Urukundo

Inkuru Ndende: INSHUTI GITO igice cya kabiri

Inkuru Ndende: INSHUTI GITO igice cya kabiri

Haciyeho umwanya Mugisha yiyumvira ibintu byatunguye Kevine na Gatera cyane maze bamara umwanya barebana mbese bari mu majune kuko ntibibazaga ikibazo Mugisha ahuye nacyo gitumye atabasha no kuvuga ijambo rimwe! Ako kanya Mugisha yahise yikubura aragenda ntakintu na kimwe avuze maze yinjira mu biro bye arafunga. Gatera na Kevine bagumye ahongaho bumiwe maze Kevine abaza Gatera ati " Ese ko nsanze ari wowe mwaganiraga bigenze gute kugirango ahite arekeraho kuvuga? "

Gatera " Ni ukuri sinkubeshye nahoze mvugana na we tuganira ntakibazo, ahubwo mbwira ukuri ikibazo gitumye aceceka kuko njyewe twahoze tuvugana."

Mu gihe baganiraga gutyo Gatera yarimo yitekegereza Kevine, mbese yari yatwawe cyane kandi ni mu gihe kuko Kevine yari umukobwa mwiza cyane utagira uko asa, yari afite amenyo y’urwererane n’agashinya keza k’umukara. Uko yavugaga niko Gatera yarushagaho gutwarwa n’akajwi keza ka Kevine.

Cyokora nta mwanya bamaranye kuko umukozi ushinzwe amasuku yahise aza guhamagara Gatera ngo afunge amazi yo mu bwiherero kuko yari yanze gufungika. Ako kanya Kevine nawe yahise yerekeza aho yagombaga kujya akorera. Gusa nta n’umwe hagati ya Kevine na Gatera wari azi ikibazo Mugisha agize.

Akigera mu biro Mugisha we yahise yifungirana maze yicara ku ntebe yubika umutwe ku meza. Nyuma yo kumara akanya gatoya yiyumvira yahise akora mu mufuka azamura ikofi yabikagamo amafanga n’ibindi byangombwa. Muri iyo kotomoni hari impapuro ebyiri z’umweru ariko zisa n’izishaje maze ahera kurwari hejuru asoma.

Dore uko rwari rwanditse:

Nshuti mukunzi wange Mugisha uraho? Nejejejwe no kukwandikira aka kabaruwa nkubwira ko nkukunda kandi nkukumbuye, gusa ngiye kurushaho kugukumbura cyane kuko ubu bibaye ngombwa ko njya kure yawe, gusa nk’uko babivuga burya kure y’amaso si kure y’umutima, bityo nzakomeza kugukunda nk’aho turi kumwe.
Mukunzi wanjye impamvu nkubwira ntyo ni uko iwacu banyohereje kujya kwiga kaminuza hanze y’igihugu kandi ngomba kugenda mu gitondo kuko ngo iyo kaminuza iratangira vuba cyane. Bityo rero simbashije kukubona ngo nkusezereho amaso ku maso ariko iyi baruwa yanjye izakubere urwibutso rw’ urukundo nkukunda rutazashira.

Uwawe Kevine

Mu busanzwe Mugisha na Kevine bahoze baturanye, nyuma bakimara kwiga amashuri yisumbuye iwabo wa Kevine baje kwimukira hanze ari naho Kevine yakomereje amashuri ya kaminuza, naho Mugisha we yakomeje kwiga kaminuza mu gihugu imbere.

Mugisha na Kevine bari barakundanye uhereye mu bwana bwabo gusa amatage ni amatindi agahinda kose Mugisha yahoranaga katangiye uhereye umunsi Kevine yajyaga kwiga hanze. Guhera icyo gihe yahoranaga agahinda gakabije n’umubabaro mwinshi byaterwaga no gukumbura umukunzi ariko byaje kwiyongera cyane umunsi Kevine yandikiraga ibaruwa Mugisha ari hanze ubwo bari bageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza.

Iyo Mugisha yibukaga amagambo yari akubiye muriyo baruwa yandikiwe na Kevine intimba y’agahinda yaramufataga ikizungera kikamurenga. Umutima wakomeje kumurya ndetse yumva acitse intege, yahise afata rwa rupapuro rwa kabiri narwo ararurambura ngo arusome dore ko yahoraga arusoma bitewe n’amagambo y’agahinda yari akubiyemo, ariko mu gihe atari yakarusoma yagiye kumva yumva umuntu akomanze ku rugi rw’ibiro bye maze Mugisha mbere yo gutanga ikaze abanza guhisha za mpapuro yasomaga maze arangije ariyumanganya ati " Ni ikaze injira ntihafunze,". Ako kanya nibwo yabonaga ari Gatera mushutiwe winjiye. Gatera yahise yicara maze abwira Mugisha ati " Twatandukanye mbona utameze neza muvandi none narinje kureba uko umerewe," atarakomeza Mugisha yamubwiye ko ameze neza , nuko Gatera aramwitegereza maze aramubaza ati "
Mugisha muvandimwe urabizi tubanye igihe kitari gito, uretse no kubana mu nzu hano mukazi urabize no ku ishuri twagiye tubana cyane, bityo rero ndakwinginze mbwiza ukuri menye ikibazo ufite kuko nabonye uriya mukobwa bazanye akimara kukuvugisha wahise uhindura isura mukuri mbwiza ukuri menye ikibazo mufitanye? Ese ubundi musanzwe muziraniye hehe ? "

Mugisha yamaze akanya yiyumvira maze abwira mushuti we Gatera ati " Muvandimwe n’ubundi amabanga yanjye uzi ni menshi cyane, bityo ntampamvu yo kuguhisha, ngirango urabizi neza ko wigeze kumbaza impamvu ntamukobwa ngira dukundana maze icyo gihe ngusubizako nigeze gukundana n’umukobwa maze akampemukira bityo nkumva nzinutswe abakobwa? "

Gatera ati " Yego ndabyibuka ko wambwiye ko wumva numutima wawe udateze kuziyumvamo undi mukobwa ? "

Mugisha " Burya umukobwa nakubwiraga ni Kevine, nguriya umukobwa nakunze umutima wanjye ukazinukwa abandi, nguriya uwo nakunze nkabura amahoro, gusa shenge sinaje guhirwa n’urukundo rwe kuko, kuko… " atarakomeza ikiniga cyaramufashe maze azamura umuswara arabanza yihanagura mu maso.

Gatera" Muvandimwe komeza umbwire nguteze amatwi humura mugihe ntamuntu numwe uzaba ukumva njyewe nzaguma hafi yawe nkumve."

Mugisha " Nyine ubundi uriya mukobwa wabonye twahoze duturanye ndetse dukundana kubi, kuva mu bwana bwanjye ntarundi rukundo nigeze nagira uretse Kevine, ntakindi gisobanuro cy’urukundo narinzi uretse Kevine. Akenshi iyo urungano rwanjye rwambazaga ruti: urukundo ni iki, sinirwaga mbitekerezaho narinziko inshoza(igisobanuro) cy’urukundo ari Kevine mbese yari yujuje byose kuri njyewe byatumaga mwita urukundo. Twabanye muri ubwo buzima twiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Twakundanaga urukundo rutari urwo kutwemerera kuzarambana, maze itariki imwe itazamva mu mutwe ubwo narimvuye gushora inka za data, nibwo nakiriye urwandiko rwa Kevine ambwira ko byabaye ngombwa agiye gukomereza amashuri ya kaminuza hanze kuko aribyo ababyeyi be bari bamuhitiyemo. Iryo joro naraye mpangayitse cyane maze murukerera ntema ijoro ngo byibura njye kumusezeraho mbere y’uko agenda ariko nyiribyago burya imbwa ngo ziramwonera nagiye kugera iwabo nsanga ngo hashize isaha ahagurutse. Kuko iwabo rero bakoraga ubucuruzi bwambutse imipaka byabaye ngombwa ko nabo bajya kubukorera hanze y’igihugu, birumvikana neza ko guhera ubwo Kevine atongeye kugaruka. "

Ubwo Mugisha yavugaga ibyo byose Gatera amuteze amatwi ntacyo amusubiza. Ni uko Mugisha arakomeza ati " Ibyo byose rero urumvako wenda ataribyo byari gutuma mvuga ko nzinutswe abakobwa kuko kuba umuntu yajya kwiga hanze si ikosa, ahubwo intangiriro y’agahinda kanjye gakabije katangiye ubwo nakiraga ibaruwa ya Kevine uriya, ubwo yari mu mahanga iyo. " Atarakomeza nanone ikiniga cyaramufashe ananirwa kongeraho ijambo na rimwe maze ahita azamura ibaruwa imwe muri zazindi ahereza Gatera ngo nawe yisomere ibyanditsemo.

Dore amwe mu magambo yíngenzi yari yanditse muriyo baruwa:

Kuwo twabanye igihe kitari gito, akanyigisha gukunda no kwishimira ubuzima bw’urukundo uraho? Twebwe inaha turaho kandi n’amasomo aragenda mbese turiga tukanabitsinda neza.

None rero muvandimwe nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko iby’urukundo rwanjye nawe byarangiye kuko ubu ndi mu rukundo n’undi musore usirimutse ndetse mu mezi abiri dupanga gukora ubukwe. Bityo rero mboneyeho kukumenyesha ko wakwishakira undi kuko njyewe ntakiri mu rwego rumwe nawe. Cyokora nubishobora uzantahire ubukwe buzaba mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gukurikira uku nkwandikiyemo iyi baruwa.

Kevine.

Gatera yasomye iyi baruwa agahinda karamwica atariwe bayandikiye maze nyuma yo kwitsa imitima abwira Mugisha ati " Rero muvandimwe, sinakwirwa nkusaba kwihangana kuko urabizi ko umugabo wese agomba kwihangana cyane iyo ageze mu mamakuba nk’ayangaya. Gusa reka nkugire inama buriya nukundana n’umukobwa uzirinde kumwimariramo n’ mutima wawe wose kuko burya abakobwa bamwe ntaho batandukaniye n’amazu akodeshwa. Iyo inzu ikodeshwa amafaranga make maze nyirayo akayivugurura ako kanya aguca amafaranga menshi wayabura akayiha abayafite kuko utagikwiranye nayo. Ikindi kandi iyo umuntu ukodesha iyo nzu afite amafaranga ntaho nyirayo yahera amwirukana kuko niyo akeneye kuyisana amuha amafaranga yo kuyisana .

Bamwe rero mu bakobwa nabo mubana ari uko mu kiri mu kiciro kimwe ariko iyo bamaze kuzamuka mu ntera gato bahita birata cyane bakakugira nka nyirinzu iyo amaze kuvugurura inyubako ye. None rero muvandimwe mwiza komera wihangane ariko wibuke neza ko iyo inzu yabuze abayikodesha naho yaba nziza gute hari igihe nyirayo ayiguhera ubuntu kugirango ube uyimucungira neza. Rero wihangayikishwa n’abakobwa dore ko mugani abeza bavuka buri munsi ndetse n’bu tuvugana mu mavuriro menshi harimo impinja z’abakobwa kandi nziza zavutse."

Nubwo bitari byoroshye Gatera yakomeje kugira inama Mugisha biza kurangira azumvishe maze aratuza. Gusa ariko Gatera yongeye kubaza Mugisha ati “ Nonese buriya kevine abana n’umugabo ko nabonye ameze nkaho akiri umukobwa? Ntakindi Mugisha yamusubije uretse ko yamubwiye ko amakuru ya Kevine yaherukaga ari ayarakubiye muri iyo baruwa bari bamaze gusoma. Kandi Mugisha yabwiye Gatera ko nawe yongeye kumubona ubwo bari mu nama akamushidikanyaho ko ahari yaba ari uwo basa ariko yabyemeye neza ubwo yabasangaga aho bari bahagaze.

Bakomeje kugirana ikiganiro kinini bavuga kuri Kevine ariko Kevine na we ubwo yatandukanaga na Gatera yagiye umutima udatuje yicara mu biro yari yahawe gukoreramo yibaza byinshi kubyo yakoreye Mugisha n’ukuntu bagiye kujya bakorera mu kigo kimwe yumva abuze amahwemo, burya koko ikibatsi cy’urukundo ntikijya kiburira yaba Kevine yaba Mugisha umunsi wije bose babuze amahoro, sibo barose bwira barataha bajya kuruhuka.

Baca umugani ngo uwarose nabi burinda bucya, iryo joro nibwo bahamagaye Mugisha bamubwira ko umukecuru umubyara yakoze impanuka ikomeye ndetse arwariye mu bitaro bIkuru by’Akarere k’iwabo kandi akeneye umuntu umwitaho ndetse hakenewe n’amafaranga yo kumwitaho.

Mugisha yaraye ataraye kuko niba hari umuntu yakundaga mubo yari asigaranye ni uwo mubyeyi gusa. Mu rukerera yamenyeshe Gatera ibyamubayeho ndetse amubwira ko bibaye ngombwa ko agiye kureba umubyeyi we aho arwariye, anamusaba ko yamuherekeza uretse ko Gatera yabyanze akamubwira ko ikiza aruko yagenda wenyine aho kugirango bose basibe akazi. Mugisha yahise yandika ibaruwa isaba uruhushya shebuja maze amumenyesha ibyamubaye ndetse amumenyesha ko agiye kwita ku mubyeyi akazagaruka mu kazi ari uko yorohewe. Iyo baruwa yayisigiye Gatera maze amusaba kuyigeza kuri Vigour maze Mugisha arataha.

Mu gisha agezeyo yasanze umukecuru we ameze nabi ndetse ntiyabashaga no kuvuga cyangwa kumenya uwinjiye. Mugisha yarakurikiranye ngo amenye amakuru yuko byagenze gusa ntibyamworoheye kuko yagiye kubaza abashinzwe umutekano wo mumuhanda ngo bamwubwire icyateye impanuka yo kugongwa kwa nyina maze bamuhakanira ko uretse no kumenya icyateye impanuka banayobewe uwamugonze kuko yahise yirukanka ntamenyekane. Gusa Mugisha ntiyarekeye aho ahubwo yakomeje gutembera mu muhanda aho impanuka yabereye maze asanga uko biri kose umuntu wagonze nyina yamugonze kubushake kuko nyina yari mumuhanda w’abanyamaguru ubwo yavaga guhaha mu isoko maze imodoka iraza iva mu muhanda nyabagendwa yinjira mu nzira y’abanyamaguru igonga umukecuru maze irongera irakata yisubirira inyuma.

Si ibyo gusa kandi mu metoro nka cumi n’eshanu hari hamanitse za kamera zo mumihanda, bityo yahise yibaza ukuntu abashinzwe umutekano wo mu muhanda bahakanye ko batazi uwagonze nyina kandi bakagombye kwifashisha izo kamera imodoka ya mugonze ikagaragara. Mu gihe Mugisha yarimo atembera aho impanuka yabereye yahuye n’umwana wo mu muhanda afite numero y’imodoka yatakaye (plaque) ako kana kahise kamuza kati " Bosi urashaka iki cyumase ngo umpe makeya ko naraye nkikuye aho imodoka yanyu yakoreye impanuka? " Uwo mwana yari abonye Mugisha agirango niwe nyiri mudoka yaraye igonze umuntu.

Mugisha yahise asaba uwo mwana ko yamuha icyo kirango cy’iyo modoka maze amuha amafaranga make . Iki kirango cyari imari ikomeye cyane kuri Mugisha kuko yagombaga kujya kureba abashinzwe ibyo kubarura imodoka zinjiye mu gihugu akamenya neza uwo icyo kirango kibaruyeho. Yavuye aho asubira kwa muganga ariko asanga umukecuru ataragarura ubwenge kuko uwari yamugonze yari yatumye mu bwonko haviramo amaraso.

Ku munsi wakurikiyeho Mugisha yagiye mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwandika imodoka kugirango amenye neza umuntu wagonze nyina.

Mugisha akimara gutanga ya nimero ya yamodoka bayishyize mu mashine basanga ibaruye kuri afande Ngufu. Uyu musirikare akaba yari afite imodoka yo mu bwoko bwa benz akaba yari yarigeze gukorana nase wa Mugisha ubwo bose bari bakiri abasirikare ariko nyuma y’iminsi se wa Mugisha yaje guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru.

Se wa Mugisha yari umusirikare yaje gufatanya na afande Ngufu kubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni maganabiri(200.000.000) ariko iyo nzu imaze kuzura afande Ngufu yashatse kuyirya wenyine ndetse ayiyandikishaho ko ari iye ariko ikibanza kikaba cyari kibanditseho bombi ari nacyo cyaje gutuma ubwo bajyaga mu rukiko Ngufu yarabaye nkutsinzwe kuko byagaragara ko muburyo yiyandikijeho inzu harimo amanyanga menshi. Nyuma yo kubona ko agiye gutsindwa nibwo yatangiye guhiga bukware abo mu muryango wa Mugisha ari nabwo yaheraga kuri nyina ariko Imana igakinga akaboko.

Umukecuru yamaze icyumweru cyose muri koma maze ku munsi wa karindwi akanguka avuza induru ati Mbabarira Ngufu winyica, winyica,… aya magambo yayasubiragamo kenshi cyane cyokora abaganga bagerageje kumuba hafi baramufasha agenda asubira ku murongo. Bidatinze afande Ngufu yaje kumenyako bamutangijeho ipereza maze afata telefone ahamagara Mugisha ndetse n’abapolisi bamupererezagaho abatera ubwoba cyane abagwirako nibatagenda gake azabakorera nk’ibyo abanyamerika bakoreye Kadafi.

Ariko ku rundi ruhande igihe Mugisha yari yaragiye kurwaza nyina Gatera yasigaye aganiriza kevine cyane agamije kumukuramo amakuru ngo amenye neza niba ibyo Mugisha yamubwiye koko aribyo ndetse amenye niba ibyo yumvishe koko ari ukuri bidatinze Mugisha yabonye ko umukecuru yatangiye kugarura agatege maze afata umwanzuro wo gusubira kukazi.

Burya koko nyiribyago imbwa ziramwonera ubwo Mugisha yageraga mu kazi yasanze baranjije kumwandikira ibaruwa imuhagarika ku kazi mu gihe kitazwi.

Kanda hano usome igice cyabanje

Iyi nkuru muzajya mukomeza kuyigezwaho buri wa kabiri na buri wa Gatanu kuri Rwandamagazine.com

MURENZI SIXBERT

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(3)

G
GASASIRA - 5/03/2019 - 11:39

Iyi nkuru ni nziza pe nkurikije uko itangiye izaryoha birenze kandi izaba yuzuyemo n’amasomo menshi.

g
gaga - 5/03/2019 - 19:29

iyi nkuru ni nziza ariko kuwa gatanu nta kindi gice twabonye mwari kudushyiriraho ibice 2

D
DIX - 8/03/2019 - 21:07

Ese ko inkuru itabonetse uyu munsi mwaratubeshyaga?