Inama zigirwa umukobwa ushaka kugira ibyishimo n’umunezero mu rukundo

Mu rukundo buri wese aba ashaka kwishima no kunyurwa n’umubano afinye n’umukunzi we. Kuryoherwa n’urukundo ntawe bitizihira. Abakobwa n’abagorenibo ahanini baba bashaka kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo kuburyo bwihariye.

Uri umukobwa ukaba ukunda kwibaza icyo wakora ngo ugumane umunezero mu rukundo urimo n’umusore muri iki gihe.

Izi nizo inama ugirwa mu rwego rwo kugumana ibyishimo bihoraho:

1.Ntukifuze kwakira gusa

Kwikunda mu rukundo iteka ukumva ko bagukundwakaza, mugenzi wawe ko agomba kuvunika cyane bituma utaryoherwa n’urukundo. Urikunda wowe ntushaka gutanga no kugaragaza amarangamutima yawe.

Umuhanga mu mibanire y’abantu Anthony Robbins yavuze ko kugira ngo umubano urambe biba byiza iyo wumva watanga byinshi kuruta uko wumva wakakira gusa. Birumvikana kuko nushyiramo imbaraga ukamwereka urukundo rutarimo imbereka, ntazazuyaza kugukorera nk’ibyo umukorera ndetse wenda akarushaho kuko yizihiwe.

2.Kwishima kwawe ni wowe

Wikumva ko mugenzi wawe ariwe ushinzwe ibyishimo byawe. Ntuzategereze ko agukorera ibyo ushaka ngo wishime. Ibyishimo byawe ni wowe bigirira umumaro. Wimwikoreza umutwaro wo kubigushakira wowe nta ruhare ushaka kubigiramo. Urukundo nyarukundo si aho umuntu aba agiye kubonera amaronko. Ni amarangamutima muba mugomba gusangira.

3.Ha agaciro ibyiza gusa

Ntamuntu kuri iyi si udakosa cyangwa ngo agire ingeso zitari nziza mu maso y’abandi. Wikwita ku bibi by’umukunzi wawe ahubwo mukundire ibyiza akwereka bityo uzumva urushijeho kunezezwa n’urukundo rwanyu. Nawe nturi shyashya ,hari aho utamubanira neza. Wikumva ko ugomba kwita ku makosa ye. Ushobora no kuba umurusha ingeso mbi.

4.Muhe umwitangirizwa

Urukundo rwiza ni urutanga umwitangirizwa. Shyiramo intera mu gihe muhurira. Nubikora gutya bizabarinda kurambirana ahubwo nihacaho iminsi mudahura wumve umukumbuye ndetse wumve ugize ubwuzu bwo kumubona. Si byiza ko aho ari ariho ubarizwa, aho anyuze nguwo muri kumwe. Murambirana vuba .

5.Wibika inzika

Niba mugenzi wawe agukoshereje, wibiha umwanya munini kandi atari ni ikosa rikomeye. Kubabarira ni indangamuntu ku bakundana. Niba uko agukosereje ubika inzika, hari icyiza uzamubonamo? Uzigera uryoherwa n’urukundo mukundana? Nugera igihe cyo gushaka urumva urugo rwawe ruzarangwa n’amatiku gusa?

6.Mufatanye

Iyo mushyize hamwe mwese mugashakira hamwe inyungu z’mubano wanyu nibwo muryoherwa .Gufatanya bigendana no guhanga udushya. Buri wese agahora yiga cyangwa ashakisha icyakongerwamo gishya mu rukundo rwanyu. Urumva ko buri wese narwana intambara yo guhanga udushya muzibera mu isi y’umunezero gusa.

7.Mushimire

Icyiza cyose agukoreye mushimire bizamutera imbaraga. Azabona ko atavunikira ubusa ejo arusheho.

8.Mugire igihe cyo kuba hamwe

Nubwo waba ukundana n’umuntu mutari hamwe, gira igihe muhure muganire. Niba mwese mufite akazi, shaka impera z’icyumweru umuhe gahunda musohokane mwishimishe.

9.Mwizere

Icyizere nicyo cyubaka umubano wose. Numuha icyizere nawe azakigenderaho kandi ntazaguhemukira. Kereka niba ari ingeso yifitiye. Nuhora umuneka cyangwa umucunga nk’ucunga umwana muto, bizatuma atisanzura ube wabamutera umutima wo kuguca inyuma cyangwa kuguhemukira kandi ari wowe ubugizemo uruhare.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo