Imyitwarire y’umuhungu igaragaza ko ashaka imbabazi ku mukunzi we

Birashoboka ko abakundana, umusore n’umukobwa bashobora kugirana ikibazo runaka, umuhungu akaba yahemukira umukobwa, akamubabaza ndetse kumubabarira bikaba byamugora ariko hari imyitwarire cyangwa uburyo bwo kugusaba imbabazi yakugaragariza ugahita umubabarira byihuse nkuko impuguke mu by’imibanire y’abakundana Sephan Lbossiere abivuga mu gitabo yise’’ He whofinds a woman’’

Muri iki gitabo Stephan agira inama abaobwa usanga batagira umutima wo kubabarira abakuzi babo mu gihe babakosereje,bagahita bashwana burundu kandi umuhungu ntako atagize asaba imbabazi.Agaragaza ko iyo umuhungu yemeye gusaba imbabazi muri ubu buryo bukurikira,aba agomba kubabarirwa.

Yemera ikosa

Biragoye ko abantu b’igitsinagabo muri rusange bemera amakosa bakoze cyane cyane iyo bayakoreye ab’igitsinagore.Niyo mpamvu niba umuhungu yahemukiye umukobwa bakundana ,maze akemera ikosa yakoze iiba ari intambwe ya mbere yo gusaba imbabazi ni nayo mpamvu aba agomba kubabarirwa.

Ashaka ko umugarurira icyizere

Umusore cyangwa umugabo ukora ibishoboka byose ngo umukunzi we amugarurire icyizere mu gihe hari ikosa yakoze,burya aba akwiye kubabarirwa kuko aba akeneye imbabazi.

Yihannye iryo kosa

Birashoboka ko umuhungu akosereza umukobwa bakundana ariko akamwihanangiriza ko atazarisubira ndetse bigafata igihe runaka atongeye kurikora,butu anawe uri umukunzi uba ukwiye kumubabarira.

Ababajwe n’ikosa yakoze

Iyo umusore yerek umukobwa bakundana ko ababajwe n’ikosa yamukoreye,burya aba ariho asaba imbabazi,nubwo ataba abivugisha umunwa ngo yerure nyamara kuba ababaye nuko ataba yishimiye kwibabariza umukunzi,rero aba akeneye kubabarirwa.

Akwingingira kumubabarira

Ntibyoroshye kubona umuntu w’igitsina gabo aca bugufi agasaba imbabazi umukunzi we.Iyo rero yemeye kwicisha bugufi akakwingingira kumubabarira,uba ugomba kugira impuhwe kuko aba babaye rwose.

Uku niko impuguke Stephan Labossiere abisobanura ndetse yihanangiriza abakobwa ndetse n’abagore baba bafite abagabo basaba imbabazi z’amakosa bakoze muri ubu buryo, kubababarira babikuye ku mutima maze urukundo rugakomeza hatabayeho kwimana imbabazi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo