Impamvu 7 zituma abakunzi ba kera bongera bakagaruka

Ni ibisanzwe ko abantu bakundana bashobora kugira impamvu runaka ituma badakomeza gukundana ngo bigere kure, ariko hari igihe hashira iminsi mike umwe muri ba bandi bakundanaga agarukira uwahoze ari umukunzi we.

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma uwo mwakundanye akugarukira, utekereza ibintu byinshi ndetse ukibaza ikimugaruye, hano rero tugiye kukwereka zimwe mu mpamvu abakunzi ba kera bagarukira abo bakundanaga.

1. Ishyari

Hari abantu bamara gutandukana n’abo bakundanaga ntibashobore kwihanganira kubabona bameranye neza n’undi muntu. Iyo bimeze bitya, bakora ibishoboka byose ngo ntibazigere babona uwo bakundanaga yishimanye n’undi bakabinyuza no mu gusubira kubabeshya ko bagishaka gukomeza umubano. Akenshi abantu bameze batya bibwira ko uwo bakundanaga adakwiye kwishima igihe bo batishimye. Ibi bikunze kubaho iyo abatandukanye bahemukiranye cyane.

2. Ubuhehesi

Ushobora kubona uwo mwakundanaga agarutse akwinginga akugaragariza ko agukunda ndetse ko atabasha kubaho urukundo rwanyu rudahari. Niba mwarigeze mugirana umubano udasanzwe mu byerekeye imibonano mpuzabitsina, uwo mwakundanye ashobora kuba agaruwe n’urwo rwibutso mwagiranye ashaka gusa kuryamana nawe nta rukundo rumugaruye. Ba maso!

3. Irungu

Irungu ni kimwe mu bintu bishobora gutuma uwo mwakundanye akugarukira, kabone n’ubwo ataba agukunda, akumva ntiyabasha kwihanganira irungu, agakumbura bya bihe byiza by’urukundo mwagiranye ariko mu by’ukuri nta rukundo rurambye agufitiye. Ni ngombwa ko niba uwo mwakundanye agarutse ugira gushishoza kwinshi no kureba ikimugaruye.

4. Gukunda amafaranga

Iyi nayo ni imwe mu mpamvu zituma abakunzi ba kera bagaruka. Mushobora gukundana n’umuntu uri mu buzima buciriritse akabona nta cyerekezo cy’ubuzima akubonamo, ejo cyangwa ejobundi wamara kumererwa neza akifuza kugaruka mu buzima bwawe. Uru si urukundo ruba rumugaruye kuko wongeye gukena yakongera akaguta, ikimugenza ni ibyo utunze.

5. Kutamenya icyo ashaka

Hari abantu baba batazi icyo bashaka mu rukundo ugasanga ntamenya kwiha uburyo bwo kubaho no kubana n’uwo bakundana. Umuntu nk’uwo ejo aba yabivuyemo, bugacya akicuza umwanzuro yafashe akagaruka, ntamenya icyo ashaka no kugiharanira. Umuntu utazi icyo ashaka nawe ntabura gusubira ku bakunzi ba kera.

6. Urukundo rwahagaritswe bitari ngombwa

Hari igihe abakundana bashwana ku mpamvu zitumvikana ndetse ku buryo umwe utamubaza icyo yapfuye n’undi ngo akibone. Ibi bishobora guturuka kuri kamere yo kurakazwa n’ubusa no gufuha. Iyo ibi aribyo byabaye intandaro yo gutandukana kw’abantu, biroroshye ko umwe muri bo agera aho agaca bugufi akabyutsa umubano iyo amaze kubona ko ibyabatanije bitumvikana.

7. Kwicuza no kugereranya

Mu rukundo guhubuka bibaho, gufata imyanzuro hutihuti na bya bindi by’uwambaye ikirezi ntamenye ko cyera. Hari ubwo usanga abakundana bashwanye umwe muri bo agahita anabona undi mukunzi ariko nyuma yazitegereza akabona neza agaciro k’uwo yigijeyo atakimufite. Iyi nayo ni imwe mu mpamvu umuntu mwakundanye ashobora kugaruka.

Usanga akenshi umukunzi wa kera iyo agarutse abenshi batekereza ko agaruwe n’uko yicuza cyangwa akunda by’ukuri, nyamara izi mpamvu tubonye haruguru harimo izidafite aho zihurira n’urukundo, niyo mpamvu igihe uwo mwakundanye agarutse ugomba kugira amakenga no gutekereza neza mbere yo kugira umwanzuro ufata.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo