Impamvu 7 ukwiriye guhagarika guhora ugenzura telefone y’umukunzi wawe

Abakobwa benshi bahorana amatsiko cyangwa ingeso yo kureba muri telefone z’abasore bakundana. Abasore nabo ku rundi ruhande hari abagira iyo ngeso. Babikora bashaka kumenya niba koko niba ntawundi afite bakundana akaba amuca inyuma.

Kwirirwa ureba ubutumwa bugufi yohererejwe, chat yagiranye n’abandi basore cyangwa abakobwa ni ingeso itari nziza nubwo wowe uba wumva uri guharanira ibyiza mu rukundo rwannyu.

Tugiye kurebera hamwe impamvu 7 ugomba kubihagarika kuko ntaho byabageza:

1. Ntacyo bikemura

Ukuri ni uko ntacyo bikemura. Kwirirwa ugenzura telefone y’umukunzi wawe ntacyo byakugezaho uretse kuzana ibibazo hagati yanyu ahanini biba binagoye gukemuka.

Niba koko aguca inyuma akaba afite abandi bakundana ku ruhande, kumuneka buri gihe ntago aribyo byamuhindura. Bizatuma ahubwo arushaho kubikorana ubwenge buhanitse bityo ubutaha ubure n’amakuru washakaga, kandi n’icyizere wamugiriraga kibe kirayoyotse.

2. Byica icyizere

Kumuneka no guhora ucunga ko ntawamwandikiye, ntawe bavuganye, byangiza icyizere cyari hagati yanyu. Nta mubano uba ugihari iyo icyizere mwari mufitanye kirangiye. Musa nkaho musigara mucengana , mubeshyana ko mukundana kandi urukundo rwarashize igihe umenya ko afite abandi ku ruhande.

3.Ushobora kwitiranya ibintu

Mu kugenzura telefone ye ushobora kwitiranya ibintu ugakuramo ibyinyuranye n’ukuri. Kugenzura telefone ye bisobanuye ko uba umukeka. Kwa kureba muri telefoni ye , ushobora kugwa kubutumwa bugufi cyangwa chat, ukabisanisha n’ibyo umaze iminsi utekereza ugasanga ufashe umwanzuro uhubutse.

4.Utakaza igihe kinini umuneka kuruta umwanya uha urukundo rwanyu

Ntagushgidikanya iyo uhora ugenzura telefone ye umunota ku wundi , umunsi ku wundi, nta kindi uha umwanya uretse ibyo. Bigufata umwanya munini , ukaba aribyo uha igihe kinini. Kumugenzurira telephone nibyo bihora mu ntekerezo zawe. Aho gushaka ibyabateza imbere, uhora ushishikajwe n’uko wamufata. Ese kumufatira mu cyuho nicyo ugambiriye? Cyangwa urashaka ko urukundo rwanyu rutera imbere wenda byagushobokera ukaba wamwibagiza abandi basore cyangwa abakobwa?

5.Guhorana urwikekwe

Guhora ugenzura telefone y’umukunzi wawe bizamura urwicyekwe muri wowe. Uhora uhangayitse ko ejo cyangwa ejobundi bamugutwara. Kutiyizera no kutizera mugenzi wawe ntahandi byerekeza urukundo uretse ku iherezo ryarwo.

6. Bigaragaza ko ukundana n’umuntu mutagakwiye kuba muri mu rukundo

Nubwo atariko ubyemera ariko niko biri. Kumuneka iteka bisobanura ko utamwizera . Urukundo rutarangwa n’icyizere ruba rwubakiye ku musenyi, icyaza cyose cyaruhuhura. Niba utamwizera ntimwagakwiye no kuba mukundana.

7.Ushobora kuhakomerekera

Bitewe n’icyizere wari umufitiye, iyo ugenzuye telefone ye ugasanga afite abandi agukundiraho kruhande, bishobora kurangira ukomeretse igikomere kizakugora gukira. Bikagukura n’aho wari wibereye.

Umwanzuro

Gufuhira umuntu ukunda ni byiza. Ariko kumuneka nk’umwana muto ni bibi cyane. Telefone cyangwa imbuga nkoranyambaga utazitondeye zagusenyera umubano. Zirikana ko n’ubwo mukundana, mutambikanye impeta. Geregeza kumukorera ibikorwa bituma akubona nk’umusore cyangwa umukobwa agomba kwegurira umutima we bityo bikamurinda kureba hirya no hino.

Igihe cyose mutararushinga ngo musezerane kubana akaramata uhora uri mu irushanwa kandi niko kuri. Wikwibwira ko wagezeyo . Umusore cyangwa umukobwa mukundana ntaho amwaye , kuba rero abandi bakobwa cyangwa abasore bamwifuza si icyaha. Uko umufasha kubyitwaramo nibwo bwenge.

Guhora umuneka bizatuma abura ubwisanzure bizane umwuka mubi hagati yanyu. Bizatuma utamuha urukundo kuko nta cyizere umugirira. Nubwo mukundana ariko buri muntu aba agomba kugira ubuzima bwe bwite(Privacy), bimwubahire.

Numukunda uko bikwiriye, ukamuha icyizere gihagije, na we si umwana azi kureba, byanamuca ku ngeso yo gukebaguzwa niba ayifite. Nabirengaho akagira ingeso yo gufatafata, azaba atari uwawe, uzazibukire ariko nibura wumva ko ntacyo utakoze.

Ibi ntibivuze ko abakundana baterera iyo ahubwo ibyo ukora byose bikorane ubwenge n’ubushishozi hato ejo utazatema ishami wicayeho utabizi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • kabeb Iradukunda

    Andika ubutumwa ibyumuvuze nibyo byambayeho

    - 23/04/2017 - 11:33
  • Ndayiragije Vital

    Andika ubutumwa]umukobwa Canke Umuhungu Afata Tel Yumukunzi We Araba Abamwandikiye Uwo Ntaba Akeneye Kurushinga.Naje Vyofata Ariko Sinzosubira,murakoze.

    - 8/05/2017 - 21:44
  • ######

    Uko Nukuri

    - 8/05/2017 - 21:58
  • ######

    Ubu butumwa buramfashije cyaneee

    - 12/01/2020 - 17:20
Tanga Igitekerezo