Impamvu 3 zituma umukunzi wawe asiba ubutumwa bugufi muri telefone ye

Ubutumwa bugufi bujya buba intandaro yo gutandukana hagati y’abakundana cyangwa abashakanye. Muri iki gihe abantu bamwe bahitamo gusiba ubutumwa bugufi nyuma yo kubusoma aho kugira ngo buteze ikibazo mu rukundo rwabo cyangwa umubano n’uwo bashakanye.

Niba uwo mukunda cyangwa uwo mwashakanye akunda gusiba ubutumwa bugufi yakira kuri telefone cyangwa se kuri chat ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, impamvu zikurikira nizo zibitera nkuko byanditswe na Elcrema, urubuga rwandika ku mibanire n’urukundo.

Aba agira ngo ugume wishimye ndetse urukundo rwanyu rwe gusenyuka

Kuko aziko ufuha cyane iyo ubonye ubutumwa bugufi runaka buturutse ahandi, umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ahitamo gusiba ubutumwa bwose kugira ngo nuyifata ntugire icyo ubona.

Si ukuvuga ko haba hari icyo bahisha ahubwo baba bashaka ko mutagira icyo mugonganiraho nkuko byabaye wenda mu gihe cyashize, mugapfa ubutumwa bugufi kandi bitari ngombwa.

Impamvu zihariye

Si buri kintu cyose kiri muri telefone y’umufasha wawe cyangwa umukunzi wawe ugomba kubona. Hari ibyo aba agomba kumenya wenyine. Bishobora kuba bigendanye n’akazi cyangwa se ari ibibazo by’umuryango we. Wibikomeza.

Ibi bijya biba ikibazo kuko buri muntu aba yumva yamenya buri cyose umukunzi we cyangwa uwo bashakanye aba ahugiyeho nyamara hari bimwe bakwiriye kumenya ku giti cyabo.

Aba ari kuguca inyuma

Impamvu benshi mu bantu basiba ubutumwa bwabo ndetse na ‘chats’ biterwa n’uko babikoresha baca inyuma abakunzi babo cyangwa abo bashakanye.

Baba bashaka ko utamenya amabi bakora nubwo bitoroshye guhita wemeza ko ariyo mpamvu abashakanye cyangwa abafite abo bakundana bose basiba ubutumwa ariyo mpamvu ibibateye.

Wowe byigeze bikubaho ko utandukana n’umukunzi wawe kubera iki kibazo?Byigeze kubashwanisha se nyuma birakemuka?Sangiza abasomyi ba Rwandamagazine.com uko byagenze kuko ari ikibazo gikomeje kuba agatereranzamba mu rukundo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo