Impamvu 10 zituma abakobwa bamwe basigaye bagera mu myaka 40 nta mugabo

Nubwo ubukwe butaha uko bwije n’uko bukeye, umubare w’abakobwa bagumiwe bakabura abagabo ukomeje nawo kwiyongera. Iki kibazo gikomerera cyane ba nyirubwite ndetse n’imiryango yabo bigaturuka ku bakobwa ubwabo cyangwa se rimwe na rimwe no muri iyo miryango bavukamo.

Nubwo nta myaka runaka umukobwa aba atabona umugabo ariko iyo umukobwa ageze mu myaka mirongo ine kuzamura atarashaka umugabo mu muco nyarwanda batangira kuvuga ko yagumiwe. Kugeza ubu nta bushakashatsi fatizo bugaragaza imibare y’abakobwa bagumiwe mu Rwanda ariko iyo utembereye mu duce twinshi usanga abakobwa bagumiwe bakomeje kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Muri iyi minsi uhura n’umukobwa ubona akuze ukagira ngo ni umugore wubatse ufite umugabo ndetse n’urubyaro, wakurikirana neza ugasanga bihabanye n’ukuri. Rwandamagazine.com yaganiriye n’abantu banyuranye badutangariza zimwe mu mpamvu zitera abakobwa bamwe na bamwe kugumirwa nyamara bagenzi babo bazubaka ubutitsa cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi.

Zimwe muri izi mpamvu ziterwa n’abakobwa ubwabo,imiryango bavukamo, abasore, ubuzima muri rusange,….

Impamvu 10 nizo zahuriweho na benshi mubo twaganiriye nabo kuri iyi ngingo.

1.Ubusambanyi bukabije bw’urubyiruko rw’ubu

Umuhuza Carine,umubyeyi wubatse uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye muri Kigali yaduhamirije ko impamvu ya mbere ituma abakobwa bamwe na bamwe basigaye bagumirwa ari ubusambanyi bukabije buri mu rubyiruko rw’ubu.

Ati " Biragoye ko umusore yafata icyemezo cyo gushaka umukobwa akamushyira mu rugo kandi baryamana uko umutima uteye,uko iminsi yicuma niko umukobwa imyaka imusiga, ba basore bamwishimishaho uko babikeneye bakaruca bakarumira hehe no kumusaba ko barushinga kuko aba yarabapfunduriye agaseke igihe kitaragera."

Uyu mubyeyi w’abana 3 yakomeje avuga ko kuri ubu kuryamana hagati y’urubyiruko byabaye ikintu gisanzwe kandi cyoroshye.

Ati " Kuribo gusambana ntibikiri icyaha. Umukobwa ashobora gukundana n’abahungu batandukanye mbere y’uko hagira uwo bemeranya kuzabana. Buri wese iyo bagiye baryamana,birangira umusore ntabushake agize bwo kumushaka kuko n’ubundi ka gaseke aba yaragapfunduye. Nta matsiko aba agifite. Umukobwa akazahora mu gutanga ibanga ry’abandi bikarangira abuze ufite gahunda ifatika."

Iyi ngingo yagarutsweho n’abantu benshi nk’imwe mu zibanze zituma abakobwa batakibona abagabo. Umugore twise Cadette kuko atifuje ko amazina ye atangazwa, we yagize ati " Muri iki gihe ntibikiri sakirirego ko umusore ararana n’umukobwa ,icyumweru kigashira kandi agasubira iwabo. Ubwo se urumva wowe yaba akimushatse? Kandi n’ubundi babana nk’umugabo n’umugore."

2.Imitwe y’abasore bubu

Indi mpamvu abantu twatangarijwe na benshi ni iy’uko abasore b’iki gihe basigaye barimo abatekamitwe benshi. Twizeyemana Claude yagize ati " Nubwo nanjye ndi umusore ariko muri iki gihe usanga umusore akundana n’umukobwa bitewe n’impamvu nyinshi zinyuranye harimo kumusambanya, kumurya amafaranga, n’ibindi. Bitewe n’icyo amushakaho akoresha amayeri menshi n’uburyarya buhanitse amwizeza ibitangaza harimo n’icyo kumugira umugore. Umukobwa ajya kubona ko ari kumutesha igihe yarakererewe."

3.Amarozi

Amarozi nayo ni imwe mu mpamvu ngo yaba ituma bamwe batabona abagabo cyangwa se ahanini ngo bigaturuka ku miryango yabo n’imyizerere y’aho bakomoka .

4.Kwihagararaho

Umukobwa wese aho ava akagera aba yumva agomba kurongorwa n’umugabo w’igitangaza: Ufite akazi keza, uturuka mu muryango ukomeye, ...mbese uri ku rwego rwiza kuburyo bugaragarira buri wese. Ibi ngo bituma agenda yirengagiza ba rubanda rugufi baje bamusanga bikarangira na babandi yanze atakibabonye. Kwihagararaho nayo ni imwe mu mpamvu yahuriweho na benshi mu bo twaganiriye.

5.Ubutesi

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 utarashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati " Abasore bareba kure baba bifuza umukobwa uzi gukora, ufite ibitekerezo bifatika, ubuzima bwahinduka akaba yabasha kubyihanganira. Hari abakobwa bakurira mu miryango ikize akabaho mu buzima bwa gitesi, akumva ko azabana n’umugabo uzamutetesha nk’uko bimeze iwabo.

Umusore aba yifuza n’umutetesha mugihe bari no mu rukundo. Umusore rero ureba kure uzi n’urugo icyo aricyo yabona uburyo umukobwa ntagitekezo kizima yamwungura, yakwitegereza uburyo yatese akibaza ubuzima buhindutse uko byabagendekera, agakuramo ake karenge. Bikaba uko imyaka igashira indi igataha. Akisanga ashaje ntawe umushyize mu rugo."

6.Imyitwarire mibi

Abakobwa b’iki gihe ntibacyiha akabanga. Basigaye bagira imico idakwiye kuranga abari b’i Rwanda; Kunywa ibiyobyabwenge binyuranye kurusha abagabo, ibisindisha, itabi , kujya mu tubyiniro bagakesha, ubusambanyi bukabije, kurya amafaranga y’abasore n’abagabo…Umukobwa ufite imico nkiyi abasore baramureba bakibaza urwo yazubaka uko rwaba rumeze bakamugaya ntabimenye. Igikurikiraho bamufata nk’igikoresho kibafasha kuryoshya ubuzima bwa gisore no kwishimisha ibyo kubaka ntibabihingutse.

7.Kutamenya ko bakuze no kwiha akabanga

Usanga umukobwa afite imyaka mirongo itatu n’indi akaba abona ngo akiri inkumi. Kubera guhora mu birori, umunyenga n’iraha ntamenye ko ari umukobwa ukuze ukwiriye kubaka urwe rugo akava iwabo. Uwitwa Mariya wubatse yagize ati " Uzitegereze uzasanga abakobwa b’ubu baratwawe n’iraha, reka reka ibirori byiza nibo babirimo ariko bakirengagiza ko nta mwari muzima wo kurara amajoro. Ubwo se wowe wabona umukobwa mukubitana imitego muri buri kirori ari nako afata agahiye agataha mu rukerera, ukazamurongora ra? Ashwi ndakurahiye. Abakobwa b’ubu ntibacyiha akabanga cyangwa ngo bamenye ko bakuze."

8.Abasore batendeka abakobwa benshi

Bijya gusa nk’ingingo twabonye hejuru y’imitwe y’abasore. Usanga umusore afite umukobwa yita ko bakundana ariko ari nko kumwanya wa cumi mubo abeshya ko akunda. Iyo ngo bimeze bitya umukobwa ahera muri icyo cyeragati akazashiduka imyaka igenda imusiga. Byaba amahirwe make agahera mu kirambi kwa se na nyina, bikitwa ko yagumiwe.

9.Imiryango imwe ni imwe

Hari imiryango umusore ubonetse wese atajya gushakamo umugeni ngo bamumuhe. Kubera umukobwa agendera ku gitsure cy’umuryango agategereza nyine uwo bazishimira. Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 36 , ushinguye w’inzobe ufite n’inyinya yaduhamirije akababaro ke agira ati " Rwose kuva mu mashuri yisumbuye nari mfite igikundiro ,abasore banyirukaho ariko bagatinya kuza mu rugo kuko haratinyitse. Ngeze no muri kaminuza ni uko byakomeje.

Numwe wabigerageje bamwamaganiye kure bamubwira ko batamushaka kuko umuryango wabo udakomeye cyane nk’uw’iwacu, benshi bagerageje kunsaba ko twabana ariko umuryango wambereye ikibazo. Kubera kubumvira nyine nabuze uko mbigira mbona iherezo nzasazira iwacu maze bakishima."

10.Kudahuza ubwoko

Nubwo amoko atakibarizwa mu muryango nyarwanda, ngo hari imiryango ikigendera mu bitekerezo by’ahahise kuburyo umusore adashobora gushaka umukobwa wabo mu gihe bo babona badahuje ubwoko.

Izi nizo mpamvu benshi bahuriyeho. Wowe ubibona ute? Ubona ari iki gitera abakobwa bamwe ba bamwe kugumirwa?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • IRADUKUNDA

    NJYEWE IRADUKUNDA JEAN DEDIEU NABUZE UMUKOBWA WANKUNDA KANDI MFITE IMYAKA 22 MBAGISORO ?

    - 11/06/2019 - 14:44
  • HABUMUGISHAERISA

    harinabakobwabagiramafarangabakavugakobazashakaabasorebayafite

    - 6/05/2023 - 20:27
Tanga Igitekerezo