Ibyo umugabo akwiye gukorera umugore we utagishaka gutera akabariro

Rimwe na rimwe umugore wubatse cyangwa umugabo ashobora gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kandi bikamubaho atari uko we yabigizemo uruhare.

Impamvu z’umunaniro ukabije, umubano utameze neza mu rugo, uburwayi , kwiheba ni bimwe mu bituma hari ubwo umwe mu bashakanye atakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu munsi turagaruka ku bagore ndetse n’ibyo umugabo yakora igihe umugore yisanze atagishaka icyo gikorwa cyo gutera akabariro.

Urubuga elcrema rwanditse ko hari ibintu umugabo ashobora gukorera umugore we utagishaka gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo asohoke muri icyo gihe arimo, aho kurakara cyangwa ngo atangire abigire inzitwazo zo kumuca inyuma.

1. Mufashe kuva mu munaniro ukabije

Umunaniro ukabije ni kimwe mu bintu bya mbere byirukana ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kandi ikikwereka ko ari mubi ni uko iyo uwukize usanga aribyo bintu wishimira gukora kurenza ibindi.

Umunaniro ukabije ukwambura imbaraga zose z’umubiri ndetse ukananiza imisemburo yose ituma wumva ushaka imibonano mpuzabitsina.

Kugira ngo nk’umuntu w’umugabo ugarure umugore wawe mu murongo wo kumva ashaka imibonano ugomba kumufasha kuva muri uwo munaniro uba umubereye umutwaro.

Niba ari akazi kagoye mufashe kukagabanya cyangwa kukareka, mukorere ’massage’ yumve ingingo ze zitaboshye, ibyo bizatuma imitsi itangira gukora neza maze umubiri we utangire kwirekura.Ibyo bizatuma agaruka mu murongo mwiza wo gushaka kubaka urugo.

2. Mufashe kumva yishimiye umubiri we

Iyo umubiri w’umugore wahindutse yumva adatekanye cyane cyane nka nyuma yo kubyara.

Icyo gihe ubushake buragabanuka kuko aba yumva atakimeze nka mbere kandi ibi ni ibintu usanga bibaho cyane ku babyeyi b’abagore.

Icyo uba ugomba kumufasha nk’umugabo ni ukumwereka ko agiteye neza ndetse ari we mugore mwiza ubona ku Isi.

Igihe umugore wawe abona ko kuba yarahindutse mu miterere ye ntacyo bigutwaye ugakomeza kumukunda no kumwitaho nka mbere na we bizatuma adatinya cyangwa ngo yange kukwifungurira mu gihe cyo gutera akabariro.

3. Ntukihugireho mu mibonano mpuzabitsina

Nk’umugabo ntabwo ugomba kwishimisha wenyine mu mibonano mpuzabitsina, uba ugomba no gushimisha umugore wawe akagira isomo asigarana.

Igiye wita ku mugore wawe ukabanza kumutegura, ukihangana kugeza nawe ashatse icyo gikorwa bizajya bituma arushaho kugushaka, yifuze bya bihe mwagiranye .Ibyo bizatuma ataba muri bamwe bumva batakibishaka.

4. Gerageza kubaka umubano wanyu

Igihe umubano utifashe neza n’ubushake bwo gutera akabariro buba ari ntabwo.Ugomba kuba inshuti n’umugore wawe atari igihe ukeneye icyo gikorwa gusa ahubwo akaba inshuti yawe magara.Mugomba kuganira, mugaseka ukamutega amatwi, ukamubera aho atari.

Iyo abashakanye babanye neza ntabwo ubushake bwo gutera akabariro bwabura kandi bombi bari inshuti.

5. Tegura ibihe bihoraho byo kwishimana

Ugomba guteganya ibihe bihoraho ukishimana n’umugore wawe, uba ugomba gukora uko ushoboye akumva yishimiye ubuzima kandi ntabwo uba ugomba kubihagarika.

Uko wamukoreraga mbere mutarabana uba ugomba kubikomeza nibwo na we atazumva ahararutswe igikorwa nyamakuru kibahuza.

Nubwo izina nama atari kamara hari n’ubundi buryo wakoresha ukirinda iki kibazo mu rugo rwawe, urubuga elcrema rugaragaza ko igihe ibi bihe twakwita ko ari iby’umwijima mu muryango bicyemutse, uba ugomba kubyibagirwa ntibibe incyuro kuko iyo ubigaruye n’ubundi ubuzima bwo gutera akabarriro bwongera bukaba bubi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo