Ibyo kwitondera iyo ukundana n’ufite ingeso igoye kwihanganira

Abasore bamwe n’inkumi iyo bakirambagizanya usanga babonaho ingeso runaka zimwe bakaba bashobora kuzihanganira izindi bakaba baziko batabishoboye ariko bakirema agatima ko bazabishobora. Iyo wihaye amahoro ko uzashobora kumwihanganira cyangwa se ukibeshya ko azahinduka usanga ariho mubana nabo mukaba mwanatandukana bitamaze kabiri.

Dore impamvu ukwiye gufata umwanzuro wo kureka uwo mukundana igihe wamubonyeho ingeso utazabasha kwihanganira:

Iyo mumaze kubana ya ngeso irakura

Akenshi iyo mumaze kubana uzasanga ya ngeso wari uzi k’uwo mukundana yikuba inshuro nyinshi bikarushaho kuba bibi. Umugore umwe wagishaga inama yavuze ko ubwo yari akirambagizanya n’umugabo we yagiraga umujinya cyane baba bari kumwe agakubita ibintu hasi ku buryo hari ubwo yigeze kumena telefoni. Yagize amakenga agisha inama umukobwa w’inshuti ye, amubwira ko ashatse yamureka kuko agitate umwanya wo gufata icyemezo. Uwo mugore akomeza avuga ko yakomeje kwibeshya ko nibamara kubana azamuhindura uwo mujinya we ukagabanyuka ariko ngo noneho bamaze kubana ho byarushijeho kuba bibi, akajya amukubita amuhora ubusa, agahora avuga nabi mu rugo. Uyu mugore ngo yicuiije impamvu ataumviye inama za mugenzi we hakiri kare.

Umuntu ntajya apfa guhinduka cyeretse iyo ariwe wifatiye umwanzuro

Abasore n’inkumi bibeshya ko bazahindura abo bakundana kandi baramaze kubabonaho ingeso rubaka batazabasha kwihanganira bigatuma biyemeza kubana nabo. Guhinduka k’umuntu biragoye ntabwo wabyizera. Aho kwibeshya ko azahanduka watangira kwiga uko uzabasha kumwihanganira. Iyo bitabaye ibyo, icyaruta nuko wabivamo hakiri kare.

Undi mugore nawe wagishaga inama avuga ko bakirambagizanya umugabo we yamubonyeho ingeso yo kureba filimi z’urukozasoni. Icyo gihe umugore ntiyabihaye agaciro kuko yumvaga namara kuba umugabo atazajya abona umwanya wo kuzireba. Nyamara ngo icyamutunguye nuko aho bamariye kubana, umugabo yabaye imbata y’izo filimi kugeza ubwo yirirwa kuri mudasobwa arizo areba, nta kindi kintu ashobora gukora gitunga urugo.

Kwihanganira ingaruka birakugora ugahora wishyiraho ikosa

Abenshi iyo bamaze kurushinga bagasanga ya ngeso irakomeje bananirwa kwihanganira ingaruka z’ibyo bishoyemo babireba. Niho bamwe usanga bahise batandukana cyangwa se n’ubashije kuwizirika agahorana agahinda kadashira kuko aba yishinja kutumvira umutima nama we n’abandi bantu bashobora kuba baramugiriye inama.

Ingeso utabasha kwihanganira igira ingaruka ku rugo rwanyu muri rusange

Nkuko twabibonye nyum ayo kuba aya ngeso irushaho kuba mbi kandi urushaho no kuiyibona kuko ntacyo aba akiguhisha. Iyo kwa kwihanga kubuze mugahora mutongana mubipfa usanga bigira ingaruka no ku bana banyu kuko bakurira mu rugo rutanezerewe.

Niba hari ingeso uzi k’uwo mukundana ukaba ubona ko utazabasha kuyihanganira, ibyiza nuko wafata umwanzuro wo kumureka aho kugirango muzabane nabi.

Source:Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Habumuremyi jean bosco

    Ushobora kubana n’umugore ufite ingesombi zikamushiramo?wakoriki kugirango zimushiremo?

    - 13/11/2017 - 05:43
Tanga Igitekerezo