Ibyagufasha kongera gukunda nyuma yo guhemukirwa kenshi

Nyuma yuko uhemukiwe n’umukunzi wawe cyangwa se bakaba barabaye benshi ariko bose basiga baguhemukiye, ushobora na none kongera kwinjira mu rukundo bigashoboka kandi bikagenda neza igihe wakurikije inama tugiye kukugira muri iyi nkuru.

Banza wiyakire: Kuba waramaze kwakira ibyakubayeho nibyo bizagufasha gutangira ubuzima bushya. Kwakira ibyakubayeho uzabifashwamo no kumva ko ubuzima butarangiriye aho ukiha icyizere ko imbere ariko heza aho kumva ko bizongera bikagenda nabi.

Ntukumwe ko uzavurwa n’undi muntu muzakundana: Igihe ugifite ibikomere ntukizere ko uzabimarwa n’undi muntu mugiye gukundana. Si byiza ko utangira urugendo rw’urukundo wumva ko hari mitwaro bigiye kukuruhura ahubwo wowe wishakaho icyo uzamumarira. Muri make mu rukundo witegura gutanga kurusha guhabwa. Jya wirinda rero kwirukankira kongera gukundana.

Jya ureka ibyahise bigumane n’ahahise: mu gihe wongeye kwinjira mu rukundo jya wirinda ko uwo mukundana ahura n’ingaruka z’ibyo wahuye nazo cyangwase ngo ujye ubimukangisha. Urugero niba uwo mukundana agusabye gusohokera ahantu uwo mwakundanga yagusohokanaga ntukamubwire ko bikwibutsa ibihe mwagiranaga cyangwa se ngo umubwire ko wanze ko mujyayo kuko udashaka ko hakwibutsa uwo mwakundanaga. Ushobora kumubwira ko utahakunda gusa ibyo uwo mwakundanaga ukabireka kubivuga.

Itonde ukunde uwo umutima wawe ushaka: Wikihutira gukundana kuko wumva udashaka kuba wenyine cyangwa se ngo wumve ushaka uwo muzabana kuko abo mwiganye bashatse bose, kuko se ababyeyi bagushyiraho igitutu n’ibindi. Kunda umuntu kuko wumva ko umukunze nta yindi mpamvu ibigutera.

Irinde gutendeka; Si byiza noneho kumva ko ugiye gutendeka kugirango ubwo umwe azaguhemukira izagire undi usigarana kuko bishobora kukubera bibi nabwo bose ukaba wababurira rimwe. Fata uwo ubona ukunda kurusha abandi ariwe mugumana utitaye ku kuba warigeze gutendekwa.

Gerageza amahirwe ubonye: Wiguma mu bwoba bwo kumva ko uzongera guhemukirwa kuko wasanga uwo ariwe mahirwe yawe akazagukunda urukundo nyarwo waburiye mu bandi bose basize bagukomerekeje.

Ibi ni bimwe mu byagufasha kongera gukunda nyuma yuko abo mwigeze gukundana bagusigiye ibikomere bikuremerera ku mutima.

Source: Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Miburo Bosco

    Ndabaramukij Ndi I Burundi Mbega Nigiki Gituma Umuntu Yahemukirwa Bikabije Nuwamukunda?Mbega Wumva Umuntu Yabura Andi Makenga Kuwobazogera Gukundanaga?

    - 14/03/2019 - 11:17
  • ETIENNE NIYOMWUNGERE

    JEW NARAHEMU KIWE HARI HAHEZE INYAKA3 NTASUBIRIYE GUKUNDAND UBURER NASUBIYE MURUKUND KANDI NDABO RUMEZE NEZA VEMA KUBON NARAHEMUKIWE VAMPAYE ICIGWA NAHO BIBAZA KUMUTIMA VYATUNYE NUWO TUZOSUBIR GUKUNDAN NZOMWIGISHA URUKUNDO ICARICO GUKUNDAN MURAGIZE NEZA KUDUHA IZOMPANURO NKORA MUTIMA IMAN IBAHEZA GIRE IBONGERE IMIGISHA OK.

    - 15/03/2019 - 10:22
  • Kmoon John

    Murakoze cyane ku nama nziza muduhaye. Guhemukirwa n’umukunzi byambayeho pe! Ariko ubu, menye neza icyo gukora!

    - 16/03/2019 - 04:40
  • Diane uwihoreye nd gatsibo mfite imyaka 17 murakoze kubwizo nama muduhay bury guhemukira umukunz waw sibyiz habe nagato

    ark noneh ndumiw pe gutendeka ubukoko nikibazo murakoz ndabimenye menye ningaruka

    - 11/05/2019 - 21:41
Tanga Igitekerezo