Ibyagufasha igihe utorohewe no kubana n’uwo mwashakanye

Hari ubwo uwo mwashakanye aba ari umuntu utoroshye kubana nawe akaba agoranye mu buryo bwose. Abenshi batekereza gutandukana bikabayobera ariko no kugumana nabyo bikaba agahind agusa ku buryo hari n’abahitamo kwiyahura n’ibindi bibi. Uko byagenda kose niba warahisemo kubana n’uwo mwashakanye nubwo ubona ko bikugoye, kari ibyo ukeneye gukora byatuma udaheranwa n’agahinda ukiyitaho ndetse bikaba byanagufasha kugarura ku murongo uwo mwashakanye mu buryo bworoshye.

Dore ibyo wakora byagufasha nkuko tubikesha Agasaro Magazine:

Gira ibyo ukora uri wenyine bikunezeza

Nubwo atariko wabitekerezaga ko wagira ibihe by’umunezero utari kumwe n’uwo mwashakanye ariko na none guhora mu gahinda kandi atateguye ko musangira ibyinshimo nabyo sibyo. Gusa icyo wirinda ni ikintu kimusuzuguza no kumuca inyuma.Ibyo wakora byaguha ibyishimo ni nko gukora siporo zo mu matsinda, gutembera, ukagira umwanya wo gusabana n’inshuti, guhaha n’ibindi bintu wumva ukunda byajya bukunezeza. Bibaye byiza wajya ubyumvikanaho n’uwo mwashakanye ugakora ibyo akunda bitamutera ikibazo.

Mukunde umwiteho biruseho

Ntugacike intege ngo nuko wategereje ko agukunda nkuko umukunda ugaheba. Komeza kumugaragariza urukundo nubwo bitakoroheye. Mwiteho umugurire impano, umusabe ko musohokana kandi wiyiteho kurushaho. Jya umutungura umutegure neza mbere yo gutera akabariro, ahanini abashakanye bahuza urugwiro mu gikorwa cyo gutera akababiro bibafasha kugarura ku murongo ibitagenda.

Muganirize biruseho

Jya umuganiriza birisuheho umubaze amakuru y. inzira y’ibiganiro niyo yonyine yabafasha kugarura umubano mwiza mu rugo rwanyu. Nta gihe na kimwe abashkanye barareka ibiganiro ngo urugo rwabo rumererwe neza. Iga guca bugufi no kuvuga icyo utekereza mu buryo bucishije make.

Ita ku byiza bye kurusha ibibi

Muri kamere ya muntu biragoye kwita ku byiza by’umuntu ubona ibibi bye byinshi. Ariko kuko wowe uzi icyo ushaka bigerageza bizagufasha. Ese uwo mwashakanye umubanaho amafuti gus anta byiza bye uzi. Kora urutonde rw’ibintu byiza uzi kuri we igihe cyose umutekerejeho ukore umwitozo ko kubitekerezaho kurusha ibibi yagukoreye. Ibyo bizagufasha nawe kongera kumusubiza isura y’abantu mu gihe wari usigaye umubona nk’igisimba muntu.

Nubwo rero ubona ko bitakoroheye kubana n’uwo mwashakanye ukaba wumva kubana nawe biritwa no gupfa, haracyari igaruriro. Ibi tubonye byagufasha gusubiza ibitekerezo ku murongo nawe ubwawe ukongera kwishima ukabona nuko ugarura uwo mwashakanye ku murongo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo