Ibizakwereka ko umusore ashobora kuba atakigukunda

Umaze igihe ukundana n’umusore ndetse urukundo rwanyu rwarakebaga ariko muri iyi minsi ubona ibintu bisa nibyahinduye isura ku buryo ucyibaza niba koko akigukunda.

Ibikurikira ni ibimenyetso bizakwereka ko umusore mukundana yagabanyije umurego mu rukundo ndetse ko bishoboka ko aho mugana atari heza.

1.Ingeso nziza zawe yishimiraga, zisigaye zimubera umutwaro

2.Asigaye arakazwa n’ubusa kandi bikagorana ko uburakari bushira kandi biturutse ku mpamvu zidafatika ( nyamara siko byahoze)

3.Asigaye yihugiyeho kuburyo asigaye abura umwanya wo kuba muri kumwe (mbere byari ikinyuranyo, yigomwaga byinshi ngo akubonere umwanya)

4.Telefoni ye asigaye yarayishyizemo urufunguzo rukomeye gukuramo (atanakubwiye)nyamara mbere warayinjiragamo uko ushaka.

5.Asigaye aguhisha amabanga y’ubuzima bwe, ariko mbere yakubwiraga byose bimwerekeye.

6.Ntakikugisha inama ariko mbere ni wowe yabanzaga kubaza icyo agiye gukora akabona gufata icyemezo.

7.Asigaye atinda gusubiza ubutumwa bugufi uwandikira cyangwa ntakinabusubiza na busa ariko mbere umurabyo waratindaga.

8.Ntakita ku bintu bikugoye, urabimubwira ariko ukabona ntacyo bimubwiye (mbere yahangayikishwaga n’ikikubabaje icyo aricyo cyose , cyaba gito cyangwa ikigoye cyane, mugafatanya kugeza gikemutse.) Automatic word wrap
9.Ntacyubaha umuryango wawe n’inshuti zawe

10.Ntagishaka gukora ibigushimisha nkuko yahoze abigira.

Ikimenyetso kimwe muri ibi cyangwa ikindi ubona cyahindutse mu rukundo rwanyu. Gusa niba ubona byinshi muri ibi ariko bisigaye bimeze, ukwiriye kugira amakenga y’aho urukundo rwanyu rugana.

Ikitagenda hagati y’abakundana cyangwa abashakanye gikemurwa no kukiganiraho. Musabe umwanya, mwicare ahantu hiherereye, umubaze impinduka uri kumubonana, nakubera imfura azakubwira ikibimutera, hari n’igihe wasanga ari wowe watumye ahinduka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo