Ibizabikwereka ko uwo mwashakanye agikunda uwahoze ari umukunzi we

Hari igihe umuntu agira umukunzi mu buzima bagatandukana baba barabanye cyangwa se batarabana nyuma ugasanga ashatse umugore ariko urukundo rwe ntirube rwaravuye kuri wa wundi wa mbere.

Umuntu ugikunda uwo bahoranye mbere, uzamubwirwa n’ibi bimenyetso nkuko tubikesha Agasaro Magazine :

Uzasanga abafata nkaho muri mu marushanwa

Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba ukaba umugabo w’umugore ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nkaho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye menya ko akimukunda.

Bakunda guhura mu bihe byihariye

Niba ubna ko uwo mwashaknye agira akaba yumva kizakemuka ari uko ahuye n’uwahoze ari umukunzi akakimubwira icyo gihe ujye ugira amakenga ku mibanire yabo.

Akunda kumuvuga cyane

Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atamukimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

Iyo bakunda guhura cyane

Bishoboka ko bahurira ahantu runaka cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email.iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane ariko iyo birengeje urugero bikba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.

Uzabona amufuhira igihe abonye indi nshuti

Igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

Aracyabitse ibintubimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari inshuti ye

Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.

Nubwo tutakemeza ko bishoboka ko umuntu yakibagirwa uwo bakundanye burundu na none si byiza ko werekana ko umutekerezaho cyane kurusha uwo muri kumwe. Icyiza nuko wagerageza kumwikuramo burundu kandi nuwo muri kumwe nawe akamenya ko kwibagirwa uwo mwakundanye bitaza ko kanya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Jeannette

    Merci beau coup
    Turabakunda mujye mukomeza kuduha utuntu nkutu kuko biradufasha cyane!

    - 28/12/2018 - 01:22
Tanga Igitekerezo