Ibintu umukobwa atagomba kwibeshyaho bijyanye no gukora ubukwe

Abakobwa benshi iyo bagiye gukora ubukwe,usanga hari ibintu byinshi bibeshyaho rimwe na rimwe wakumva uburyo umukobwa avuga ubukwe bikaba bimeze nk’inzozi kuko ibyo aba yibwira akenshi sibyo biba bizamubaho,ni nayo mpamvu buri mukobwa ugiye gushyingirwa aba akeneye abamugira inama zitandukanye kandi bakamubwiza ukuri,bakamubwira uko azitwara mu gihe ibyo yakekaga atari byo abonye .

Dore ibyo atagomba kwibeshyaho

1.Gushyingirwa ntibikemura ibibazo byose ufite ; rimwe na rimwe umukobwa aba yumva ko umunsi yashyingiwe azaba abonye ibisubizo by’ibibazo byose yari afite.Ibi bituma iyo ageze mu rwe agasanga bitandukanye n’ibyo yibwiraga atangira kumva atishimiye urugo ndetse bikaba byanatuma yumva yaruvamo kuko ibitangaza yishyizemo nta na kimwe abonye.

2.Gushyingirwa utwite sibyo bituma ugira urugo rwiza

Abandi usanga bibwira ko kujya gukora ubukwe utwite ari byiza kuko uba uzagera mu rugo ugahita ubyara,mukagira umuryango,ariko nyamara abenshi usanga bahangayikishwa nuko baje batwite,kuko bahura n’ibibazo byinshi birimo kubura intege no kurwaragurika ukiri umugeni,gutangira guhangayikira umwana ugiye kuvuka rimwe na rimwe n’ubushobozi budahagije kuko muba muvuye mu bukwe maze umwana akaba ikindi kibazo mu rugo.

3.Ubukwe si ibyishimo birambye bizakomeza

Umukobwa ugiye gukora ubukwe usanga yibwira ko umunezero w’ubukwe ariwo uzakomeza na nyuma yabwo ntatekereze ku by’ejo hazaza,ariko siko biri kuko birashoboka ko uwo munezero utazahoraho ntubashe kubyihanganira kuko utigeze ubitekerezaho ko bishoboka.

4.Umugabo siwe ibibazo byose bireba

Ari abandi bakobwa bajya gushaka abagabo bakagenda bazi ko ikibazo cyose kizaba mu rugo kizaba kireba umugabo gusa,maze we akumva azaba ari nk’umwana mu rugo ntacyo yitayeho,nyamara siko bigenda kuko murafatanya.

Ibi byose iyo umukobwa abyibeshyeho agiye mu rwe,biramugora cyane ni naho uzasanga urugo rumunaniye kuko nta kintu na kimwe yigeze yitaho ngo abitekerezeho neza mbere y’igihe,kuburyo ibizamubaho bitazaba bimutunguye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    ni byiza rwose kubyumva no kubikurikiza kugira ngo abantu bakomere bubake urugo rwabo neza. ni byiza gutegura neza abagiye gushinga urugo

    - 16/12/2019 - 11:36
Tanga Igitekerezo