Ibintu umukobwa atagomba gukora akimenyana n’umusore umusaba urukundo

1. Kugusohokana ngo musangire ukazana inshuti zawe zose : Bishobora gutuma umuhungu abura ibiganiro cg ntimubone umwanya wo kuganira byimbitse ngo mumenyane. Ashobora no gutekereza ko uri umukobwa utazi kwifatira icyemezo ukitwaza abandi.

2. Kumusaba amafaranga : Ntimuramarana igihe ariko utangiye kumusaba amafaranga? Ashobora gutekereza ko aricyo kikugenza nawe akemera akayaguha nawe afite icyo ashaka kugukuraho cg agahita akwicaho.

3. Kuvuga nabi uwo mwakundanaga mbere : Bigaragaza ko utagira ibanga kdi niba utabasha kubaha uwo mwakundanye nawe ntiwiyubaha.

4. Kunywa ugasinda : Ni ikibazo gikomeye cyane kuko ushobora kuvuga cg ugakora ibintu uzicuza nyuma. Umuntu ashobora no kuguhemukira wasinze akagukoresha icyo ashaka kuko udafite ubushobozi bwawe bwose.

5. Kwambara ibintu bigaragaza cyane ibice by’umubiri bitandukanye : Bishobora kurangaza uwo musore bikanamuha ubutumwa ko icyo ushaka ari kuryamana nawe maze nawe akaba aribyo aharanira, ntiyite kubyo muvugana maze yakugeza mu buriri ibyanyu bikaba birangiriye aho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo