Ibintu ugomba kwitaho mbere yo gushaka

Burya mbere yo gushaka umuntu aba azi/yibwira ko azi byinshi ku buzima abona hanze. Iyo ugeze igihe cyo gushaka wumva umaze gukura hakurikiraho gushaka uwo mwahuza(mwakundana) mukabana . Hari igihe biba ngombwa ko ureka uwo mukundanye igihe twakwita ko ari kinini ugashakana nuwo mumenyanye igihe gito kubera impamvu nyinshi. Byari bikwiye ko mbere yo gushaka hari byinshi ukwiye kwitaho.

Menya ko

Iyo umaze gushaka hari ibyo wifuza ukabibona cyangwa ukabibura.Iyo ushatse umuntu uba wifuza ko aguha ibyo abandi bataguha: confort(umutuzo/umudendezo), amour(urukundo), care(kukwitaho), attention(kukumva no kukugutega amatwi), mbese uba wifuza ko akubera aho abandi batari. Iyo rero ubonye bitaza nk’uko ubyifuza bitangira kuba deception( kutishima,kubabara,kwicuza kutishima n’ibindi).

Sibyiza gushaka umuntu kubera imitungo y’iwabo

• Iyo bibaye bigira impact (ingaruka) mu mibanire kuko iyo umuryango wuwo mwashakanye (umugabo cyangwa umugore) umutegereje ngo awufashe hari igihe bidashoboka cyangwa umwe muri mwe ntabyishimire.

• Ni byiza kumenya umwanya uwo mwashakanye afite mu muryango we. Ukanibaza niba bizakorohera kubyemera. Ukanamenya niba we bizamworohera kukubwiza ukuri akakubwira icyo agukeneyeho. Biba byiza iyo muhuje, mukaganira mukamenyana ukumva niba uzamwemera uko azaba ari kwose.

• Urugero rufatika aha ni aho usanga umugabo/umugore ariwe utunze/ufasha umuryango avukamo . Niba mugiye gushakana mukwiye kubiganiraho bihagije,mukabwizanya ukuri kugirango hatazagira uwumva abangamiwe igihe muzaba mugeze mu rugo.

Kurambagiza bitandukanye no kubana

• Iyo urambagiza hari byinshi uhusha nk’uko hari ibyo wirengagiza

• Iyo murangije kubana ubona byinshi utari witeze/utatekerezaga kuzabona ukanerekana kamere yawe nyayo.

• Nta mugore/umugabo perfect(ntawudakosa) ubaho. Gusa haba kwihanganirana no kureba ibyiza ushima umuntu ukabigereranya n’ibyo utakwihanganira.

• Ushobora gushaka umugore cyangwa umugabo ufite famille(umuryango we) mbi ariko ibyo ntibyagakwiye kuba impamvu yo gusenya urugo rwanyu. Ukwiye kwibaza no kwibanda ku rukundo agukunda ukibuka ko nubwo umuryango we ari mubi ariko ko nta kundi yabigenza,ni abe ntaho yabahungira. Ibuka ko ariwe mwashakanye ntabwo warongoye nyina cyangwa barumuna be.

Inama :Banza umenye uwo ushaka, icyo muhuza n’icyo wamukundiye cyane nyuma umenye icyo utakwihanganira cyane. Burya ntawukunda umukobwa mubi. Twese dukururwa n’ubwiza bw’inyuma( Beauté exterieure) Ibindi biza nyuma.

Kumenya umuntu mutarashakana biba byoroshye? Uramumenya ariko bigutwara umwanya. Hari ibitihishira.Ibitihishira biragorana ariko ugenda ubona ibyo wakwihanganira, kandi burya ntibyihishira. Urugero :Gukererwa, kutubahiriza gahunda, kutita ku byo mwavuganye, kukubeshya, gusiba buri kanya utu messages muri telefone, kwitaba telefone wihishe n’ibindi byinshi tubona tukirengangiza cyangwa tukibwira ko bizahinduka.

Byagenda gute umugabo/umugore washatse ategekwa n’umuryango we? Ubundi abashakanye baba bagomba kuba aribo bumvikana uko bubaka. Umuryango utanga inama, support, ariko siwo utegeka urugo. Bihutaza umwe mu bashakanye iyo buri gihe umuryango wuwo mwashakanye ushaka kuba ariwo utanga amategeko. Iyo umwe mu muryango mutisanzuranyeho bizana imbogamizi. Haba ba munyangire cyangwa se abagendera ku mabwire. Birasenya.

Inama : Niba bikubayeho wareba uburyo uganiriza uwo muryango ukawereka uburyo bari guhemuka cyane cyane ufatanyije nuwo mwashakanye .Nta kibazo gikwiye kujya mu muryango keretse byabananiye mwembi uko muri babiri(umugabo n’umugore bashakanye).Nimwe ubwanyu mwishakira ibisubizo. Iyo mugiye hanze muba mwiha rubanda. Kandi rubanda irabota, ikabavuga ntacyo ibamarira. Keretse muramutse mubayeho ku mfashanyo yabo icyo gihe mbere yo kugira icyo mukora cyose mwajya mubagisha inama.

Ibitecyerezo biri muri iyi nkuru ni iby’umugabo wubatse. Byakiriwe binononsorwa n’umunyamakuru Barada Clementine.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo