Ibintu bikwereka ko uwo mukundana akunda ibyo utunze kukurusha

Muri iyi minsi abantu bakunze kuvuga ko urukundo rwabaye nk’ubucuruzi ku buryo abenshi bashaka inshuti bagambiriye kubona ubutunzi kurusha uko bakunda ba nyirabwo, ndetse bikaba bivugwa ko biri ku isonga mu bisenya ingo zo muri ino minsi.

Kuba bimeze bityo ntibivuze ko hakiri bake bakunda bya nyabyo, akaba ariyo mpamvu tugiye kubagezaho ibintu biranga umuntu ukunda ubutunzi kurusha nyirabwo.

Uzajya ubona akwitaho cyane mu gihe afite ibibazo bikeneye amafaranga

Kuba umuntu yakwaka ubufasha umukunzi we nta kibazo kirimo mu gihe afite ibibazo, ariko iyo bigeze mu rukundo tuba tugomba kwitonda kuko akenshi uzasanga iyo uwo mukundana akurikiye amafaranga n’ubundi butunzi iyo ahuye n’ibibazo bimusaba amafaranga biba ngombwa ko akwitabaza azahita ahindura uko wakwitwaragaho akwiteho cyane aguhamagare, numara kuyamuha ubone kwa guhamagara kurarangiye, akazongera kukwitaho undi munsi yagize ibibazo.

Ntago yishimira impano zoroheje

Ubusanzwe umuntu ukunda si ngombwa ko aguha impano zihambaye kugirango wishime. Gusa ku bantu bakunda ubutunzi kurusha ba nyirabwo bo siko babibona kuko baba bashaka za mpano zifite agaciro ( zihenze). Niba ushaka kureba icyo umukunzi wawe agukundira, ukaba wari usanzwe waramumenyereje impano zihenze, muhindurire umuhe impano isanzwe nko ku munsi we w’amavuko urebe uko abyitwaramo.

Mugitangira uzabona yarajyaga akugurira ibintu runaka cyangwa se akakwishyurira nyuma akagenda agabanya kugeza aho abiretse : “kuba umuntu yabanza akagushukisha kukwizeza ko mu buzima bwose mufatanije ukabona rimwe na rimwe yishyura nko muri restora n’ahandi ariko nyuma akagenda abireka ni bumwe mu buryo bw’abantu bakunda amafaranga yabo bakundana kurusha uko babakunda bakoresha mu kubigarurira”.

Ibyo byavuzwe n’umuhanga mu by’imitecyerereze, Diana Kirschiner, akaba n’umwanditsi w’igitabo cyitwa : “Love in 90 days”

Ibi ahanini bikunze kuba ku bakobwa bafite amafaranga menshi kurusha abahungu, aho babanza kubirariraho.

Akenshi akunda ibintu byo mu rwego rwo hejuru : uzasanga agusaba kujya mu marestora ahenze gusa, gusohokera ahantu hahenze mbese ubuzima bwe buhora busaba ibintu bihenze gusa.

Jya umubaza ibintu byatumye atandukana n’umukunzi we niba yaramwigeze

Akenshi uzasanga barapfuye ibintu bitagatumye batandukana. Bashobora kuba barapfuye gukunda umutungo cyane nubwo we atatinyuka kubikubwira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo