Ibintu abakundana bagomba gukora mbere yo gukora ubukwe

Hari ibintu by’ingenzi abakundana bitegura no kuzarushinga baba bagomba kubanza gufata umwanya wo kubitekerezaho no kubikora bikabafasha gutegura ubukwe neza,ndetse bakaba banitegurira kuzagira ibizabafasha mu rugo rushya.

Kumenyana kw’imiryango

Nyuma yuko abakundana bamenyanye neza ndetse bakamara no kwiyumvanamo ko umwe azabana n’undi akaramata,baba bagomba no kujya mu miryango yombi bakamenyana umwe akamenya umuryango w’undi,bamwe bakamenya umukazana abandi bakamenya umukwe wabo.

Gutegura ubukwe neza

Ubukwe bugomba kuba bwaratekerejweho igihe gihagije kandi buri kintu kikaba giteguye,ibizakenerwa n’abazabafasha,byose bikaba biri ku murongo nta guhubuka kuko kiba ari igihe kimwe kiba kitazagaruka mu buzima bwanyu mwembi.

Gutekereza kuri ejo hazaza

Mugomba kujya kubana mwaramaze gutekereza no gutegura neza ubuzima bwa nyuma y’ubukwe mu mishinga mufite mugategenyiriza na nyuma y’ubukwe kugira ngo mutazabaho nabi mwarahereye mu iraha ryo gukora ubukwe bwiza.

Kubitsanya amabanga no kubwizanya ukuri

Iyo mwamaze kwizerana kandi mugiye no kubana ntacyo guhisha uwo mugiye kubana na kimwe kiba kigihari ahubwo murabwirana ndetse haba hari ikibazo kibaye ukamubwira mugafatanya kugikemura,nta guhishanya ngo umwe yumve ko hari ibyo atabwira undi.Kubwirana amabanga byongera ubwizerane hagati yanyu,ibi biba bizanabafasha no mu mibanire yanyu mu rugo.

Kwiga kwikemurira ibibazo

Mugomba kwitoza hakiri kare kwikemurira ibibazo hagati yanyu bitabaye ngombwa ko mugira abandi mubinyuzaho kuko biba ari ibyanyu.Ibi bizabafasha no mu rugo kugira ikibazo mukagishakira umuti mwebwe ubwanyu mutishyize hanze.

Kuba hafi y’undi

Iyo abakundana bitegura kubana bakunda kuba bari kumwe cyangwa kuvugana kenshi bituma umwe amenyera imico y’undi akamenya icyo yanga n’icyo akunda kuburyo muzajya kubana muziranye neza.

Gushaka inshuti nyinshi

Mugomba kandi kongera inshuti ku zo mwari musanganwe mukasishaka mbere y’uko igihe cy’ubukwe kigera,kugira ngo muzabone ababashyikira mu bukwe ndetse na nyuma yabwo urugo rwanyu ruzabe rugendwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo