Ibintu 7 umukobwa agomba kuzirikana mbere yo gukundana n’umugabo wubatse

Bijya bibaho ko umukobwa yisanga ari mu rukundo n’umugabo wubatse. Hari abo bibaho bagakundana abizi neza ko uwo mugabo afite umugore basezeranye byemewe n’amategeko.

Mbere y’uko utangira gukundana n’umugabo wubatse cyangwa se ukomeza gukundana na we (niba mwaratangiye gukundana), byaba byiza ubanje gusoma ibikurikira.

1.Ikintu cya mbere umugabo wubatse aba agushakaho ni imibonano mpuzabitsina. Igihe cyose mwamarana mwishima, ntibimubuza gusubira iwe agasanga umugore we.

2. Umugabo wubatse ntabwo azigera asiga umugore we ngo abe ari wowe asanga nubwo ariko wenda ajya akubwira ariko biragoye ko yasiga umugore we w’isezerano.

3.Ushobora kuba atari wowe wenyine aryamana na we. Ashobora no kuba afite abandi aryamana nabo aca umugore we inyuma. Naguhaga azakujugunya, ajye gushaka abandi.

4. Ntakintu na kimwe umugabo wubatse muba mupfana uretse umubiri wawe. Nubwo wenda yakubeshya ko azatandukana n’umugore we mukabana ariko sibyo. Mupfana umubiri wawe gusa. Rimwe na rimwe muraryamana ariko ukabyuka wisanga uri wenyine kuko aba yisuburiye mu rugo rwe.

5. Ushobora kwibwira ko uzamutega umutego mukabyarana ngo mukunde mubane. Yego nibyo ariko umenye ko abana be bemewe n’amategeko bari mu rugo , babana na nyina ari na we mugore w’isezerano.

7.Imitungo ye ni iye hamwe n’umugore we. Wowe nta na kimwe uzabona keretse ibintu aguha ariko bishira . Ntabwo uzigera na rimwe uza mu mishinga ye y’ahazaza.

Menya ko hari abasore bari hanze aha bagukunda kandi bagukeneye kukugira umugore aho gukomeza kuba inshoreke, unasenya urugo rwa mugenzi wawe.

Nyuma yo gusoma ibi bintu 7 ubonye ko kwiruka inyuma y’umugabo wubatse ari guta igihe n’umwanya wawe. Aho gukomeza kumwiruka inyuma, shyira imbaraga mu gushakisha umusore wazakuviramo umugabo uhamye, umugabo uzakwambika impeta, mugakora ubukwe, mukabana, mukabyara, mukarera, abana banyu bakazakura bareba se na nyina .

Mu gihe ukundana n’umugabo wubatse ukaba ukeka ko hari aho umubano wanyu uzagera, tekereza kabiri. Abagabo bafite abagore baba bafite ubwenge n’ubucakura buhambaye. Bagusezeranye isi n’ijuru kugira ngo wemere ko koko mufitanye ejo hazaza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 3 ku 100 aribo batandukana n’abagore babo kugira ngo babane n’amahabara. Ayo niyo mahirwe ufite yo kuba mwabasha kubana assize umugore w’isezerano.

Ashobora kuba agukunda nkuko abikubwira ariko ntibyagera ku rukundo akunda abana be n’umugore we. Biramutse binabaye mukabana nkuko aca umugore we inyuma , amahirwe menshi ni uko na we azaguca inyuma.

Ibikurikira ni ibinyoma abagabo bubatse bakunda guhuriraho babeshya abagore cyangwa abakobwa babasezeranya kuzabana nyamara bishakira ko baryamana gusa:

Sinkikunda umugore wanjye

Iki ni ikinyoma abagabo bubatse bahuriraho. Niki kikwemeza ko atagikunda umugore we?Uzi se icyatumye arekeraho kumukunda?Mubanye nkuko abigusezeranya wowe mwazamarana kangahe?Tekereza kabiri. Kubivuga biroroshye ariko biragoye ko umugabo apfa kureka gukunda umugore we bashakanye.

Tubana gusa kubera inyungu z’abana

Iki nacyo ni ikinyoma gihurirwaho n’abagabo benshi. Iyo akubwiye aya magambo aba ashaka kukumvisha ko ari umugabo mwiza wita kumuryango we ndetse ko umugore ariwe wamunaniye kugira ngo gusa mukunde muryamane.

Ntitukiryamana

Kuba atagitera akabariro n’umugore we cyangwa bamaze igihe kirekire badakora iki gikorwa nacyo ni ikinyoma. Niba se ariko bimeze kuki bakibana? Niba akibana n’umugore we kuki wowe ari kukubakaho umubano?Iherezo rizaba irihe, azasiga umugore we agusange?

Turi hafi gutandukana

Nacyo ni ikinyoma. Niba koko ashaka gutandukana n’umugore we yakabaye yarabikoze hakiri kare akibona ko umubano n’umugore we udashoboka. Ikindi ukwiriye kumenya ni uko kubona gatanya ari ikintu kitoroshye, ese nakomeza kukuzirika kukatsi ntahabwe gatanya uzabigenza gute yaragutesheje igihe , yarakurungurukiye ubusa, yarakuriye utwawe,…

Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye.

Uramutse ufite ikibazo ushaka kugishaho inama abasomyi ba Rwandamagazine.com, wohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]. Umwirondoro wawe ugirwa ibanga 100%.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo