Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana nta gahunda yo kubana agufiteho

Hari ibimenyetso by’ingenzi ushobora kureberaho umuhungu mukundana ukamenya ko nta gahunda afite yo kuzabana nawe nubwo mwaba mumaranye igihe kinini mukundana ndetse ubona akwereka urukundo rukwiye ariko rukaba nta musaruro ruzagira bigasa no kugutesha igihe gusa.

Bimwe muri ibyo bimenyetso ni ibi :

Ntajya akubwira gahunda agufitiye ahazaza

Iyo umuhungu mukundana nta gahunda afite yo kuzagushyira mu rugo, ntushobora kumva yivugisha iby’ahazaza ngo abe yakubwira ibyo ateganya mu minsi iri imbere ngo wumve agushyira mu mishinga afite ahubwo akunda kuvuga ko agukunda gusa nta yindi gahunda ifatika wamwumvana.

Ntashaka kubibwira inshuti ze

Iyo umuhungu abona nta gahunda agufiteho ntaba anashaka ko hagira umenya ibyanyu ku buryo usanga n’ishuti ze adashobora kuzihamiriza ko mukundana cyangwa abantu babazi mwembi, ugasanga abihishahisha akenshi mwaba munari kumwe n’abantu benshi ntakwikoze kandi mwaba mutari kumwe n’abantu akakwereka urukundo rukomeye.

Ntiyemera ko imiryango imenya ko mukundana

Uretse kuba atabyereka inshuti ze, n’imiryango yanyu ntashobora kwemera ko imenya ibyanyu cyangwa ko hari urukundo mufitanye yaba ab’iwabo cyangwa abo mu muryango wawe niyo hagize ushaka kubereka ko abizi abyamaganira kure akabyihakana, ubundi akajya akubeshya ko aba yanga kwiteza abantu kandi nyamara umusore wagushimye anafite gahunda abiratira imiryango yose ikabimenya.

Ntashobora kukubwira ibyo kubana

Umuhungu udafite gahunda murakundana urukundo rugasagamba, imyaka igashira indi igataha ariko ntube wakumva yivugisha n’umunsi wa rimwe, ibyo kubana cyangwa ngo wumve akubwira ko afite amatsiko yo kukubona uri umugore we mu biganiro mugirana byose, ngo nibura ugire icyizere cy’uko anabiteganya kuri wowe cyangwa afite icyo gitekerezo.

Ibi bimenyetso rero nibyo ushobora kumeyeraho ko umuhungu mukundana adafite agahunda yo kubana nawe ndetse no mubo ateganya kuba yagira umugore wowe utarimo.

Niyo mpamvu ubishoboye wamubaza gahunda afite ukayimenya, byaba ngombwa wakumva ntayo ugakuramo akawe karenge aho kugutesha umwanya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • niyitegeka zephilin

    ibyo njye ntabwo njye mbyemera ntabwo yagukunda urukundo rungana gutyo ataziko muzabana ahubwo yagukunda bisanzwe

    - 13/03/2018 - 22:49
  • IRAKOZE Olive

    Ibyo ni ukuri,ntampamvu yo kutamenya icyerecyezo cyawe,iyo wumva uri capable yo kuba warongorwa,uba ugomba kuba umuntu mukuru ,ukamubaza ,gahunda agufiteho iyo ntakintu abikubwiraho,.gusa nanone ,kukubwira ko mufitanye gahunda kdi ntayo nabyo byashoboka,ugahama kukizere cyamagambo kitagira ibikorwa, ariko iyo umuntu muri mu murongo umwe uramumenya,arakwerekana haba munshuti ze cg mu muryango,ikindi kdi iyo muvugana uba wumva akwitayeho,nibiganiro biba bigenda bigarukamo urugo.urugero:ati nitubana ofday izaba arimwe.

    - 11/04/2018 - 23:04
  • Pacifique

    Uko nukuri 100%

    - 1/05/2018 - 07:48
  • Pacifique

    Uko nukuri 100%

    - 1/05/2018 - 07:49
  • Pacifique

    Uko nukuri 100%

    - 1/05/2018 - 07:52
  • ######

    nibyo p!

    - 12/05/2018 - 10:49
Tanga Igitekerezo