Amategeko abakobwa bakwiriye kugenderaho mu rukundo

Mu buzima tubamo bwa buri munsi bisaba ko umuntu agira umurongo ngenderwaho iyo ashaka kugira aho ava n’aho agera . Si ihame ko buri wese awuhuza n’undi. Hari amategeko akwiriye kuranga abakobwa kugira ngo ubuzima barimo n’ubwo ahazaza burusheho kuba bwiza

Aya ni amwe mu mategeko urubuga Elcrema rwaandika ku mibanire rutangaza ko buri mukobwa wese ukiri ingaragu akwiriye gukurikiza mu buzima bwe bwa buri munsi . Muri iyi nkuru turibanda ku rukundo.


1.Wikwihutira gushaka umugabo

Gukora ubukwe ukava mu nzu ya so na nyoko ni indoto za buri mukobwa aho ava akagera. Ariko gukora ubukwe bihabanye no kubaka urugo rugakomera. Kubyitondamo no kutabihubukira ni ingenzi cyane. Wirebera ku bandi , ingendo y’undi iravuna . Wikoreshwa n’igitutu cy’abantu ngo wihutire gushaka umugabo kuko sibo bazakubakira. Gushaka umugabo ukubaka urwawe ntawe bitanyura ariko kubaka rugakomera bikaba byiza kurushaho. Nta kikwirukansa, kandi ngo iyihuse yabyaye igihumye. Niba utarabona umugabo ni uko igihe kitaragera kandi byanze bikunze uwo Imana yakugeneye arahari.

2.Ntukibeshye ko imibonano mpuzabitsina ari ikimenyetso cy’urukundo

Mu mitego myinshi abakobwa bakunda guhura nayo uyu uza mu ya mbere. Kumva ko kuryamana n’umusore ari ikimenyetso cyiza cyo kumugaragariza urukundo ni ukwibeshya cyane. Ni bangahe se baryamana nyuma bagatandukana? Nubwo mwaryamana ntimubura gutandukana. None se uko ukundanye n’umusore muzajya muryamana ngo ukunde umugaragarize ko umukunda? Uzajya kubaka urwawe utarabaye imbata y’ubusambanyi? Uzubaka rukomere?

3.Ntugategere umusore amaboko iteka

Iyi nayo ni ingeso abakobwa bamwe bakunda kugira. Mu rukundo ugasanga ibibazo bye byose agomba kubikemurirwa n’umusore w’inshuti ye. Iyo bimeze bitya uretse no kuba umubera umutwaro aho kumubera umukunzi, agaciro yaguhaga karagabanuka ndetse akagera n’aho akwinuba. Shakisha akazi cyangwa icyo gukora kikwinjiriza bizatuma akubaha kurushaho.

4.Ntuzashakane n’umusore umukurikiyeho amafaranga/ubutunzi

Abakobwa benshi bakunda kwitiranya amafaranga /ubutunzi no kuzagira umunezero mu rugo baba bagiye kubaka. Yego si mabi ariko sinayo shingiro ry’ibyishimo by’umuryango. Iyo umusore aguteretesheje amafaranga /ubutunzi, mugasezerana mukabana, akenshi iyo mugeze mu rugo agufata nka kimwe mu bintu atunze yaguze. Uzi impamvu ? Ni uko wamukunze aricyo ukurikiye kurusha urukundo wari umufitiye kandi na we yarabibonaga si impumyi. Ni byiza gushingira ku rukundo aho gushiturwa n’ibintu.

5.Ntukanywe ibisindisha

Abakobwa benshi muri iki gihe basigaye bafata ku gahiye. Uko umugabo asinda siko umukobwa yasinda. Umukobwa wasinze aragayika cyane. Umukobwa watangiye kurara mu tubari aba yatangiye kuba icyomanzi. Iyo ageze mu rwe nabwo biramugora ndetse n’uburere bw’abana be bukaba busa n’ubwa ntabwo. Bibiliya ku bayemera ivuga ko vino ari umukobanyi. Ni byiza ko wareka kunywa inzoga. Uretse no kukugayisha , inzoga zigira ingaruka nyinshi mbi ku buzima.

Bizakugora kubona umusore mukundana wiyubashye mu gihe wahindutse umusinzi ukaba inshuti ya manyinya. Kubona umugabo uhamye mwabana rugakomera bizaushaho kugukomerera kuko nta musore wapfa kwisukia umukobwa umurusha kunywa ibisindisha.


6.Ntukambare impenure, uwambaye neza agaragara neza

Kwambara neza no kwiyitaho biba muri kamere y’abagore muri rusange. Kwambara neza ni ukwambara imyambaro itagutesha ikuzo mu bandi. Iyo wambaye neza buri muntu wese aguha agaciro ukwiriye. Zirikana ko kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwawe nayo igira ubutumwa itanga ku bakubona kandi butari bwiza. Mu Kinyarwanda abavuga ko agapfundikiye gatera amatsiko.

Nugenda werekana ubwambure bwawe umusore azakugirira ayahe matsiko kandi byose wabimweretse? Ahubwo azakoresha imbaraga zose birangire agusambanyije ahubwo gushishikarira kukugira umugore .

Kwambara neza si ukwambara ibihenze ahubwo ni ukugirira isuku imyamabaro yawe , kumenya kujyanisha amabara, kwambara ibikubera atari ibyo wigannye bagenzi bawe kandi bitagendanye n’imiterere yawe,..

7.Ite ku mirire yawe

Abakobwa n’abagore bakunda ibiribwa n’ibinyobwa biryoherera birimo amasukari menshi. Si byiza ku buzima bw’umuntu. Nubwo ubifata wumva bifite uburyohere ninako bigira ingaruka mbi ku buzima. Uri kwikururira indwara ya diyabeti/igisukari . Ugomba gutangira kwitabira imyitozo ngororamubiri kuko igira akamaro kanini harimo kugabanya isukari mu mubiri, kuyaza ibinure mu rwego rwo kwirinda umubyibuho,..

Iki ni igice cya mbere. Igice cya 2 ni mu nkuru zacu zitaha. Kugisha inama kuri uru rubuga, wandika ikibazo cyawe ukacyohereza kuri [email protected]. Umwirondoro wawe ugirwa ibanga 100%

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo