Amakosa umukobwa agomba kwirinda agiye gusangira n’umuhungu bakundana

Abakundana bajya bagira umwanya wo gusohokana bakajya gusangira, ariko hari ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kuzirikana akabyirinda kuko ari amakosa akomeye kuyakora ari ku meza hamwe n’umukunzi basohokanye cyane cyane iyo aribwo mugitangira gusohokana.

Mukobwa,nusohokana n’umukunzi wawe mugiye gusangira uzirinde ibi bikurikira ;

Kwirinda ibisindisha

Si byiza ko umukobwa wasohokanye n’umuhungu bakundana anywa ibinyobwa bisindisha nubwo waba ubikunda, keretse abiguhatiye kandi nabwo ugomba kumywa gake ngo udasinda ugata ibara imbere y’umukunzi no kubakubona.

Kwitondera gutanga komande ihenze

Si byiza ko umukobwa asaba ibyo kurya cyangwa kunywa bihenze kabone nubwo yaba azi uko umufuka w’umuhungu uhagaze neza. Ugomba gusaba komande y’ibiciriritse kugira ngo umuhungu atabona ko uba mu bakobwa biyemera cyangwa uri muri babandi bita abakuzi b’ibyinyo.

Tegereza komande y’umuhungu

Burya si byiza ko umukobwa ari we ubanza kwaka icyo akeneye, ahubwo aritonda agategereza icyo umuhungu asabye ari nabyo ushobora kugenderaho nawe waka ibyo ufata. Ibi bifasha kumenya uko umuhungu mwasohokanye ameze ku mufuka kugira ngo utaza kwihanika ukamubarisha nabi abahungu.

Irinde gusaba ibyo utazi

Igihe wagiye gusangira n’umukunzi ntuzahubukire gutanga komande y’ibiribwa cyangwa ibinyobwa utazi, utararya kuko ubibonye ukibwira ko aribyo byiyubashye kuko wenda wumvise bihenze. Nyamara iryo ni ikosa kuko bashobora kubikuzanira bikakunanira kuko udasanzwe ubizi cyangwa ugahatiriza, ariko bigaragara nko kwiyemera mubyo utazi.

Irinde kurya ibigusaba kwitwararika

Mu gihe ugiye ku meza jya wirinda ibyo kurya bishobora kugukoza isoni, bimwe usanga bigusaba kwitwararika cyane mu kubirya. Aha umuntu yavuga nk’isombe, spaghetti, cyangwa n’ibindi byose uzi bikugora, kandi ukibuka ko ugomba kurya mu kinyabupfura,dore ko hari abantu usanga baryana ubusambo cyangwa bakarya basamye.

Kwirinda gusamara

Umukobwa wasohokanye n’umukunzi we agomba kwirinda gusamara no gusahinda,akagaragaza ikinyabupfura n’ubwitonzi kugira ngo n’abamubona babone ko ari umukobwa utuje w’umutima utari umwasama.

Ibi byose ni ibintu umukobwa agomba kwirinda yasohokanye n’umuhungu bakundana kuko bishobora kumusebya ku mukunzi we bigatuma amunyuzamo ijisho kubera imyitwarire idahwitse kandi ari ibintu yashoboraga kwirinda, kandi bikanamuhesha agaciro nk’umukobwa wiyubaha akubahisha n’umukunzi we.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nshimiyimana Benjamin

    Nshimye inama nziza zatanzwe haruguru. Erega kwisanga ntibivuze gusandagiza ibyo usanze! Ushobora kuba usanzwe wisanzura Ku mukunzi wawe ariko mugihe mwasohotse haba hari byinshi byo kwitondera kuko uba USA nugiye Ku munzani.

    - 21/06/2019 - 08:33
Tanga Igitekerezo