Amakosa akomeye ukora iyo utekereza ku mukunzi mwatandukanye

Gutandukana kw’abantu bakundana birababaza bigatwara n’imbaraga zo kwibagirwa uwo mwatandukanye bitewe n’ ibihe byiza mwagiranye n’uwahoze ari umukunzi wawe, amagambo meza yakubwiraga, ibyo yagufashagamo n’ibindi bikorwa by’urukundo byaranze umubano wanyu
.
Nubwo bimeze gutyo ariko ntugomba guheranwa n’agahinda no guhora umutekereza.

Ibi ni ibikwereka ko guhora umutekereza uri gukora amakosa akomeye:

1.Ntiwabasha gusubiza ibihe inyuma

Nubwo hari uburyo abatandukanye bakoresha bakabasha gusubirana, ariko mwebwe byarangiye. Ikosa cyangwa icyabatandukanyije kirakomeye kandi ntiwasubiza ibihe inyuma ngo mucyirinde. Kwirirwa rero utekereza uwo mwatandukanye ugahangayika cyane , uri kwangiza ubwonko bwawe n’imitekerereze yawe.

2.Si igihe cyo kwicuza ishimire uwo mukundana ubu

Byararangiye kandi mwemeranyijwe ko mutandukanye. Yaraguhemukiye cyangwa waramuhemukiye ntakundi byagenda. Kwirirwa wicuza , kugira uburakari, umubabaro ni ibindi birasanzwe ariko aho ibihe bigeze si igihe cyabyo, nta kamaro bugufitiye.

Niba warahise ubona undi uguhoza amarira, rekera gutekereza uwo mwatandukanye bitazagusenyera n’ibyo wari umaze kubaka. Ntabwo byaba ari byiza ko ukomeza kumurya umutima kandi n’ubundi warawumuhaye igice. Uracyibereye ahandi. Urata igihe cyawe kuko umukobwa cyangwa umusore mwakundanaga wenda nawe yiboneye undi bakundana. Kwirirwa umutekereza sibyo bizamukugarurira.

3.Umusonga w’undi ntukubuza gusinzira

Uramutekereza kandi igihe kinini gishoboka ariko rero ntibimugeraho kandi niyo byamugeraho ntacyo bimubwiye. Ntabwo yabaye miseke igoroye ariko nawe ntiwitwaye neza. Tangira ubuzima bushya ibyahise byararangiye hato utazashaka kubaka undi mubano ugasanga warasigaye kandi waranataye igihe ku busa. Umusonga wawe ntumubuza gusinzira kandi agasinzira neza cyane.

4.Hari impamvu yatumye mutandukana

Gutandukana kwanyu byatewe n’impamvu ifatika. Urugero niba waramufashe aguca inyuma, iyo nyama ntibayimubazeho. Kwirirwa rero utekereza ko umuhaye andi mahirwe byacamo agahinduka uribeshya. Wa mugani wa ya mvugo ngo uwagukubise ntaho yagiye, nawe rero uwaguciye inyuma ntiyashizwe. Numuha amahirwe mugasubirana ya ngeso akayongera noneho uzisanga mu rwobo utazikuramo. Shaka abandi bakobwa cyangwa abasore bafite urukundo rutaryarya kandi barahari.

5.Uri kwiyicira ubuzima bwawe bw’ejo hazaza

Kumutekereza bituma udakora akazi kakubeshejeho , bituma utiga amasomo neza kandi ariyo yari kuzagufasha mu gihe kizaza. Ushobora kuba uri kwiyima amahirwe y’undi mubano wari kuzishimira kurusha uwo wahozemo.

Niba warahuye n’iki kibazo ntawakwirengagiza ko bigora kwibagirwa ibihe byabaranze. Ariko mu rwego rwo kurengera ubuzima bwawe n’ihazaza hawe kurikiza izi nama urebe ko ibi bitekerezo byakuvamo.

Ese iyi nkuru hari icyo ikumariye ? Hari umuntu uzi wahuye niki kibazo? Murangire asome arebe ko hari icyo byamufasha. Niba nawe hari ubundi bumenyi wakungua abantu bahuye n’iki kibazo, gisangize abakunzi ba Rwandamagazine.com.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Bahati

    Yaguhemukiye niya gusaba imbabazi.

    - 5/01/2020 - 15:39
Tanga Igitekerezo