Uruganda rwa Kayonza Rice Product rwahaye ishimwe abahinzi ba Koperative Duterimbere Murundi

Ubuyobozi bw’uruganda Kayonza Rice Product Ltd. bwahaye ishimwe abahinzi b’indashyikirwa bibumbiye muri Koperative Duterimbere Murundi kubw’imikoranire myiza bafitanye n’uru ruganda rutunganya umuceri.

Uruganda rwa Kayonza Rice Product Ltd ruherereye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza. Abagera kuri 37 bo muri Koperative Duterimbere Murundi bahawe ibihembo by’uko ari indashyikirwa mu kohereza ndese no gutunganya umusaruro w’umuceri watumye uruganda rukomeza gura neza.

Hari ku wa Kane taliki ya 26 Ukwakira 2017 mu nteko rusange y’iyi Koperative. Abanyamuryango ba koperative Duterimbere Murundi nabo bashimiye imikorere n’imikoranire bafitanye n’uru ruganda.

Duterimbere Murundi ni Koperative yatangiranye abanyamuryango mirongo itandatu na batandatu (66) ubu ikaba imaze kwaguka aho igizwe n’abanyamuryango igihumbi na Magana atanu mirongo irindwi na bane(1574) bahinga mu ma zone agera kuri atandatu : Rwinyambo,Umucyomurundi, Urumuri, Abafitintego, Kinyana ndetse na n’Inkeragutabara.

Nyagatare Augustin washinze uruganda rwa Kayonza Rice Product Ltd. akaba anarubereye umuyobozi

Nyagatare Augustin Umuyobozi mukuru w’uru ruganda yagaragaje icyatumye ashinga uruganda rw’umuceri ndetse n’intambwe amaze gutera abikesheje abanyamuryango biyi koperative anagarazi itangazamakuru uko uruganda rwatangiye .

Yagize ati " Twatangije uru ruganda kubera ko hari ikibazo cyuko hari abahingaga ntibagurirwe neza . Natangiranye miliyoni icumi ariko kugeza ubungubu ndabona ngeze ku rwego rushimishije ngeze muri miliyari ebyiri. Nahisemo gukora uruganda runini rushobora kunoza umusaruro w’abaturage kuko nabonaga upfa ubusa, makomeje ku rwagura bamwe barabyishimiye … bamwe bamaze kubaka amazu,amasambu n’ibindi."

Yakomeje agaragaza ko atari ukwiteza imbere gusa ahubwo agira nicyo amarira abanyarwanda mu kwiteza imbere yubahiriza mu gushyira gahunda za leta nka Giri Inka akanatangira bamwe ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuzamura imibereho y’umuturage.

Ati " Ubu nkoresha abakozi 75 bahoraho nkakoresha abakozi ba nyakabyizi 35, ikindi ntangira abaturage Mituelle de Sante 61,maze gutanga inka 45 , ni nayo mpamvu ndimo gutegura kugirango ama koperative nkorana nayo nyashimire kuko turimo gukorana neza kandi gukorana neza n’abanyamuryango ba koperative tugira umuceri witwa Buryohe abantu bakunda cyane noneho ."

Yasoje agaraga intego bafite anagaruka ku cyo bagiye gukora ngo bongere umusaruro agira.

Yagize ati " Imyanda iba yasigaye tuyikoramo Bruquettes mu rwego rwo kurengera ibidukikije . Ibyo ni umushinga twashyizeho mu mwanya wo gukoresha ibiti hagakoreshwa ibyo bicanwa. Tuzakomeza dukorane neza na koperative dusanzwe dukorana nazo kugirango tuzamure umusaruro ,twagure n’amasoko muri rusange tujye tunagemura hanze y’igihugu."

Mukanyirigira Veneranda, umwe mu bahembwe mu bagize Koperative Duterimbere Murundi avuga ko uru ruganda rubafatiye runini ko mu buryo bwo gutunganya umusaruro w’umuceri muri iyi Koperative.

Mukanyirigira Veneranda, umwe mu bahembwe mu bagize Koperative Duterimbere Murundi

Ati " Uruganda reero icyo rudufashaho, rudutera inkunga kuduha ifumbire n’imbuto tukabishyura tuyakuye k’umusaruro kandi iyo tugeze mu gihe kibagara baduha amafaranga yo kwiteza imbere kandi murabizi guhinga umuceri birarushya ntabwo rero wawuhinga wenyine udafite uruganda."

Ribanje Laurent, umwe mubatangiranye na koperative Duterimbere Murundi yagarutse kuburyo koperative yatangiye n’uburyo babifashijwemo na Kayonza Rice Product Ltd.

Yagize ati koperative twayingije muri 2012 ariko mu mpera za 2013 nibwo twabonye ubuzimagatozi tubifashijwemo n’umuterankunga wacyu Muzehe Nyagatare uhagarariye Kayonza Rice Product Ltd.

Ribanje Laurent, umwe mubatangiranye na koperative Duterimbere Murundi

Yunzemo ati " Mu gihe ntawabashaga kwigurira isambu, ubu umunyamuryango wese uri muri koperative arabasha kuba ya kwigurira inka itari hasi y’ibihumbi Magana abiri muri saisonwenda kandi akanabasha kuba yakiyubakira inzu itari hasi ya miliyoni kandi umusaruro wariyongere ubu turasarura toni 8 kuri Hegitari mu gihe twasaruraga toni imwe kuri Hegitari."

Yasoje avuga ko intego bafite ari uko bagiye gukora cyane bakigurira imodoka izajya ibasha kujya umusaruro ku ruganda.

Ati " Intego dufite ni uko kubera ko twishyurwa neza n’umuterankunga wacu Kayonza Rice Product Ltd tugiye gukora cyane tubashe kwigurira imodoka izajya itugereza umusaruro wacu ku ruganda."

Hakizakumeza Innocent ushinzwe ubucuruzi,iterambere n’ama koperative mu karere ka Kayonza wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Koperative Duterimbere Murundi , anagaruka ku bikwiriye kuranga Koperative zindi muri rusange.

Ati " Ndashimira cyane iyi Koperative . Amakoperative akwiye kurangwa n’ibintu bikurikira: imiyoborere myiza , icya kabiri ni ukongera umusaruro wa koperative , koperative iharanira inyungu ntabwo koperative ikwiye kudaharanira inyungu. Icya gatatu koperative iharanira imibereho myiza y’abanyamuryango bayo. Ibi byose bigerwaho hatabayeho ubufatanye bw’abanyamuryango n’abayobozi bayo."

Abagize Koperative muri Koperative Duterimbere Murundi barishimira intambwe uruganda rwa Kayonza Rice Product Ltd. rukomeje kubafasha gutera

Abahinzi babaye indashyikirwa bahawe ishimwe ry’amafaranga n’ibyemezo by’ishimwe

Ubonabagenda Youssuf

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo