Umunyarwanda Nturanyenabo mu bazahabwa 5000 $ n’umuherwe Tony Elumelu

Umunyarwanda ukora filime akaba na rwiyemezamirimo, Emmanuel Nturanyenabo, yamaze gutoranywa muri ba rwiyemezamirimo 1250 bafite business nziza muri mu bihugu 114 bituyemo abanyafurika ku isi. Ni umwe mu bazahabwa igihembo cya 5000 $ na Tony Elumelu Foundation.

Muri uyu mwaka abanyafurika barenga ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000) baturutse mu bihugu 114 bahataniraga aya mahirwe nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa Tony Elumelu Foundation kuwa 22 Werurwe 2018 ubwo habaga umuhango wo gutangaza abatoranyijwe.

Emmanuel Nturanyenabo yatoranyijwe hamwe n’abandi ba rwiyemezamirimo bandi harimo n’abanyarwanda bakora imirimo itandukanye yibanda kuyo mu buhinzi.

Aya mahirwe Emmanuel Nturanyenabo yayabonye binyuze muri company ye Teebah Film Village. Azamuhesha kwiga ibyumweru 12 amasomo yo kurwego rwo hejuru ya ba rwiyemezamirimo agereranywa na MBA. Azagira kandi amahirwe yo gukorana na ba rwiyemezamirimo bandi ku rwego mpuzamahanga kandi nyuma ahabwe n’igishoro cy’amadolari ya Amerika ibihumbi bitanu (5000 $).

Tony Onyemaechi Elumelu w’imyaka 54 ni umwe mu bafite agatubutse muri Afurika, umutungo we ubarirwa muri miliyari imwe y’amadorali. Mu 2015 yari ku mwanya wa 31 mu banyafurika 50 bakize kurusha abandi.

Binyuze mu muryango Tony Elumelu Foundation, TEF, yashinze mu 2010, Uyu muherwe wigeze kuza ku rutonde rw’abantu 20 bavuga rikijyana muri Afurika, kuva mu 2014 atera inkunga ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu bitandukanye.

Gahunda Tony Elumelu yo gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri Afurika yashowemo miliyoni 100 z’amadorali, izamara imyaka 10.

Kuva iyi gahunda yatangira abarenga 2000 nibo bamaze gufashwa. Muri uyu mwaka Abanyarwanda bagera kuri 53 nibo bazahabwa inkunga na Tony Elumelu.

Ubushakashatsi bwakozwe na TEF ku bimaze kugerwaho kuva iyi gahunda yatangira, bwagaragaje ko mu myaka itatu ishize hahanzwe imirimo isaga 1.297.

Umuherwe Tony Onyemaechi Elumelu washinze Tony Elumelu Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo guteza imbere imishinga ifite umwihariko kandi iteza imbere umugabane wa Afurika

Ibyo wamenya kuri Emmanuel Nturanyenabo

Kuva akiri muto, Emmanuel Nturanyenabo yakundaga kubara inkuru ibi bikaba aribyo byatumye atangiza kompanyi yitwa Teebah Film Village igamije guhuriza abantu hamwe bakabara inkuru z’ubutwari, amateka n’imibereho myiza.

Emmanuel Nturanyenabo yafashe icyemezo avuye muri kaminuza aho yari yarize kubungabunga amazi n’ubutaka. Amaze kubonako ashaka kubara inkuru yitabiriye amahugurwa menshi mubya filime . Amasomo yo gukora Filime yayigiye muri Almond Tree Films, Kwetu Film Institute, Africa Digital Media Academy na Maisha Film Lab .Yakoze muri Filime zitandukanye zirimo Mageragere City Drop Out ya Mbabazi Aime Philber nka Props manager, Umutoma ya Kwezi Jean nka Script Advisor. Aya mafilime yombi akaba yaratsindikiye ibihembo bitandukanye.

Amaze kubona ko mu Rwanda hari ikibazo cyo gufata amajwi, Emmanuel Nturanyenabo byatumye ajya kwiga gutunganya amajwi (Sound Design) ari byo byamuhesheje gufata amajwi kuri Filime ebyiri : “The Female Fighter” ya Idriss Gasana Byiringiro na “A Little Skater” ya Wilson Misago. Emmanuel Nturanyenabo kandi yayoboye IKOROSI TV Plot nyuma yo gufatanya na mugenzi we Yuhi Amuli kuyandika. Ikorosi ni filime irimo igitekerezo cy’inkuru y’urukurikirane ivuga umusaza Sengufu n’umukecuru Nyiramana bafitanye amakimbirane aturuka kubutaka, aya makimbirane akaba agiye kubangamira urukundo rw’abana babo aribo Zinduka na Maraba.

Emmanuel Nturanyenabo Kandi yanditse anayobora filime ebyiri ngufi arizo: Streotypes na Wooden Pillow akaba afite na Web series yitwa Why’s Book ari gukorana na bagenzi be bafatanya umwuga wa Sinema.

Emmanuel amaze gufata umwanya agatekereza kuhazaza he na Sinema yaje gufata ikindi cyemezo cyo kubigira umwuga maze ajya kwiga Business mubigo bitandukanye aribyo Rwanda Business Development Center (BDC Rwanda), Digital Opportunity Trust (DOT Rwanda), These Numbers Have Faces muri gahunda yabo yitwa Accelerate Academy, Grow Movement, n’ahandi. Ubumenyi yakuyemo aha nibwo bwamufashije kubaka Teebah Film Village ikagera kurwego itoranywa na Tony Elumelu Foundation.

Emmanuel Nturanyenabo akoresha umwanya we wose yubaka iyi company ya Teebah Film Village kugira ngo akomeze gufatanya n’abandi mukugira U Rwanda rwiza kurushaho. Agira ati nidufatanya tuzubaka igihugu cyuzuye amahoro, ubumwe n’iterambere.

Intego nkuru ya Teebah Film Village ni ugufasha ibigo biri gutanga umusanzu wabyo mukugira U Rwanda rwiza bibinyujije muri gahunda zo kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, gukira ibikomere, gutanga akazi n’ibindi, kubona Video zivuga ibikorwa byabo maze ibi bigo bikabona abaterankunga mpuzamahanga babifasha gukomeza gukora neza gahunda zo guteza imbere u Rwanda.

Teebah Film Village itanga akazi kadahoraho kubantu bafite ubumenyi ngiro mugufotora gukora video, guteka no kwamamaza. Muri Teebah Film Village kandi itanga komisiyo kumuntu uzanye umukiriya mushya.

Biteganyijweko mu mezi atatu ari imbere, Teebah Film Village izatanga akazi ku mukozi uhoraho ushinzwe Video Production kandi ikaba iteganya no gutangiza urubuga rwo kubariramo inkuru, kungurana ibitekerezo no kwerekana filime mugihe kizaza.

Emmanuel Nturanyenabo afite ubumenyi bunyuranye mu kuyobora, gutunganya no kwandika Filime

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo