Uko Umuhorakeye wize amategeko muri Kaminuza yinjiye mu mwuga wo gukora inkweto

Marie Jeanne de Chantal Umuhorakeye, ni rwiyemezamirimo ukiri muto ukora inkweto nyuma yo kurangiza kaminuza mu bijyanye n’amategeko ntabone akazi nkuko yabiteganyaga.

Mbere y’uko arangiza amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Umuhorakeye ngo yateganyaga ko azashaka akazi , umushahara akuyemo akawifashisha mu kwihangira umurimo ku giti cye. Uko yabitekerezaga siko byaje kugenda . Nyuma yo kurangiza kaminuza, yamaze imyaka irenga 2 ashakisha akazi, ariko arakabura.

Nyuma yo kubura akazi, Umuhorakeye yahisemo kujya kwihugura mu bijyanye no kwihangira umurimo. Umuhorakeye avuga ko kugira ubucuruzi bwe ku giti cye byari inzozi ze kuva akiri umwana ariko kuko yari yarabuze akazi byatangiye kumubera imbogamizi zo gutangira.

Yinjiye mu mwuga wo gukora inkweto

Nyuma yo kubona ko atabonye akazi, Umuhorakeye yahisemo kwinjira mu mwuga wo gukora inkweto afatanyije na bagenzi be 7. Umuhorakeye yashinze Urwambariro Shoe Hub Limited nyuma aza kwifatanya n’abo bagenzi be. Batangiye gukora inkweto muri Werurwe umwaka ushize. Uretse gukora inkweto, banasana izashaje.
Icyo gihe batangira, Umuhorakeye na bagenzi be bakoreraga mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma biyemeza kwimurira ibikorwa byabo mu Mujyi wa Kigali. Kwimuka byatumye 5 muri bagenzi be bashakaga guhita bakirigita ifaranga bahita bavamo, Umuhoracyeye asigarana n’abandi 3.

Umuhorakeye ashushanya urukweto agomba gukora

Umuhorakeye yatangarije New Times dukesha iyi nkuru ko we na bagenzi be basigaranye, babashije kuzamura ubucuruzi bwabo kugeza ubu bukaba bugeze ku gaciro ka miliyoni imwe y’amanyarwanda (1.000.000 FRW).

Umuhorakeye avuga ko kugira ngo agere ku rwego ariho ubu abikesha amahugurwa yahawe n’ikigo cya DOT (Digital Opportunity Trust) Rwanda. Umuhorakeye avuga ko yahuguwe na DOT Rwanda muri 2015 nyuma y’imyaka 2 yari amaze azenguruka ashakisha akazi ariko akakabura.

Ati " Nagerageje gushakisha ubumenyi ku bijyanye no kwihangira umurimo muri icyo gihe nari maze nta kazi mfite kugira ngo mbone uko ntangira ubucuruzi bwanjye bw’ahazaza."

Umuhorakeye yasangije urubyiruko bagenzi be bagera kuri 79 bari guhugurwa na DOT Rwanda, abasangiza urugendo yanyuzemo atangira kwihangira umurimo. Abahugurwa ni abanyeshuri bose barangije kaminuza baturutse mu turere 16 dutandukanye. Bigishijwe uko bategura imishinga n’andi masomo yabafasha gucunga neza ubucuruzi batangiza.

Violette Uwamutara, umwe mu bahagarariye DOT mu Rwanda avuga ko amahugurwa aba ba rwiyemezamirimo bahabwa abafasha kuzamura imishinga yabo ikiri mu itangira cyane cyane iya ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Abarangije amahugurwa ya DOT Rwanda

Yongeyeho ko uretse amahugurwa baha ba rwiyemezamirimo bakiri bato, ngo banategura amarushanwa bahatana hagati yabo, abafite imishinga myiza bagahembwa. Violette Uwamutara yanavuze ko DOT Rwanda ifatanyije na Guverinoma ndetse n’urugaga rw’abikorera batanze miliyoni 54 z’amanyarwanda yo gushyikira imishinga y’abakiri bato.

Yasoje agira inama urubyiruko kugira inyota yo kwihugura, kutitesha amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga ndetse no gushyira imbere abakiriya babo mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo