Uko Hagenimana Shafi yahereye kuri 7000 FRW akaba ageze ku gishoro cya miliyoni 18

Hagenimana Shafi ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Akora ibicuruzwa bikomoka ku buki harimo : Amavuta yo kwisiga, Butter, buji, n’ibindi binyuranye. Umunsi ku wundi agenda yagura ibikorwa bye ndetse amaze kugera ku gishoro cya miliyoni 18 z’amanyarwanda kandi yarahereye ku bihumbi birindwi gusa.

Uburwayi bwe nibwo bwatumye yihangira umurimo

Umushinga we yawise Holly Trust. Abitangira ntibyari ubucuruzi ahubwo bwari uburyo bwo kwihaza mu biribwa. Mu buto bwe yari arwaye indwara y’ubuhumekero, bikaba ngombwa ko akenera ubuki cyane ngo bumufashe mu kwivura.

Nyuma yo kubona ko agorwa no kubona ubuki buhagije kandi akabubona buhenze, ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nibwo yafashe 7000 FRW yari yahawe kujyana nk’impamba (argent de Poche) aguramo imizinga 2 y’inzuki nk’iyagombaga kumufasha kubona ubuki mu buryo bworoshye, ayihagika mu ishyamba ry’iwabo riherereye i Kibungo. Kuko umwe waguraga 3000 FRW, yaguze 2, andi 1000 FRW ayishyura uwagombaga kumufasha kuyihagika.

Nyuma y’amezi 6 iyi mizinga yavuyemo ubuki bungana na Kg 10. Umunsi yahakuriyeho, nibwo ngo abaturage hafi ya bose baturanye bagiye bazana igikoresho ngo abashyiriremo ubuki bwo kwifashisha nk’umuti.

Ati “ …nasanze abantu twari duturanye barabibaraga kundusha. Nagiye kubona mbona buri wese agiye azana agakombe ngo muhe ubuki bw’umuti…ndavuga nti ese ko mbona abantu benshi bakenera ubuki kandi ntababyitabira, ntakuntu nabitangira nka ‘Business’?..”

Nyuma yo kubona ko imizinga ye 2 yakuyemo ibiro 10 mu mezi 6, Shafi avuga ko yabonye ko byamugora kubikora nk’ubucuruzi, atekereza icyatuma yongera umusaruro yabonaga.

Nubwo mu mashuri yisumbuye yigaga ibijyanye n’ubwubatsi, Shafi yakoze ubushakashatsi, anifashisha n’inshuti, ariho yamenye ko iyo ugaburiye inzuki , umusaruro wikuba inshuro 4.

Ati “ Impamvu nahisemo kuzigaburira ni uko inzuki zikora kilometero 2 zigiye guhova, …urumva ko uruyuki rugorwa n’urwo rugendo kuko ibyo rubikora nibura 4 ku munsi…ariko urumva iyo urugaburiye, umusaruro uriyongera, wa musaruro wabonaga mu mezi 6, ukawubona nibura mu kwezi kumwe n’igice.”

Nyuma yo kugaburira inzuki, Shafi yatangiye kubona umusaruro uri hagati ya Kg 45 na 50. Umunsi umwe ubwo bari bari guhakura nibwo yabonye ko hari ibindi bice bisigara bitari ubuki: ibishashara. Nyuma yo kubona ko izuba iyo rivuye, bihita biyenga, niho yakuye igitekerezo cyo kureba ikindi yabikoramo.

Ati “ Nabonye ari ‘produit’ nziza, ndavuga nti ese ntakintu umuntu yabikoramo…ntangira gukora ubushakashatsi kuri internet, nsanga ko umuntu yakoramo amavuta meza kandi aruta aya asanzwe dukoresha …kuko buriya abakobwa bakoresha ubuki kugira ngo bagire uruhu rwiza kugira ngo bagarure igice cy’uruhu baba baratakaje kubera kwisiga amavuta arimo ’Hydroquinone’…

Nyuma yo gutangira gukora amavuta, ibyasigaraga nabyo Shafi yatangiye gukoramo na Buji zifite umwihariko wo gukumira imibu n’amasazi. Ibi byose avuga ko yabigezeho ahanini afashijwe n’amarushanwa ategurwa n’umuryango ‘DOT Rwanda’, we akaba yaratsinze ku rwego rw’Akarere. Amafaranga bahembye umushinga we, avuga ko nayo ari mu byamufashije kuzamuka.

Shafi yatangarije Rwandamagazine.com ko hari n’igihe abasilamu bo muri Qatar bari baje mu Rwanda bamweretse uburyo ubuki yabukoramo ‘Butter’ ishyirwa ku mugati mu gihe umuntu afata ifunguro rya mu gitondo, nayo atangira kuyikora gutyo.

Umukiriya umuguriye azana abandi

Kugeza ubu avuga ko ibicuruzwa bye biboneka mu maduka yo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, ndetse akaba agenda yagura, ashaka abo bakorana mu bucuruzi.

Ku munsi umwe avuga ko abasha gukora amacupa 400 y’amavuta ariko uko iminsi yicuma ngo akazajya akora n’umubare wisumbuyeho. Kugeza ubu avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS) cyamaze kumuha uburenganzira bwo gucuruza nyuma yo gusanga ntangaruka mbi ibicuruzwa bye byagira kuwabikoresheje.

Icupa ry’amavuta rya garama 500 arigurisha 3500 FRW, irya garama 250 akarigurisha 2000 FRW. Buji , imwe ayigurisha 2500 FRW. Avuga ko abakiriya bamuguriye aribo bamurangira abandi kuko abamugurira abenshi baba bafite ibibazo ku mubiri bashaka kuvura.

Ati “ Abangana benshi nibo banzanira n’abandi bakiriya…abenshi bayagura bafite ibibazo bitandukanye ku ruhu, hari aba bafite ikibazo cyo gukanyarara , ibimeme,…iyo nyamuhaye nibwo nyuma ambwira ko ibintu byabaye byiza, akandangira n’abandi kuko ariya mavuta yanakoreshwa nk’umuti…

Buriya ubuki burinda bagiteri ari nayo mpamvu ushobora kububika igihe kirekire kandi abakurambere bakaba baranakundaga kububikamo inyama ngo zitangirika… butanga n’uruhu rwiza ku bantu barwara ibishishi n’ibiheri kubera kwisiga amavuta asanzwe kuko aba arimo Peteroli(Petroleum jelly)…”

Imbogamizi azirenza amaso

Mu bucuruzi bwe Shafi avuga ko na we kimwe n’abandi ba rwiyemezamirimo bagitangira, ahura n’ibibazo binyuranye ariko imbogamizi ahura nazo ngo sizo ashyira imbere.

Ati " Urumva nk’ibyo nkoresha mfunyika mbikura muri Uganda, nkaba ntaranabona n’uburyo bwo gukoresha ibikoresho bigezweho cyane n’izindi mbogamizi zo kubasha guhita mbona uburyo bwo gukwirakwiza ibicuruzwa mu duce twose rw’u Rwanda..."

"..ariko ibyo sibyo mpa agaciro cyane. Nkubu nahereye kuri 7000 FRW nkuko nabikubwiraga ariko ubu amafaranga ndi gukoresha mu bucuruzi bwanjye , agera muri miliyoni 18. Ibyo byonyine bintera imbaraga ko nibindi nzabigeraho, ibibazo nkabirenza amaso."

Arateganya kubaka uruganda

Kugeza ubu Shafi akoresha abakozi 12, harimo 4 bafite amasezerano y’akazi abandi bagakora bubyizi. Kubera ko agikoresha ibikoresho twakwita gakondo, Shafi avuga ko atabona umusaruro uhagije nkuko abyifuza ariko mu myaka 3 iri imbere ngo arateganya kuzaba amaze kubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku bworozi bw’inzuki abikesheje gukorana n’ibigo by’imari ndetse n’amabanki. Inzozi ze ni uko ubucuruzi bwe bwazaguka bukagera ku rwego rwa Afurika y’iburasirazuba.

Inama agira urubyiruko rukitinya mu kwihangira umurimo

Inkuru nkizi Rwandamagazine.com izikora mu rwego rwo kwereka urubyiruko rucyitinya, ko hari bagenzi babo bagize aho bagera kandi batarahereye ku mafaranga y’umurengera. Shafi kuri ubu umaze kugira miliyoni 18 z’igishoro kandi yarahereye kuri 7000 FRW . Hari inama yagiriye bagenzi be b’urubyiruko bacyumva ko gutangira kwikorera bisaba amafaranga menshi y’igishoro.

Ati “ Ikintu kitugora ni amahitamo. Nanjye kera numvaga ko nzakora ibijyanye n’ububaji kuko nakuriye ahantu haba imbaho ariko umushinga nateganyaga gukora wansabaga miliyoni 350 ntarigeze ntunga n’ibihumbi 100. Urumva icyo gitekerezo nari kuzapfa ntakigezeho…urubyiruko rwinshi twumva ko twaba heza, twajya gutangira igikorwa tukarebera ku muntu umaze kugera ku rwego rwo hejuru ,…kandi mubyukuri iyo usimbutse uravunika..”

Urubyiruko rwo mu Rwanda usanga twese dushaka kwikorera ariko igishoro kikaba ikibazo…ariko byibura niba ubasha kubona 10.000 FRW mu kwezi, igishoro uba ugifite kuko nanjye nabitangiye numva bitashoboka…”

Ubwo yari akiri mu gihe cyo gutangira umushinga we, Shafi avuga ko yahuye n’umushinwa wamugiriye inama isumba izindi ari nayo agira bagenzi be b’urubyiruko.

Ati “ Igishoro ntabwo ari amafranga ahubwo igishoro ni ubwenge …iyo ufite igitekerezo cyiza uba wakize. Nigeze kuganira n’umushinwa, mubaza icyo nakora ngo ntere imbere..arambwira ati reba hejuru mu kirere, ndahareba, arongera arambwira ati reba hasi, ndahareba…arambaza ati hari amafaranga ubonye, ndamuhakanira. Arambwira ngo amafaranga utabonye ari mu mifuka y’abantu. Arambwira ati shaka ikintu ukora uyakure mu mifuka yabo uyashyire mu wawe, utabibye….”

Yongeyeho ati “…buriya amafaranga yarakubuze. Yirirwa agushaka , ati rero shaka ukuntu ujya mu nzira zayo akubone kuko aragukeneye. Kugira ubumenyi ku kintu ushaka gukora nicyo gishoro cya mbere, Leta yo ntako itagira ngo idufashe….amafaranga yose wayatangiza…iyo utaratangira ntabwo umenya imbogamizi ziri mu kintu ugiye gukora. “

Ukeneye ibicuruzwa bya Shafi cyangwa ko mwakorana uramutse uri umucuruzi , wamuhamagara kuri 0784077535.

Ubuki, buji, n’amavuta...bimwe mu bicuruzwa bye akomora ku bworozi bw’inzuki...icyo ureba hasi ni igishashara bavanga n’ubuki hakavamo amavuta ndetse na buji

Amavuta ye yitwa ’Pollen Gelly’ yitiriye ururabo bongeramo iyo bari kuyakora

Akora n’amavuta afasha umusatsi korohera

Akirigita ifaranga abikesheje ibi bicuruzwa bye..icupa rifite umufuniko w’umuhondo ni ’Butter’ yifashishwa ku ifunguro rya mugitondo

Akunda kwitabira ama murikagurisha anyuranye harimo n’iribera i Gikondo muri Expo Ground

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    Big up my son

    - 18/03/2017 - 16:20
  • Buaka

    uyu mutipe ararenze kubikorwabye byinshi kumyaka mito imana imufashe

    - 22/03/2017 - 09:08
  • Buaka

    uyu mutipe ararenze kubikorwabye byinshi kumyaka mito imana imufashe

    - 23/03/2017 - 12:31
Tanga Igitekerezo