Rwamagana:Mu mpapuro akoramo amasaro meza yo kurimbana - VIDEO

Icyeza Marie Goreth ni rwiyemezamirimo ukiri muto ukora ibikoresho binyuranye cyane cyane imirimbo harimo amasaro akora ayakuye mu mpapuro ndetse nandi bahinga.

Kompanyi ye yayise Igire Fashion Design . Ikorera mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Gishari , Akagali ka Bwisanga.

Bakora amasaro yo mu mpapuro mu buryo bunyuranye (designs). Indi mirimbo bakora iva mu masaro ahingwa. Ikindi bakora ni ibikapu n’ingofero bikorwa mu mikindo. Umwihariko ni uko amasaro yabo atajya ahura n’umwanda , ntacuya cyangwa ngo ahure n’ikibazo mu gihe cy’imvura.Ibikapu n’ingofero bakora, Icyeza yemeza ko byoroshye kubisukura.

Akora amasaro anyuranye ayakuye mu mpapuro ndetse no mu masaro ahingwa

Icyeza avuga yatangarije Rwandamagazine.com ko kuboha yabitangiye kera akiga mu mashuri abanza, nyuma aza kwiyungura ubumenyi yifashishije internet. Kugeza ubu afite abakozi 9 akoresha bavuye mu rubyiruko yigisha. Icyeza akorana n’urubyiruko rwacirije amashuri rudafite akazi, abakobwa babyariye iwabo, akabigisha. Abigisha mu gihe cy’ukwezi kumwe, nyuma bakishyira hamwe mu matsinda. Amaze kwigisha abagera kuri 60 ndetse byabafashije kwihangira umurimo.

Umwuga we niwo wamufashije kwiga kaminuza yiyishurira. Mu myaka 5 arateganya kuzaba afite koperative ihinga amasaro kuko abayahinga bakiri bake.

Reba hano Video Icyeza asobanura ibyerekeye umushinga we

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo