Rwamagana: Bakora Cotex zikoze mu birere by’insina

Nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abakobwa basiba ishuri kubera kubura impapuro z’isuku za cotex/Pads zo gukoresha mu gihe bari mu mihango, Gakwaya Samuel wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari yatangiye gukora izihendutse zikoze muri mu birere by’insina.

Gakwaya Samuel yatangarije Rwandamagazine.com ko igitekerezo cye yagikuye muri raporo y’umuryango w’abibumbye yasomye igaragaza ko abakobwa 30% bo mu bihugu bikennye basiba ishuri kubwo kubura cotex/Pads zo gukoresha mu gihe bari mu mihango kubera ko ziba zihenze.

Ati " Nakundaga gusoma raporo z’umuryango w’abibumbye, nza kubona ivuga kuri uwo mubare wa 30% basiba ishuri kubera kubura cotex zihendutse. Kugira isoni zo kwiyanduza bari ku ishuri nibyo bituma basiba ishuri iyo bari muri ibyo bihe.

Iyo ubaze usanga abo bakobwa basiba ishuri iminsi 60 mu gihe cy’umwaka kubera icyo kibazo usanga ari iminsi myinshi kuburyo byamubangamira mu myigire ye Iyo Raporo kandi yatangazaga ko 40% by’abongabo bituma bava mu ishuri burundu."

Gakwaya Samuel avuga ko kuva ubwo yatangiye gushakisha uburyo buhendutse bwo gukora cotex . Yifashishije internet ngo yasanze mu Buhinde hari uburyo bazikoramo bifashishije ibirere by’insina. Yatangiye kwitabira amahugurwa yifashishije internet. Ni amahugurwa yahabwaga nabakora cotex mu birere bo mu Buhinde. Gakwaya avuga ko nyuma yaho yagiye no muri Kenya ahabereye andi mahugurwa yakoreshejwe n’umunyamerika waberetse uburyo bikorwamo ndetse bahava banabishyize mu bikorwa.

Agarutse mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka , Gakwaya wiga uri gusoza amasomo mu bijyanye na ‘Mechanical engineering’ yashinze kompanyi izajya ikora cotex zo mu birere.

Kugeza ubu ku kwezi kumwe, Gakwaya n’abo bakorana babasha gukora cotex 1250 ku kwezi ariko bakaba bafite icyizere ko mu mezi 2 ari imbere nibamara kubona imashini zisumbuyeho bazajya bakora cotex 15.000 ku kwezi. Iyo bamaze kuzikora, bazicuruza mu baturanyi ndetse no mu bigo biherereye mu Karere ka Rwamagana.

Ni uwuhe mwihariko wa Cotex zo mu birere by’insina?

Iyo ubajije Gakwaya Samuel umwihariko wa cotex zikoze mu birere, agusubiza muri aya magambo.

Ati " Icyo zirusha izindi ni uko zo zikurura cyane kurusha izikoze mu ipamba. Izisanzwe zo hari n’igihe umukobwa azambara akaniyanduza ariko izikoze mu birere zo zifite uwo mwihariko. Ikindi ni uko zihendutse. Ipaki imwe irimo udu pieces 10 tuyigurisha 500 FRW mu gihe izindi zisanzwe zigura 900 FRW igura make. Iba ifite uburambe bw’imyaka 2."

Gakwaya akomeza avuga ko undi mwihariko ari uw’uko ku ipaki bashyiraho inama zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zifasha abakobwa kwisobanukirwa kurushaho. Avuga ko ndetse abo bagiye bazigezaho babasabye ko bakongera amasomo bashyira kuri iyo paki.

Ati " Ubundi ku ipaki dusanzwe dushyiraho amasomo atuma abana b’abakobwa basobanukirwa imihindagurikire y’imibiri yabo. Abazikoresheje barazishimye cyane ndetse badusaba ko twakongera ayo masomo dushyiraho kuko hari n’abakobwa bize kaminuza usanga batazi kubara ukwezi kwabo . Badusabye ko twajya twandika ku mpapuro nk’ebyiri tukazishyira mu ipaki."

Gakwaya Samuel watangije uburyo bwo gutunganya ibirere by’insina bigakorwamo ’Cotex’

Eric Mizero ushinzwe kuyobora ibikorwa muri kompanyi ikora Cotex ziva mu birere by’insina

Uko ipaki iba imeze

Ubushobozi buke nibwo mbogamizi bahura nazo butuma badahaza isoko uko bwikwiriye ariko ngo barateganya gusaba inguzanyo muri banki bakongera ubushobozi bw’umubare wa cotex bakora.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka umushinga wa Gakwaya Samuel wegukanye umwanya wa 3 mu marushanwa ya DOT Rwanda, wegukana miliyoni imwe yamufashije gukomeza kuzamura kompanyi ye. Kugeza ubu kompanyi ya Gakwaya ikoresha abakozi 8 bahoraho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Mutoneshwa

    Tabara abari na bategarugore wakabyarawe.Wenda ntibazongera gusigwa namasomo kubera izompamvu rwose.uzasabe nubufasha ariko byihute.MEDI IN RWANDA.

    - 18/10/2017 - 12:54
  • Tony Angelo

    Uwomushakashatsinaterwinkunga Afashurubwirukorubone Akazi Nicyerekana Urwego Abanyarwandabagezeho.

    - 20/11/2017 - 14:30
  • Nsengimana jean Marie vianney

    Gakwaya Samuel Imana Izagufashe mubyo ukora birashimishije gusa nejejwe nokuba twariganye engineering muri IPRC GISHARI kuko ni ishem aukaba urikururwo rwego tera imbere and Good be with you

    - 8/10/2018 - 22:04
  • Nsengimana jean Marie vianney

    Gakwaya Samuel Imana Izagufashe mubyo ukora birashimishije gusa nejejwe nokuba twariganye engineering muri IPRC GISHARI kuko ni ishema ukaba urikururwo rwego tera imbere and Good be with you

    - 8/10/2018 - 22:07
Tanga Igitekerezo