Rubavu: Yiga Kaminuza abikesha umugore yakoreye “massage” akoresheje amazi y’Amashyuza

Izibyose Desire umusore wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu yiga kaminuza abikesha umugore wo muri Afurika y’Epfo yakoreye “massage” ubwo yazaga kwivura amavunane mu mazi y’Amashyuza.

Izibyose w’imyaka 22 ubarizwa mu Mudugudu wa Kaberama, Akagali ka Burushyi mu Murenge wa Nyamyumba yabwiye ikinyamakuru izubarirashe.rw ko yize amashuri yisumbuye abikesha kwita ku bantu baza kwivuriza indwara zitandukanye mu mashyuza, ariko no kugira ngo ubu abe yiga muri kaminuza ya “UTB” yahoze ari “RTUC”, abikesha umugore wo muri Afurika y’Epfo witwa Jostine Mushabi Jata waje mu Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo akaza mu mazi yo ku mashyuza kimwe n’abandi Banyarwanda bakunze kuhivuriza amavunane akishimira serivisi yamuhaye ubu akaba ari we umwishyurira kaminuza.

Uyu musore avuga ko yarangije amashuri atandatu y’isumbuye mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubuvanganzo, akaba yarize mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, nyuma yo guhura n’uwo Munyafurika y’Epfo bakaganira mu Cyongereza, akanishimira uburyo yamukoreye “massage” yamubwiye ikibazo cy’uko yarangije amashuri yisumbuye, ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kwiga kaminuza ahita yemera gutangira kumurihira muri “UTB” mu ishami ry’ubucuruzi n’ubucungamari (Business Management).

Izibyose yakomeje yatangarije Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko gukora “massage” yabyigishijwe n’Abashinwa bakoraga umuhanda wa Rubavu, bamuhaye amahugurwa bakamuha n’ibitabo bigomba kumufasha kwiyungura ubumenyi.

Izibyose yemeza ko amazi y’amashyuza yamubereye igisubizo ati “navuga ko amashyuza yambereye igisubizo kuko uwo mugore yemeye no kuzanjyana iwabo muri Afurika y’Epfo”.

Undi wemeza ko yakuye inyungu mu gukorera abantu “massage” abantu baza kwivuriza mu mashyuza ni Bikorimana Jean Damascene wemeza ko kugira ngo arangize amashuri yisumbuye abikesha gukora ako kazi.

Aba bahungu bavuga ko mu gukorera abantu “massage” bakoresheje amashyuza nta giciro bashyizeho ko uwo bahaye serivisi ari we ubagenera uko abyumva. Amafaranga make bakorera ku munsi ni 700.

Bakaba bifuza ko ibigo bifite ubuzobere mu byo gukora “massage” byaza kubahugura bikabaha inyemezabumenyi (certificate) kuko ubu akazi bakora nta rupapuro bafite rugaragaza ko bakazi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo