Ntezimana ukora wine/ vin mu bijumba yahembwe Miliyoni FRW

Ntezimana Jean Paul ukora umuvinyo (wine/ vin) awukuye mu bijumba yahembwe Miliyoni ubwo hatangwaga ibihembo bihabwa urubyiruko rufite imishinga y’indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru bya Youth Connekt Awards.

Ni amarushanwa yabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 mu Karere ka Musanze. Ba rwiyemezamirimo 3 nibo bahatanye ku rwego rw’Intara nyuma y’uko imishinga yabo yabashije gutsinda ku rwego rw’Uturere tugize intara y’Amajyaruguru.

Abahatanye ni Mugwaneza Abdullah wakoze application ihuza aborozi ndetse n’amakusanyirizo y’amata, Coperative Intego itubura imbuto y’ibijumba ikoresheje ikoranabuhanga yari ihagarariwe na Twizerimana Alphonsine ndese na Ntezimana Jean Paul ukora umuvinyo (wine/ vin) awukuye mu bijumba.

Nyuma y’uko buri wese asobanuye umushinga we, akanama nkemurampaka kemeje ko umushinga wa Ntezimana Jean Paul ariwo wa mbere, ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW). Ntezimana azahatana ku rwego rw’igihugu n’abandi ba rwiyemezamirimo batsinze ku rwego rw’Intara.

Abahatanye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru

Basobanuraga imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka

Ntezimana wegukanye igihembo akazanahatana ku rwego rw’igihugu

Iyi niyo wine/ Vin Ntezimana akora mu bijumba ndetse n’ibindi biribwa binyuranye

William Furaha wari uhagarariye Minisiteri y’urubyiruko

William Furaha wari uhagarariye Minisiteri y’urubyiruko muri uwo muhango, yashimiye abafatanyabikorwa bose bateye inkunga amarushanwa y’uyu mwaka.

Yavuze ko itandukaniro ry’abahatanye n’urundi rubyiruko ari uko bo byibuze babashije gutangira ubucuruzi ku giti cyabo. Yakomeje avuga ko udashobora kugera ku nzozi zawe udafite ubuzima bwiza, asaba urubyiruko kwirinda ibyabangiriza urubyiruko cyane cyane ibiyobyabwenge.

Furaha yashimiye kandi Akarere ka Musanze kemeye kwakira amarushanwa yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Itangwa ry’ibi bihembo byatewe inkunga na Minisiteri y’urubyiruko ifatanyije n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP Rwanda) hamwe na Green Fund Rwanda.

Ntezimana Jean Paul ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato. Ku myaka 25, akora ibicuruzwa bitandukanye abikuye mu bijumba. Muri ibyo harimo, biscuit, amandazi, umutobe ndetse n’umuvinyo (vin/wine).

Ubumenyi bwo kubikora Ntezimana yabukuye mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Musanze Polytechnic amaze imyaka 3 yigamo kuri ubu akaba ari mu bagiye kurirangizamo mu cyiciro cya mbere.

Inkuru bijyanye:

Ntezimana w’imyaka 25 akora vin/wine ayikoze mu bijumba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo