Ku myaka 18 yegukanye miliyoni 1 FRW kubera ubuhanga afite mu gushushanya -AMAFOTO

Shema Karani Wiseman ni umunyabugeni akaba n’umushushanyi ukiri muto. Ku myaka 18 afite yabashije kwegukana miliyoni abikesheje ubuhanga bwe mu gushushanya. Ni amafaranga avuga ko atari yarigeze atunga ariko bikaba byaramweretse ko azagera kure cyane.

Shema Karani Wiseman ni umunyeshuri mu ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo. Ageze mu mwaka wa Gatandatu mu bijyanye no gushushanya ndetse n’ubugeni.

Shema yatangiye ibyo gushushanya yiga mu mashuri y’incuke gusa icyo gihe ntiyari abisobanukiwe kugeza ubwo yageraga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza . Icyo gihe ngo niho yasobanukiwe n’ibijyanye no gushushanya ari nabwo yatangiye gushushanya byo kurushanwa na bagenzi be. Mu bishushanyo basubiragamo harimo ibya Tom & jerry , Mickey n’izindi.

Nubwo yashushanyaga ibishushanyo byiza, bikananyura benshi, Shema yatangarije Rwandamagazine.com ko icyo gihe nabwo yari ataramenya ko ari impano yifitemo. Ageze mu mwaka wa 2 w’amashuri nibwo yabashije kumenya impano ye.

Kuba mu muryango we harimo bamwe bafite ubumenyi mu bijyanye no gushushanya ndetse n’ubugeni ngo ni kimwe mu byamuteye umwete wo gukomeza kubikunda kuko bamuteraga imbaraga, bigatuma ahora yumva ashaka kwagura impano ye.

Kwiga ku ishuri ryo ku Nyundo byamwunguye byinshi

Shema avuga ko amaze kugera mu mashuri yisumbuye aribwo yamenye Ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo , atangira guharanira kuzaryigamo ngo yagure impano ye.

Ati " Ishuri ry’ubugeni ryo ku Nyundo narimenye ngeze mu mashuri yisumbuye ari naho natangiye gutekereza kuziga gushushanya. Ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye nibwo nagize inshuti zakundaga gushushanya nazo tukajya tubikora tubikunze ndetse twumva tuzajya ku byiga…"

"…hari n’ibihangano najyaga mbona bikampa inspirations nkifuza kuzakora nka bimwe muri byo... ngeze mu mwaka wa gatatu nibwo nahisemo kuzajya kwiga ubugeni ku Nyundo ari naho nkesha byinshi mu byo nzi. Mbere yuko njya ku Nyundo hari ibyo nakoraga ntazi impamvu mbikoze cyangwa nkabyica atari uko mbizi."

Yunzemo ati " Kwiga ku Nyundo rero ikintu cya mbere byanyunguye ni ukumenya amategeko n’uburyo bwo gukora mo ubugeni n’ibihangano (elements and principals of art and design ) aribyo bituma igihangano kiba kizima kandi cyikanaryohera ijisho. Ikindi byanyunguye ni ukumva ko ndi kandi ngomba kuba umunyabugeni uboneye.”

Ku myaka 18 yegukanye miliyoni abikesheje ubuhanga bwe mu gushushanya

Shema avuga ko kimwe mu byiza byo kwiga ubugeni ari uko no mu mwaka wa mbere ubugezemo neza ufite impano koko, utangira kubona ku mafaranga nubwo ngo ataba ari menshi.

Kuri we avuga ko impano ye yagiye imuhesha amafaranga mu buryo butandukanye harimo nko gushushanya amasura y’abantu (portrait drawing), gukora ama designs , kugurisha ama paintings n’ibindi bitandukanye ariko amenshi yayakuye mu irushanwa rya 4G LTE Students Art Contest 2017 yegukanyemo umwanya wa 2 ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku itariki 3 Kanama 2017 nibwo habaye umuhango wo gusoza ku mugaragaro irushanwa rya 4 LTE Students Art Contest 2017 ryari rimaze hafi amezi 2 ryateguwe na kompanyi y’Abanya Koreya, Korea Telecom Rwanda Network (KtRN) icuruza internet yihuta ya 4G LTE.

Iri rushanwa ryari ryateguwe mu rwego rwo guteza imbere ubuhanga bw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na kaminuza. Kompanyi ya KtRN yatanze amatangazo, isaba buri munyeshuri wiyumvamo impano yo gushushanya cyangwa kuba yakora ikindi gihangano cyakwamamaza ipaki ya internet ihendutse, kuba yayitabira. Abagera kuri 25 nibo batanze ibihangano byabo byiganjemo iby’ubugeni, indirimbo ndetse na ‘Cartoons’. Shema yabaye uwa 2 , yegukana Miliyoni.

Shema ati " Miliyoni ni umubare munini cyane, ni ubwa mbere nari ntunze angana gutyo. Byaranshimishije cyane. Byanyeretse ko ibyo nkora bizangeza no ku bindi byisumbuyeho.”

Afite inzozi zo kuzagira inzu ye imurika ibihushushanyo n’ibihangano by’ubugeni

Ati " Nindangiza kwiga ubugeni ku Nyundo ndateganya gukora ubugeni bwanjye nk’umunyabugeni ukora ubugeni mbonerajisho (visual arts).n Nteganya kuzagira inzu ikorerwamo ibyerekeranye na visual arts.”

" Kugeza kuri ubu ibihangano byanjye mbishyira ku mbuga nkoranyambaga ariho benshi mu babishaka mbiberekera( karans_wiseman_arts[instagram ]. Karan S. Wiseman[Facebook] ahandi ni mu rugo i Gikondo.”

" Ariko nyuma yo kurangiza ishuri nkuko nabivuze nteganya kugira inzu ikorerwamo kandi imurika ibihangano byanjye :painting , drawings , watercolor portraits , digital art, photography and design ).

Igihangano cyamamaza ipaki ihendutse ya 4G LTE yamuhesheje miliyoni

Utitegereje neza wagira ngo ni ifoto

Igishushanyo cyo ku gikuta cyo ku ishuri ryo ku Nyundo cyakozwe na Ganza arts na we yakigizemo uruhare...ni uwa kabiri uturutse i buryo

N’ikaramu y’igiti arayikoresha

N’ikaramu isanzwe ayikoresha ashushanya

Afite ubuhanga mubyo akora

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Anastase kuradusenge

    njye nashimye ibintu ukora kbsa keep it up,njye mfite impano yo gushushanya gusa nabuze uko nabyamamaza birangora cyane rimwe narimwe nkumva ntacyo bimaze,hari uburyo twavugana mwamfasha.murakoze mbashimiye uko muzabyakira!!

    - 7/12/2017 - 17:08
Tanga Igitekerezo