Knowless yagarutse ku bwiza bwa telefone za Itel ubwo hamurikwaga itel P51

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2017 muri Hotel Ubumwe mu Mujyi wa Kigali Itel yamuritse telefone nshya ya itel P51 ije gukemura ibibazo by’abahangayikaga kubera kugira telefone zishiramo umuriro vuba.

Umwihariko wa itel P51 azanwe bwa mbere mu Rwanda

Telefone ya P51 ni telefone ushyiramo umuriri rimwe mu minsi itatu kuko battery yayo ingana na 5000mAh, kandi ikaba ifite uburyo bwitwa OTG bugufasha gusharija izindi telefone ukoresheje P51. P51 kandi ifite camera igufasha gufata amafoto meza ingana na 8MP, ikagira ububiko bwa 16G na RAM ya 1GB iha telefone imbaraga zo gukora yihuta. Iyi telefone ifite android ya 7.0 yo mu bwoko bwa nougat bugezweho ku isi muri rusange biyiha imbaraga zo kwakira application izarizo zose wakenera. Ifite ikirahure kingana 5,5 inch cyo mu bwoko HD IPS kigufasha kureba amashusho asa neza cyane.

Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa itel mu Rwanda Groly Lu , yavuze ko iyi telefone yarashyiriwe ku isoko cyane cyane abagiraga ibibazo by’umuriro muri telefone ariko batibagiwe abakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, abacuruzi, abatuye ahantu hataragera umuriro ndetse n’abanyeshuri bifuza gukora ubushakashatsi hifashishijwe telefone, abakunda kureba amafilime ndetse n’imiziki bakaba basubijwe.

Butera knowless Brand ambassador wa itel nawe akaba yagarutse kuburyo nyuma yo gutangira gukoresha telefone za itel hari byinshi yungutse kubera ubwiza ndetse no kuramba kw’izi telefone ndetse yongera gushishikariza abafana be kugura telefone za itel kuko na we ayizera ndetse yizerako n’abafana be bakeneye ibyiza nkibyo yifuza.

Sam Bizimana ushinzwe ubucuruzi muri itel yatangaje ko iyi telefone ya P51 iri kuboneka mu maduka yose mugihugu acuruza telefone ku mafaranga 77.000 FRW hakiyongeraho impano ya itel ndetse na garanti y’amezi 12.

Itel mobile imaze imyaka icumi ikora telefone zigendanwa cyane cyane izo mu bwoko bwa smartphone. Yarageze mu Rwanda mu mwaka 2012.

Kuva yatangira yakoresheje ingufu nyinshi cyane, ubu ikaba ibarizwa mu bihugu bigera kuri 45 ku isi hose. Mu mwaka 2016 itel yacuruje telefone miliyoni 50 ku mugabane wa Afurika.Ibi bikayishyira muri kompanyi 3 zikomeye muri Afurika mugucuruza telefone zigendanwa.

Itel ni company iguha garanti yamezi 12 igihe uguze telefone kuburyo igihe yagira ikibazo bagufasha kuyikora ntakindi kiguzi cyiyongereyeho.

Mu muhango wo kumurika ku mugaragaro itel P51

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo