Kicukiro: Urubyiruko rukora ‘Peanut Butter’ zifite umwihariko ’kurusha izitumizwa muri Amerika’

Mu rwego rwo kwihangira umurimo, urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga bishyize hamwe bakora ‘Peanut butter’ zisigwa ku migati zihariye kandi zihendutse ugereranyije n’izitumizwa hanze y’u Rwanda.

Mu kwezi kwa Werurwe 2016 nibwo abasore 4 batangije ishyirahamwe bise LFSFC (Looking into Future Saving Fud Cooperative) ry’abanyeshuri barangije kaminuza, begeranya ubumenyi butandukanye bakuye ku ntebe y’ishuri.

Munyentwali Jean Damascene wazanye igitekerezo yatangarije Rwandamagazine.com ko batangije umushinga wabo bashaka kwihangira umurimo ariko bakibanda ku hari icyuho mu bitumizwa mu mahanga bashingiye ku bumenyi bigiye mu ishuri.

Ati " Igitekerezo cyavuye mu guhanga umurimo ariko cyane hashingiwe cyane ku bibazo bihari n’aho wabona isoko kandi mu bicuruzwa bifite n’intungamubiri …Nagiye muri Minicom nkurayo imibare igaragza ko ibitumizwa hanze bisigwa mu migati bitumizwa hanze y’u Rwanda bitwara nibura miliyoni 40 z’amadorali ku mwaka… Ni menshi cyane, niho twashatse guhera."

Munyentwali avuga ko we nubwo yize ibijyanye n’ubukungu ariko ngo hari bagenzi be bize ibijyanye na ‘Food science’ mu cyahoze ari KIST bityo ubumenyi bwabo aba aribwo batangiriraho bakora ‘Peanut butter’ zikozwe mu bunyobwa zisigwa mu migati.

Munywentwali avuga ko ‘Peanut Butter’ bakora yihariye kuko ntakindi bongeramo kuko ikozwe mu bunyobwa gusa kandi ikaba itongerwamo isukuri. Mu bunyobwa kandi bakoramo Chocolat ndetse n’isosi.

Ati " Peanut butter dukora irihariye kuko n’abantu badakoresha isukari bayikoresha. Ikindi ni isosi dukora. Ukeneye kuyikoresha, ashyushya amazi akabira, ubundi akayishyiramo, ikaba irahiye. Ishobora kandi no gukaranga ibiryo."

Peanut Butter bakora ya garama 250 igura 1500 FRW naho iya garama 500 ikagura 2500 FRW. Munyentwali avuga ko Peanut Butter yabo ihendutse ugereranyije n’izitumizwa nko muri Amerika ziba zigura 4000 FRW ku zifite garama 500.

Mu bunyobwa bakuramo Peanut Butter, Chocolat n’isosi

Ku munsi bafite ubushobozi bwo gutunganya Peanut Butter 54 ziganjemo iza garama 250 kuko ngo arizo zorohera cyane abaguzi. Peanut Butter zabo ziboneka muri za Alimentations na Supermarkets zinyuranye zo mu Mujyi wa Kigali, mu isoko rya Nyarugenge. Mu gihe kizaza ngo barateganya no kuzigeza mu gihugu hose bitewe n’uko ubushobozi bwabo buzagenda bwiyongera.

Kugeza ubu ngo bishimira ko babashije kugera ku ntego yabo kandi ‘Product’ ikaba imaze kumenywa n’abantu kandi amabanki akaba atangiye kwemera umushinga wabo.

Munyentwali Jean Damascene ngo yishimira ko bihangiye umurimo ariko bakanagerageza kugabanya ibitumizwa hanze bisigwa ku migati

Munyentwali ati " Kugira ngo ubashe gukora ugere kuri product bisaba gukora cyane. Twifashishije ibigo nka NIRDA …umushinga wacu muri Youth Connect mu Mujyi wa Kigali wegukanye umwanya wa 2. Ubu twishimira ko abantu batangiye kumenya ibicuruzwa byacu kandi amabanki nka BRD atangiye kwemera umushinga wacu. Ibyo byose biduha icyere ko ejo ari heza cyane."

Avuga ku nzitizi bahura nazo, Munyentwali yemeza ko kuba abanyarwanda bataraha agaciro cyane ibikorerwa iwabo bikiri imbogamizi.

Ati " Inzitizi ni uko ubushobozi bukiri buke kandi tukanagorwa no kubona ibikoresho bijyanye n’igihe. Ikindi ni imyumvire ikiri hasi ya bamwe yo kumva ko ibintu bikorerwa mu Rwanda batabigirira icyizere… Usanga umuntu agura Peanut Butter 4000 FRW kandi asize iya 2500 kandi itavangiyemo ibintu byamugiraho ingaruka…"

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Yvonne

    Hi there,
    I was wondering if you guys buy large volumes of peanuts so i can be supplying you...
    My name is Yvonne from malawi

    Kind regards
    Yvonne

    - 4/08/2019 - 08:40
Tanga Igitekerezo