Inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga igiye guhugura ku buntu abashaka gutera imbere

Tendai Chinoperekwei umaze imyaka 11 akora akazi k’imenyekanishabikorwa mu bucuruzi mpuzamahanga agiye kuza guhugura no kwereka abanyarwanda uko bagana inzira yo gutere imbere ku basanzwe bakora ubucuruzi ndetse n’abadafite akazi bashaka gutera imbere.

Tendai Chinoperekwei akomoka mu gihugu cya Zimbabwe, afite imyaka 35. Mu myaka 11 ishize ubwo ubukungu bw’igihugu cye bwahungabanaga cyane, Tendai ukomoka mu muryango ukennye yiyemeje kwinjira mu bucuruzi bwo kumenyekanisha ibikorwa n’ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga (Multi – level Marketing).

Tendai yahise atangira gukorana na kompanyi ikora imiti iva ku bimera (naturel) ikomoka ku buvuzi bw’Abashinwa ikifashisha ikoranabuhanga ry’Abanyamerika.

Kugeza ubu Tendai ahembwa umushahara mwiza ndetse amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo inzu ya ‘Villa’ ifite agaciro ka 150.000 $ (120.000.000 FRW) n’imodoka 4 amaze gutsindira kubera gukora aka kazi .

Ni umwe mu bamaze kumenyekana cyane kubera kwitabazwa mu bihugu hafi ya byose ku isi nka ‘Public speaker’.

Ku itariki 01 Nyakanga 2017 nibwo Tendai azatanga amahugugurwa kuri buri muntu ufite ubushake bwo gukora ubucuruzi ariko akabura aho ahera, abakora ubucuruzi ariko batazi kumenyekanisha ibikorwa byabo kurushaho, abadafite akazi bashaka kumenya aho bahera bagatangira kwinjiza amafaranga buri kwezi,…

Tendai Chinoperekwei

Aya mahugurwa y’umunsi azabera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Chic, mu igrofa rya 2 winjiriye ku ruhande rwa Ruguru rw’iyi nyubako.

Dieudonné Uwizeye , umuyobozi wa Horaho Life ari nayo yateguye aya mahugurwa, yadutangarije ko Tendai azagera mu Rwanda ku itariki 30 Kamena 2017, agatangira guhugura bukeye bwaho ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).

Uwizeye Dieudonné avuga ko Tendai afite byinshi azasangiza abazitabira aya mahugurwa bityo ko ufite ubushake wese bwo gutera imbere adakwiriye gucikanwa.

Ati “ Tendai afite ubunararibonye cyane muri Marketing, mu bujyanama mu bucuruzi. Biragoye kumuvuga, uzayitabira niwe uzabasha kubona impano ye idasanzwe, kandi imiryango ifunguriye buri wese kuko kwinjira bizaba ari ubuntu. »

«Hazanigishwa byinshi ku kamaro ka produit z’iyi sosiyete mu gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima, byongeye amahirwe yo kubona akazi ni yose muri iyi sosiyeti ku babyifuza, Uyu uzaba ariwo mwanya wo kumenya uko bakabona. »

Dieudonné yongeyeho ko nta mpamyabushobozi runaka uzitabira aya mahugurwa agomba kuba afite, uretse gusa kuba afite ubushake bwo kumenya uko yakora ubucuruzi bukamuteza imbere.

Ni ubwa kabiri Tendai aje guhugura abashaka kongera ubumenyi bwabo mu bijyanye na ‘Marketing’ . Umwaka ushize nabwo yari yatanze amahugurwa nkaya mu kwezi kwa Nyakanga.

Uramutse ukeneye ibindi bisobanuro kuri aya mahugurwa, wahamagara kuri 0788785164 cyangwa kuri 0736584988

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo