Habumukiza yashinze uruganda rurwanya imirire mibi

Photo:HABUMUKIZA Elyse washinze ’Ingabeyacu’(uri i buryo, wambaye amataratara)

HABUMUKIZA Elyse ni umusore ufite inzozi zo gufasha abaturage kurandura imirire mibi binyuze mu ruganda yise ’Ingabeyacu’ rukora ifu y’igikoma yitwa ITOTO y’uruvange rwa karoti, beterave, amasaka, ibigori na soya biboneka cyane mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze aho uru ruganda ruherereye.

Yemeza ko ari ibitekerezo yagize nyuma yo kurangiza amasomo ye y’ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryo gutubura imbuto n’iby’ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo.

Uruganda rwe rwatangiye mu mwaka wa 2015 ruhabwa icyemezo cy’imikorere muri Mutarama 2016 n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

HABUMUKIZA avuga ko ari igikorwa yatangiye agamije kurwanya imirire mibi ikoresheje ifu y’igikoma ikungahaye ku byubaka umubiri, ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga nyuma yo kubona imboga za karoti zera cyane ndetse na beterave n’ibindi bipfa ubusa kubera kwera k’ubwinshi kugeza naho babigaburiraga amatungo nk’inkwavu, inka, ingurube n’izindi.

Ikiro kimwe cy’ifu y’igikoma ITOTO kigura 1 500 FRW kandi ngo gishobora guhaza abantu 23. Icyiza cy’iyi fu ni uko itekwa mu buryo bworoshye kuko uyiteka ashobora no gushyushya amazi nyuma yo gushya (kubira neza) ukavanga mu gikombe n’utuyiko dutatu agakoroga igikoma ku buryo bwihuse.

Ifu y’itoto ikorwa n’uruganda rwashinzwe na Habumukiza

Kuri ubu uyu rwiyemezamirimo amaze gutsindira ibikombe birimo icya DOT-Gera ku Ntego 2017 ndetse n’ibyo ku rwego rwa Africa nka TEEP (Tony Elumelu Entrepreneurship Program) mu mwaka wa 2015.

Afite inzozi ko imirire mibi yaba amateka uretse mu Rwanda gusa ndetse no muri Afurika muri rusange.

Afite imbogamizi mu guhaza isoko

HABUMUKIZA avuga ko afite imbogamizi yo kugeza iyi fu ahantu henshi mu Rwanda bitewe n’uko abayikeneye ari benshi bityo guhaza isoko bikamugora, yemeza ko abonye imashini zifasha mu gukora ifu mu buryo bwihuse byatuma ahaza isoko. Imashini akeneye avuga ko zihagaze amafaranga miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 Frw).

HABUMUKIZA ashimira ubuyobozi bwiza buha urubyiruko ijambo ari nabyo bitumye agera kuri uru rwego, agasaba urubyiruko rugenzi rwe kureba kure no guhanga ibikorwa bishobora gutanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bafite .

Atewe ishema kandi no kuba yarahaye akazi urubyiruko bagenzi be bagera kuri 12. Akorana kandi n’ibigo nderabuzima mu gutanga iyi fu ku miryango ikennye cyane itabasha kuyigurira. Aramutse abonye uburyo bwo kwagura umushinga we yahaza isoko, akanaha akazi abandi benshi nk’uko abishimangira.

Ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 11 Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yafashije kumurika ibikorwa byarwo mu imurikagurisha mpuzamahanga ryasojwe tariki ya 06 Nzeli 2017.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo