FIOM-RWANDA iri gufasha abavumvu kongera umusaruro w’ubuki

Ku wa Gatanu taliki ya 24 Ugushyingo 2017 mu Ntara y’Iburasirazuba Umushinga FIOM-Rwanda ku bufanye na gahunda yitwa “ Ikirari cy’Iterambere” watangije ku mugaragaro Imbanzirizamushinga y’Ubworozi bw’Inzuki ( Pro-Bee Project) uzamara umwaka ku banyamuryango bibumbiye mu ma Koperative 16 ari m’Uturere 3 two mu Ntara y’Ibrasirazuba : Nyagatare , Gatsibo ndetse na Kayonza.

FIOM-Rwanda ni umushinga ugamije kongera umubare w’amakoperative y’abavumvu no kuyongerera ubushobozi ndetse no gushishikariza urubyiruko mu bworozi bw’inzuki hagamijwe kongera umusaruro uboneka ndetse n’ujyanwa ku isoko mpuzamahanga.

Nyirabaributsa Vestine umwe mu bavumvu bitabiriye itangizwa ry’iyo mbanzirizamushinga w’ubworozi bw’inzuki akaba n’umwanditsi wa Koperative COPANYAKA igizwe n’abanyamuryango 23 iri mu karere ka Kayonza Umurenge wa Kabare avuga ko ubumvu ari umwuga mwiza wagira aho ukura umuntu ukagira naho umugeza.

Ati " Dutangira iyi Koperative abaturage bari mu bwigunge ndetse n’ubukene . Twari duturiye Pariki y’Akagera ubwo tubona hari inzuki tuhashyira imizinga kuko bari batarazitira Pariki tukabona haravamo umusaruro uhagije kubera ibiti byinshi byarimo, abaturage tugurishije wa musaruro tukabasha kwiteza imbere.

Byangiriye umumaro munini kuko nabashije kwigurira amatungo magufi akajya amfasha gutunga umuryango wanjye, kwishyura ubwisungane n’amafaranga y’ishuri."

Yongeyeho ko bifiye umumaro n’abaturage batari abanyamuryango muri rusange kuko babukenera nk’umuti kandi n’abakeneye kuba baburya bakabubona buhagije nubwo umusaruro wabwo utara mwinshi cyane.

Aganira n’itangazamakuru ,Rukwatage Janvier umuyobozi mukuru wa FIOM-Rwanda yasobanuye icyo uyu mushinga ugamije mu gufasha ama koperative y’aborozi b’inzuki ndetse n’abavumvu muri rusange.

Ati " FIOM-Rwanda ifasha imitekerereze, ntabyo dufite duha abantu ,ariko dufasha umuntu kuvumbura ibyo uzakora ejo hakakubera heza. Abavumvu rero bakwiye gukora ubuvumvu butari ubwa gakondo ahubwo bwa kijyambere, bakore ubuvumvu butuma bajya ku isoko butuma babona ibyo kurya bubafashe no kohereza mu mahanga.

Icyo twe tugamije ni ukugirango abavumvu babashe kongera umusaruro bihaze ariko bashyire no ku masoko, iyo udakoze ikintu kiza ntabwo ubona umuguzi. Turagira ngo twongere umusaruro w’abavumvu ariko umeze neza. "

Uwamariya Beatrice umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi (NAEB) yavuze ko bagiye gushyigikira amakoperative y’ubworozi bw’inzuki ndetse n’abavumvu bakora uwo mwuga kandi ko ubuki boboneka muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.

Ati " Ubuki buraboneka cyane cyane mu nkengero z’Akagera hari koperative nyinshi zibikora byumwuga ariko si zose gusa umusaruro uracyari mucye tugiye kubongerera ubukanguramaga tubone bava k’umusaruro muke bakaba babona umusaruro ushimishije."

Yakomeje avuga ko umushinga FIOM-RWANDA uzabafasha mu kwegeranya bamwe mu bavumvu no kubongere amahugurwa ati " Uyu mushinga uzadufasha gushyira hawe abavumvu bari muri aya ma koperative arenga 10 ari mu turere 3 , tukizera ko umusaruro uziyongera no gushaka amasoko."

Yongeyeho ko nka NAEB bagiye gufaha ama koperative y’aborozi b’inzuki mu kubona bimwe mu bibemerera gukora uwo mwuga kuburyo umusaruro wemerwa mu bigomba kujyanwa ku isoko byujuje ubuziranenge.

Ati " Tuzabafasha kubona amahugurwa bakabona ama certificates kuburyo zizaba zibemerera kuba ubuki bwabo bwashobora kubona isoko ndetse no kubona isoko mpuzamahanga bakajyana ubuki bwizewe ku isoko mpuzamahanga."

Ubonabagenda Youssuf

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo