Abatoni akora ’Sous-Plat’ ziterekwaho amafunguro ziteye amabengeza - AMAFOTO

Abatoni Ruth ni rwiyemezamirimo ukiri muto ukora ibikoresho binyuranye ndetse n’imirimbo abikuye mu masaro. Umwe mu mwihariko afite harimo ’Sous-Plat’ ziterekwaho amafunguro ku meza ziteye amabengeza nazo zikoze mu masaro.

Abatoni avuga ko yabitangiye mu mwaka ushize wa 2017. Kubikunda nibyo byatumye ashakisha amasomo abyerekeye kuri internet. Anagira inama urubyiruko guhanga umurimo bahereye kubyo bakunda kuko ngo aribwo bitavuna umuntu ndetse ngo akabikorana umurava kurushaho.

Aganira na Rwandamagazine.com yatangaje ko umwe mu mwihariko afite ari Sous -Plat zibereye ijisho ndetse n’inigi zitwa ’Coka’.

Ati " Coka ni inigi zifata mu ijosi. Ni umwe mu mwihariko ngira kuko nta wundi uzikora. Izindi ni Sous Plat ziterekwaho amafunguro. Zikoze mu masaro ku buryo ziri ku meza uba ubona zibereye ijisho."

Sous Plat imwe, Abatoni ayigurisha 4000 FRW naho inigi ndetse n’indi mitako akabigurisha 1000 FRW imwe.

Abatoni avuga ko bimaze kumuteza imbere cyane ku buryo bimubeshejeho. Intego afite ngo ni ukuzabona ahantu hagutse abikorera.

Ati " Ubu mu mwaka umwe maze mbikora byamfashije ko nta kintu nsaba ababyeyi, birantunze ndetse niyo hagize ukenera ubufasha mu nshuti cyangwa abavandimwe, mbasha kumufasha kuko maze kwiteza imbere.

Mu ntego mfite harimo ko ngomba kwagura umushinga wanjye ngatangira kuwukorera ahantu hagutse kurushaho kuko kugeza ubu ndabikora nkaranguza cyangwa nkitabira Expo zinyuranye."

Abatoni akorera mu Mujyi wa Kigali i Gikondo. Ni umwe mu rubyiruko ruri kumurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha riri kubera muri ’Car Free Zone’ kuva tariki 29 Werurwe 2018. Rizasozwa kuri uyu wa 31 Werurwe 2018.

Kumuhamagara akakugezaho ibyo akora wamuhamagara kuri 0787703829.

Sous Plat Abatoni akora zibereye ijisho iyo ziteguye ku meza

Udukomo akora turimo amoko menshi

Inigi zitwa Coka nazo ni zimwe mu mwihariko we

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo