Abanyarwanda ku rutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana muri Afurika

Mu rwego rwo guha agaciro ibyo urubyiruko rwo muri Afurika rugenda rugeraho, Africa Youth Awards yashyize hanze urutonde rw’abantu 100 b’urubyiruko bavuga rikijyana muri Afurika muri uyu mwaka wa 2017.

Ni urutonde ishyize hanze ku nshuro ya 2. Ni urutonde rugizwe n’abagabo 55 ndetse n’abagore 45.

Avuga kuri uru rutonde, Prince Akpah, Perezida wa Africa Youth Awards yavuze ko umwihariko w’urutonde rw’uyu mwaka ari uko umubare w’abagore wazamutse ndetse bikaba bigaragaza ugutera imbere kwabo ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi muri rusange bagamije kugera ku nzozi zabo.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku myaka hagati ya 15 na 36. Nigeria niyo ifitemo benshi kuko ifite 19 mu bantu 100, Afurika y’Epfo ikagira 18 Ghana 10 naho Kenya ikagiramo 9.

Urutonde ndakuka rwatoranyijwe n’akanama nkemurampaka nyuma y’uko abagombaga gushyirwa kuri uru rutonde hoherejwe amazina yabo (public nominations), agasuzumwa, hakarebwa n’ibyo bagezeho.

Ba rwiyemezamirimo Jean Bosco Nzeyimana na Sonia Mugabo nibo banyarwanda bari kuri uru rutonde n’umwarimukazi Nancy Sibo wigisha mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri IPRC-South nibo banyarwanda bari kuri uru rutonde.

Mu bandi bazwi cyane bari kuri uru rutonde harimo umuhanzi Ali Kiba, Diamond Platnumz bo muri Tanzania, abanyarwenya Kansiime Anne na Teacher Mpamire bo muri Uganda, umukinnyi w’umupira w’amaguru Asamoah Guyan ukomoka muri Ghana, abahanzi Davio na Wizikid bo muri Nigeria, Riyad Mahrez ukinira Leicester City yo mu Bwongereza ariko akaba akomoka muri Algeria, Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Dortumund yo mu Budage ariko ukomoka muri Gabon, Sadio Mane ukomoka muri Senegal ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, Almaz Ayana Eba usiganwa ku maguru ukomoka muri Ethiopia n’abandi banyuranye.

Urutonde rw’urubyiruko 100 ruvuga rikijyana muri Afurika. Amazina atondetse hakurikijwe ’alphabetical order’. Nzeyimana (51) Sonia Mugabo (87) na Nancy Sibo (73) nibo banyarwanda bari kuri uru rutonde

Ibyo wamenya kuri Jean Bosco Nzeyimana

Jean Bosco Nzeyimana, ni umusore w’umunyarwanda ukiri muto washinze kompanyi yitwa Habona Ltd ikora ibicanwa bya biyogazi bihendutse ndetse n’ibindi birimo n’ifumbire mvaruganda ifasha abahinzi mu gufumbira imyaka yabo. Ibi byose iyi kompanyi ikaba ibikora mu myanda.

Mu mwaka wa 2015, yatsindiye igihembo cyitwa USADF YALI Grant gitangwa n’umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere ry’umugabane wa Afurika (United States African Development Foundation), gihabwa ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika bahize abandi mu kwihangira imirimo, bimufungurira amarembo yo kurushaho gutera imbere anahesha ishema igihugu cye.

Icyo gihembo cya Jean Bocso Nzeyimana kandi si ishema gusa kuko cyari kirimo n’akayabo k’amadolari ya Amerika 25,000 yo gukomeza guteza imbere no kwagura ibyo akora.

Jean Bosco Nzeyimana1

Nzeyimana ubwo yaganiraga na Obama na Zuckerberg

Ibi byamuhesheje amahirwe anyuranye haba mu by’ubukungu, mu byo kwiyungura ubumenyi n’ibitekerezo by’abandi bantu bakomeye, bikaba ari no muri urwo rwego yagiranye ikiganiro na Perezida Barack Obama n’umuherwe Mark Zuckerberg hamwe n’urundi rubyiruko rw’indashyikirwa tariki 24 Kamena 2016 muri Kaminuza ya Stanford, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama mpuzamahanga ku kwihangira imirimo, 2016 Global Entrepreneurship Summit.

Ibyo wamenya kuri Sonia Mugabo

Sonia Mugabo, yashinze inzu ishushanya, igakora ndetse igacuruza imyambaro yise SM (Sonia Mugabo). Mu myaka itatu imaze, SM imaze kubaka izina mu bakunda kurimba.

Tariki 29 Ukuboza 2016 nibwo Sonia Mugabo yafunguye iduka rishya mu izina rya SM muri Hotel Marriott. Muri SM yo muri Marriot usangamo amashati y’abagabo yise “Gusimbuka urukiramende”, kikaba ari n’ikintu kitari gisanzwe mu mideli y’uyu muhanzi wakunze kwibanda cyane ku byambarwa n’abagore, imyambaro myinshi ikaba ikoze muri Cotton.

Ni iduka rye rya kabiri nyuma y’irindi riherereye i Remera mu karere ka Gasabo, intego ikaba gukomeza kwaguka no kugeza iyi mideli ku rwego mpuzamahanga.

Sonia Mugabo (wambaye umutuku) ubwo yatangizaga iduka rye ryo muri Hotel Marriott

Sonia Mugabo hamwe n’abana ba Perezida Kagame

Sonia Mugabo ngo afite gahunda zo gukomeza kongera amaduka (stores) agurisha imyambaro ye hirya no hino mu Rwanda, ndetse no kurushaho gushaka abaguzi bo hanze, muri Afurika, mu Majyaruguru y’umugabane wa America n’Uburayi yifashishije ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwose bushoboka.

Afite kandi gahunda yo gukomeza gukora imyambaro myiza ishobora gukurura abantu kurushaho mu mwimerere wa Kinyafurika.

SM ikora kandi igacuruza imyambaro ivanzemo umwimerere munyafurika n’imyambaro igezwe.

Sonia Mugabo ni imwe mu mpano zari zaratsikamiwe na Caguwa, ariko aho Leta itangiriye guca imyambaro ya Caguwa ubu zikaba ziri kwigaragaza kruushaho.

Nyuma yo kubona ubumenyi abukuye i Newyork muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugabo Sonia yahisemo kugaruka mu Rwanda kugira ngo abe ariho atangirira, kuko ngo gutangirira i Newyork byasaga n’ibidashoboka kuko atize ‘Fashion’ mu mashuri abyigisha.

Ikinyamakuru mpuzamahanga ‘Forbes’ giheruka gushyira abanyamideli Sonia Mugabo na Teta Isibo ku rutonde rw’umwaka wa 2017 rwa ba rwiyemezimirimo 30 batanganga ikizere muri Africa ka “Most Promising Young Entrepreneurs In Africa”.

Nancy Sibo , we ni muntu ki?

Nancy Sibo yigisha mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri IPRC-South. Yakoze imishinga ibiri yamuhesheje igihembo cy’Umwamikazi w’Ubwongeraza Elisabeth muri 2016.

Ni igihembo kigenerwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 29 rwo mu bihugu bivuga icyongereza (Common Wealth), ruba rwagaragaje imishinga ifitiye akamaro aho batuye.

Muri 2014, Nancy Sibo yari yahawe igihembo cya Miss Geek

Kugira ngo Nancy Sibo abigereho, yakoze porogaramu ya terefone ifasha kumenya ko inka yageze igihe cyo guterwa intanga hifashishijwe terefone n’undi mushinga wo gukora ibikapu, imikandara n’amaherena hifashishijwe imiheha ya parasitike (plastic) yamaze gukoreshwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo