Umurimo

Gukora imigati na biswi mu bihaza byamuhesheje igihembo cya miliyoni

Ange Mukagahima wo muri Muhanga kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo gutsindira igihembo cya miliyoni 1RWf kubera umushinga we wahize indi mu Ntara y’Amajyepfo. Icyo gihembo yagihawe kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017. Umushinga wa Mukagahima wahize indi mishinga ya bagenzi be babiri bari bahanganye mu marushanwa y’imishinga...

Ntezimana ukora wine/ vin mu bijumba yahembwe Miliyoni FRW

Ntezimana Jean Paul ukora umuvinyo (wine/ vin) awukuye mu bijumba yahembwe Miliyoni ubwo hatangwaga ibihembo bihabwa urubyiruko rufite imishinga y’indashyikirwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru bya Youth Connekt Awards. Ni amarushanwa yabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 mu Karere ka Musanze. Ba rwiyemezamirimo 3 nibo bahatanye...

Kwita ku mbwa z’inzererezi bimwinjiriza ibihumbi 600 FRW

Ngabo Faraji wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo akorera agera ku bihumbi 600Frw buri kwezi abekesha kwita ku mbwa. Ngabo umaze imyaka itanu yigisha imbwa kubana n’abantu ku buryo zumva ibyo bazibwiye. Avuga ko abikora ku buryo bw’umwuga kuko yabyigiye umwaka umwe n’igice i Nairobi mu muri Kenya. Ngabo yatangarije Kigali Today ko ajya...

Uruganda rwa Kayonza Rice Product rwahaye ishimwe abahinzi ba Koperative Duterimbere Murundi

Ubuyobozi bw’uruganda Kayonza Rice Product Ltd. bwahaye ishimwe abahinzi b’indashyikirwa bibumbiye muri Koperative Duterimbere Murundi kubw’imikoranire myiza bafitanye n’uru ruganda rutunganya umuceri. Uruganda rwa Kayonza Rice Product Ltd ruherereye mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza. Abagera kuri 37 bo muri Koperative Duterimbere...

Rwamagana: Bakora Cotex zikoze mu birere by’insina

Nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abakobwa basiba ishuri kubera kubura impapuro z’isuku za cotex/Pads zo gukoresha mu gihe bari mu mihango, Gakwaya Samuel wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari yatangiye gukora izihendutse zikoze muri mu birere by’insina. Gakwaya Samuel yatangarije Rwandamagazine.com ko igitekerezo cye...

Kompanyi yo mu Rwanda ikora ibikoresho nkenerwa ibivanye mu myanda ya ’Plastic’

Photo:John Furaha asobanura uko bashongesha imyanda yo muri ‘Plastic’ bagakuramo ibikoresho nkenerwa AGRUNI Company Ltd isanzwe ikora akazi ko gutunda imyanda ikuwe mu ngo z’abantu mu Mujyi wa Kigali , ubu yatangiye gukora ibikoresho byo mu rugo ndetse n’amatiyo y’amazi ibikuye mu myanda ya ‘Plastic’ iba yaratawe. Mu bikoresho AGRUNI ikora...

Habumukiza yashinze uruganda rurwanya imirire mibi

Photo:HABUMUKIZA Elyse washinze ’Ingabeyacu’(uri i buryo, wambaye amataratara) HABUMUKIZA Elyse ni umusore ufite inzozi zo gufasha abaturage kurandura imirire mibi binyuze mu ruganda yise ’Ingabeyacu’ rukora ifu y’igikoma yitwa ITOTO y’uruvange rwa karoti, beterave, amasaka, ibigori na soya biboneka cyane mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka...

Rwandair yabeshyuje amakuru y’akazi amaze iminsi ahererekanywa kuri ‘Whatsapp’

Mu minsi ishize nibwo kuri ‘whatsapp’ abantu batangiye guhererekanya amakuru y’uko ko umuyobozi wayo wungirije wa Rwandair azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ) mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege nyuma bakabona akazi muri...

Imbaho akora mu rwiri n’ibirere zimaze kumwinjiriza 800.000 FRW

Habiyaremye Chreophas utuye mu Karere ka Kayonza yihangiye umurimo wo gukora imbaho mu rwiri n’ibirere nyuma yo kubona ko aho atuye ibiti bihenze. Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko, avuga ko yatangiye uwo mwuga we mu mwaka wa 2008 nyuma yo kwigishwa ububaji na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero....

Gutunganya Amahembe y’Inka bimaze kumugeza kure - AMAFOTO

Benshi tuzi ko iyo inka imaze kubagwa, amahembe amwe ajugunywa kuko ntacyo amaze ariko ubuhanga bwo kuyakoramo ibikoresho byiza nibwo Habiyaremye Jean Marie Vianey yazaniye Abanyarwanda. Habiyaremye ni umusore w’imyaka 26 y’amavuko utunganya amahembe y’inka akayakuramo ibikoresho binyuranye harimo imitako myiza yo mu nzu, amaherena, ibikombe,...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60