Umuco

Inkomoko y’imvugo ’Si we kamara’

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangirira gukora ibyo abandi bashobora. Ni bwo bagira bati “Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura.” Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara, mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu, mu mwaka wa 1500. Kamara uwo yabayeho ku Ngoma ya Ruganzu Ndori, yari umugaragu wa Muvunyi wa Karema...

Inkomoko y’imvugo "Ndatega zivamo"

"Ndatega zivamo!" ni umugani wamamaye mu Rwanda, ucibwa n’umuntu umaze kugira intege nke. Waturutse ku mugabo witwaga Ntambabazi ya Rufangura, mu Bitagata bya Muganza i Rukoma (Gitarama), ahayinga umwaka w’i 1600. Ntambabazi uwo yari umuzigaba, yimuka mu Bwanacyambwe i Ruhanga na Mbandazi, ajya gutura i Rukoma mu Gishubi cya Muganza ahitwa mu...

Inkomoko y’imvugo ’Nyir’amaguru yirukiye nyir’umugisha’

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wiremyemo amahate ahirimbana ubudahwema, ibintu byamara gutengamara hakagororerwa undi, utarushye nka we ; ni bwo bavuga ngo ’Nyir’amaguru yirukiye Nyir’umugisha’. Wakomotse kuri Kibibi na Ruzigana, bari abagaragu ba Mukobanya, ahayinga umwaka w’i 1400. Ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hadutse umugabo w’umugoyi...

Inkomoko y’imvugo "Rubanda ni abahanya"

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we ; ni bwo bagira bati "Rubanda ni abahanya !" Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga Nyirabihanya muka Buyoyo w’i Nyarusave ku itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama) ; ahasaga umwaka wa 1400. Ku ngoma ya Mibambwe, hariho umugabo Buyoyo,...

Inkomoko y’umugani ’Bateye RWASERERA’

Uyu mugani bawuca iyo babonye abantu basahinda bateye imvururu, niho bavuga ngo ‘Bateye rwaserera!’ Wakomotse kuri Rwaserera w’i Rusororo mu Rukaryi (Kigali); ahagana mu mwaka wa 1700. Ubwo hari ku ngoma ya Cyirima Rujugira, maze hatera akanda k’inzara, kayogoza u Bwanacyambwe n’u Rukaryi n’u Buganza; abantu bo muri utwo turere bicwa n’inzara...

Ibisobanuro by’amezi ya Kinyarwanda

Amezi ya Kinyarwanda agira ibisobanuro bijyanye n’ibihe byarangaga ikirere ndetse n’ibyarangaga umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi nka bimwe byari bitunze Abanyarwanda hafi ya bose kugeza n’ubu. Aya mazina yagiye yitwa amezi hagendewe ku bihe akenshi abakurambere babayemo bimwe bikaba bigihura nibyubu ariko hakaba n’inyito bahaye aya mezi...

Ubutwari bwa Ruganzu I Bwimba n’uburyo yameneye igihugu amaraso

Ubutwari bwa Ruganzu I Bwimba n’uburyo yameneye igihugu amaraso Uburyo umwami Ruganzu Bwimba yemeye gutabara bucengeli ataranabyara akanarenga umweko wa nyina wamubuzaga kujya gutabara. Ruganzu Bwimba ni we mwami wenyine wemeye kumena amaraso nk’umucengeri. Mbere na mbere nkuko twabibonye mu nkuru yabanje, umutabazi w’umucengeri umutabazi...

Uko kumenya gucurangisha Iningili, Inanga, icyembe n’umuduli byatangiye kwagurira Bageni amarembo

Niyigena Bageni Hyacinthe ni umwe mu bahanzi bakiri bato bazi gucurangisha ibicurangisho bya muzika gakondo birimo Iningili, Inanga, icyembe n’umuduli . Indirimbo yamenyakanye yacuranzemo iningili ni Ganyobwe ya King James. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Bageni yasobanuye uko yatangiye kwiga ibicurangisho gakondo mu...

Umunsi wo kubeshya ukomoka he? Ufatwa ute mu muco nyarwanda?

Ku itariki ya mbere Mata buri mwaka ku isi abantu benshi bawizihiza nk’umunsi wo kubeshya, ndetse ugahabwa agaciro mu bice binyuranye byo ku isi no mu Rwanda harimo, aho usanga abantu babeshyanya ibintu bitandukanye ndetse bishobora kuvamo ingaruka zinyuranye, haba ku buzima ndetse no ku mibanire. Imbuga zinyuranye zivuga byinshi kuri uyu...

Ibyerekeye ‘Nyirurugo’, umwana w’imyaka 10 ufite ubuhanga budasanzwe mu kwivuga – VIDEO

Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, umwana w’imyaka 10 yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kwivuga ndetse no kuvuga amazina y’inka. Hari ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 24 Werurwe 2017, ubwo kuri Stade ntoya y’i Remera (Petit Stade), haberaga igitamo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Ni...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50