Wari uziko kuryama amasaha menshi nabyo atari byiza ku buzima ?

Nubwo gusinzira uko bikwiye bifasha ubwonko gukora neza, umubiri ukagira imbaraga zituma ugera kubyo ushaka gukora, abashakashatsi batangaza ko kuryama igihe kirekire bishobora gutera ibibazo binyuranye birimo iby’umutima cyane cyane ku bantu barenza amasaha umunani baryamye.

Ubusanzwe ibitotsi ni ingenzi cyane ku mubiri haba ku mitekerereze ndetse no kuruhura umubiri muri rusange (récupération des capacités physiques et psychiques).

Mu nkuru ikinyamakuru Cosmopolitan cyahaye umutwe ugira uti " Trop dormir : quelles conséquences ?" batangaza ko abantu bakuru basabwa byibura kuryama amasaha umunani mu ijoro rimwe nubwo hari abo bigora bakageza ku masaha atandatu. Gusa hari abantu baryama amasaha menshi bakaba bageza ku masaha icyenda cyangwa icumi baryamye.

Bakurikije ubushakashatsi bakoze, abashakashatsi bo muri Keele University yo mu Bwongereza basaba abantu kutaryama ngo barenze amasaha umunani kuko bishobora guteza ikibazo cy’umutima ugereranyije n’abantu baryama hagati y’amasaha hagati y’arindwi n’amasaha umunani mu ijoro rimwe.

Aba bashakashatsi bari bayobowe na Dr Chun Shing Kwok bavuga ko cyane cyane ibi bireba abantu baryama amasaha agera ku icumi mu ijoro rimwe. Abo ngo baba bafite ibyago bigera kuri 30 % byo kurwara indwara z’ umutima cyangwa izindi zijyana n’itembera ry’amaraso nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Santé Magazine mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “ Sommeil : trop dormir est aussi dangereux pour la santé cardiaque”

Ubushakashatsi bwasohotse muri Journal of American Heart Association bwagaragaje ko abantu baryama amasaha icumi baba bafite ibyago bigera kuri 49% byo gupfa bishwe n’indwara z’umutima cyangwa gupfa urupfu rutunguranye.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu ishuri ry’ubuvuzi rya Havard bwagaragaje ko kumara igihe umuntu aryamye bifatanye isano no kugira agahinda gakabije cyangwa se kugira ikibazo cyo kunanirwa gufata mu mutwe.

Ubwo bushakashatsi nabwo bwemeza ko kumara amasaha menshi umuntu aryamye byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima ndetse ngo bishobora gutera indwara zikomeye harimo n’umubyibuho ukabije na Diabete.

Impamvu bitera uburwayi bwa Diabete ni uko kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw’umusemburo wa insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso.

Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo kuko imikaya n’amagufa aba abangamiwe cyane, kubera guhora ahantu hamwe.

Bimwe mu byagufasha gusinzira neza:

 Kugerageza kuryamira no kubyukira amasaha adahinduka
 Kuryama ahantu hasa neza, hadasakuza kandi hari urumuri ruke rushoboka cyangwa ntarwo.
 Kwirinda kureba tekevision, mudasobwa cyangwa gukoresha telefone ugiye kuryama.
 Kwirinda kunywa ikawa, inzoga wenda kuryama kuko bizatuma usinzira nabi
 Shaka uburyo ibintu ukora ukibyuka bidahinduka, ugire gahunda imwe, ku buryo bizakurinda gutinda cyane mu buriri.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo