Wari uziko hari imiti imwe n’imwe ishobora gutuma ibinini birinda gusama bidakora neza ?

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekanye ko abari n’abategarugori bakoresha ibinini birinda gusama mu buryo bwihuse irimo levonorgestrel (icuruzwa cyane yitwa Norlevo, postinor, PlanB) na ulipristal, idakora neza mu gihe uyikoresheje hari indi miti uri gufata.

Imwe mu miti ishobora kubuza ibi binini birinda gusama kimwe n’ibindi uzasanga byanditseho ‘morning after pill’ cg ‘pilule du lendemain’ ni:

 Imiti y’igicuri
 Imiti y’igituntu
 Imiti igabanya ubwandu ya HIV
 Imiti ivura imiyege

Kuri uru rutonde hiyongeraho n’indi miti y’ibyatsi itandukaye ikoreshwa

Mu gihe waba ugiye kwa muganga cyangwa muri farumasi ushaka ibinini birinda gusama, ibuka kubwira farumasiye niba waba warakoresheje umwe mu bwoko bw’imiti tuvuze hejuru byibuze mu byumweru 4 bishize.

Mu gihe baramuka basanze hari umwe muri iriya miti wakoresheje ushobora gukenera urugero rwikubye 2 rw’umuti urinda gusama (niba wari gukenera akanini 1 ka Norlevo, ukaba wafata 2).

Ubu bushakashatsi bwakozwe bwa mbere n’ikigo cy’abongereza gishinzwe kubungabunga ubuzima no gushyiraho amategeko agenga imiti, umwe mu bahanga wabajijwe yatangaje ko: “aya ni amakuru y’ingenzi ku bari n’abategarugori bashobora gukenera gukoresha ibinini birinda gutwara inda bitateganyijwe. Ibi bizafasha cyane kumenya niba koko bafata umuti ku rugero rukwiye.”

Tubibutse ko ibyo urya cyangwa indi miti uba uheruka cg uri gufata, ishobora gutuma ibinini birinda gusama bidakora neza cg se bidakora icyo byagenewe gukora.

Abari n’abategarugori, ibi n’ibintu by’ingenzi bagomba kwitaho cyane kuko kimwe n’ibinini bikoreshwa mu kuringaniza urubyaro. Ibinini byo muri iki cyiciro kimwe n’ibikoreshwa mu kuringaniza urubyaro, kuko biyungururwa na enzymes ziba mu mwijima , hari igihe bigabanya imisemburo mu maraso. Ni Ibinini bigomba gufatwa neza byitondewe.

Ku zindi nama cg ibibazo ugomba kubaza muganga neza cg farumasiye.

Source:UmutiHealth

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo