Virusi ya Covid imara ’iminsi 28 itarapfa’ iyo iri ahameze nko muri ’laboratoire’

Virusi itera Covid-19 ishobora kuba icyanduza mu gihe kigera ku minsi 28 iri ahantu hatandukanye nko ku mafaranga y’inoti, ku birahure (screens) bya telefone no ku byuma bidafatwa n’ingese, nkuko abashakashatsi babivuga.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bw’ikigo cy’ubuhanga bwa siyansi cya Australia.

Bugaragaza ko iyi virusi izwi nka SARS-Cov-2 ishobora kumara igihe kirekire itarapfa kurusha uko byibazwa.

Ariko, ibyageragejwe muri ubwo bushakashatsi byageragejwe ari nijoro. Urumuri rwa UV (ultraviolet) rutangwa ahanini n’izuba rwamaze kugaragazwa ko rwica iyo virusi.

Impuguke zimwe zanagaragaje gushidikanya ku byago nyakuri byo kwandura Covid-19 bivuye ku hantu hatandukanye ho mu buzima busanzwe.

Ahanini, coronavirus ikwirakwira iyo abantu bakoroye, bitsamuye cyangwa barimo kuvuga.

Ariko hari na gihamya ko ishobora gukwirakwizwa n’uduce (particles/particules) irimo turi mu mwuka.

Birashoboka ko umuntu yayandura akoze ahantu iri nko ku byuma cyangwa plastike, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara.

Ariko byemezwa ko kwandura muri ubwo buryo bidakunze kubaho.

Amagerageza yo muri ’laboratoire’ yakozwe mbere yagaragaje ko virusi ya SARS-Cov-2 ishobora kumara iminsi ibiri kugeza kuri itatu itarapfa iri ku mafaranga y’inoti no ku birahure.

Yanagaragaje ko ishobora kumara iminsi igera kuri itandatu iri ku bikoresho bya plastike cyangwa ibyuma bidafatwa n’ingese, nubwo ibyavuye muri ayo magerageza bigenda bitandukana.

Ariko, abashakashatsi bo mu kigo cya CSIRO cya Australia basanze ko iyi virusi ifite "imbaraga nyinshi cyane".

Bavuga ko imara iminsi 28 itarapfa iri ahantu nko ku birahure byo kuri telefone ngendanwa no kuri plastike n’amafaranga y’inoti, iyo ibyo biri ku gipimo cy’ubushyuhe cya dogere 20C - kijya kungana n’ubushyuhe busanzwe bwo mu nzu - ndetse n’iyo biri ahantu hatari urumuri.

Ugereranyije, virusi y’ibicurane yo ishobora kumara aho hantu iminsi 17 itarapfa.

Ubwo bushakashatsi bwatangajwe ku kinyamakuru Virology Journal.

Bwanatahuye ko virusi ya SARS-Cov-2 imara igihe gito kurushaho itarapfa iyo iri ahantu hari ubushyuhe bwo hejuru kurushaho kurusha ahakonje.

Itakaza ubushobozi bwo kwanduza mu masaha 24 iyo iri ahantu hamwe hari ubushyuhe bwa dogere 40C, nkuko ubwo bushakashatsi bubivuga.

Inamara igihe kirekire kurushaho akantu hasennye, hatinjirwamo n’amazi cyangwa umwuka, kurusha ku myenda - iyi basanze itamara iminsi irenze 14 igifite virusi yakwanduza.

Ntibuvugwaho rumwe

Prof Ron Eccles, wahoze akuriye ikigo cyiga ku bicurane cyo kuri Kaminuza ya Cardiff mu Bwongereza, yanenze ubwo bushakashatsi avuga ko kuvuga ko iyi virusi yamara iminsi 28 ahantu itarapfa ari uguteza "ubwoba butari ngombwa mu baturage".

Ati "Virusi zigera ku hantu zinyuze mu gukorora no kwitsamura no ku ntoki zidasukuye kandi ubu bushakashatsi ntabwo bwigeze bukoresha ibyo bivuye ku muntu nk’inzira ikwirakwiza virusi".

Yongeyeho ati "Uko mbyumva ni uko virusi zanduza zimara ahantu gusa amasaha ziri muri uwo mwanda [umucafu mu Kirundi] uvuye ku muntu aho kuba iminsi".

Mu bushakashatsi yasohoye ku kinyamakuru The Lancet mu kwezi kwa karindwi, Emanuel Goldman wigisha isomo ry’ubuzima bw’udukoko (microbiology) kuri Kaminuza ya Rutgers muri Amerika, yavuze ko "ibyago byo kwandurira ahantu hadafite ubuzima ari bicye cyane".

Goldman yavuze ko ubushakashatsi buvuga ko hari ibyago byinshi byo kwandurira aho hantu bwakozwe mu buryo "burimo gusa gucye n’ibintu byo mu mibereho yo mu buzima busanzwe".

Mu cyumweru gishize, Monica Gandhi wigisha ubuvuzi bw’abantu kuri Kaminuza ya California, yavuze ko coronavirus itandurira ku hantu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo