Umwana basanganye bwa mbere Ebola muri Uganda yamwishe

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bemeje ko abandi bantu babiri babasanganye Ebola, mu gihe umwana bayisanzemo ejo yahise imuhitana.

Ebola yabonetse mu gace ka Kasese kari mu burengerazuba bwa Uganda.

Umwana w’umuhungu w’imyaka itanu basanganye Ebola ejo yapfuye muri iki gitondo imuhitanye.

Abandi bantu babiri bayisanganye uyu munsi ni abo mu muryango we, nkuko umunyamakuru wa BBC Patricia Oyella uri muri Uganda abivuga.

Abantu batatu bashyizwe mu kato, kugeza kuri uyu mugoroba abandi barindwi bakekwagaho iyi ndwara, abagera kuri 50 bikavugwa ko babonanye (gukoranaho) n’aba barindwi.

Ubutegetsi muri Uganda bwahagaritse ibiterane by’abantu nk’amasoko n’abahurira mu masengesho muri aka gace. Muri Kasese umunsi w’isoko uhuza abantu barenga 20,000.

Abazana urukingo n’ibindi bikenewe biteganyijwe ko bagera muri aka gace k’uburengerazuba kuri ejo ku wa kane.

Abashinzwe ubuzima muri Uganda ndetse n’abakozi ba OMS bagiye Kasese aho bahuriye na bagenzi babo bo hakurya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bahana imbibi.

Aba banduye Ebola muri Uganda bari baherutse kuva muri Kongo aho bivugwa ko babonanye n’umugabo wishwe n’iyi ndwara.

Mu burasirazuba bwa Kongo abantu barenga 2000 bamaze gutangazwa ko banduye Ebola mu mezi 10 ashize ihadutse, abagera hafi ku 1400 ikaba yarabahitanye kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

U Rwanda rwarushijeho kugenzura imipaka

Hagati aho, minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko Ebola itaragera muri iki gihugu, ko kuva yatangazwa muri Uganda barushijeho kugenzura imipaka abantu binjiriraho ndetse bagira inama abantu kwirinda kujya mu gace ivugwamo.

Ebola ni ndwara ki?

  1. Ebola ni virusi itangira itera umuntu guhinda umuriro, gucika intege cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo.
  2. Uko irushaho gukomera, uyirwaye araruka, agacibwamo ndetse akavira imbere ndetse akava n’amaraso mu bice byo hanze by’umubiri.
  3. Abantu bayandura iyo bagize aho bahurira n’abayirwaye, nk’ahari igikomere ku mubiri, mu kanwa no mu mazuru, mu maraso, mu myanda iva mu mubiri cyangwa mu cyuya cy’uyirwaye.
  4. Abarwayi ba Ebola akenshi bahitanwa n’umwuma ndetse no kunanirwa gukora kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo