Umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki?

Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye, bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika.

Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa muganga bajyanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo bipimisha kare bakamenya uko bitwararika.

Umuvuduko w’amaraso ni iki?

Umuvuduko w’amaraso (Hypertension) ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri.

Umuvuduko w’amaraso nyawo ni uwuhe?

Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cyangwa 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole). Ibipimo by’umuvuduko w’amaraso bipimirwa muri Millimetre de Mercure (mmHg).

Iyo uri hejuru uba umeze ute?

Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko n’izindi.

Umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki?

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije, ariko imyitwarire yawe cyane cyane: uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera:

• Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)
• Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
• Kunywa itabi: bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma umuvuduko wiyongera.
• Kunywa inzoga nyinshi.
• Kurya umunyu mwinshi.
• Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
• Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
• Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
• Kuba urwaye indwara nka; diyabete, impyiko, ndetse no kubura ibitotsi.
• Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iranganiza urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza ububare,……
• Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.

Ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije?

Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko, ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara. Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara z’umutima. Iyo umuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo