Umupilote wanduye SIDA yabitangaje mu kurwanya ihezwa

Umugabo ufite ubwandu bwa HIV butera SIDA, nyuma yo gutsinda amategeko yamubuzaga gukora amahugurwa yo gutwara indege yafashe umwanzuro wo kwivuga no kuvuga ibye.

James Bushe w’imyaka 31, mbere yifuzaga kutavuga ibye, akanakoresha izina rihimbano rya "Pilot Anthony" kuri Twitter avuga ku ntambara yarwanye ngo abe umupilote.

Ubu yiyemeje kwigaragaza kugira ngo ahangane n’inenwa n’ihezwa (stigma) bikorerwa abantu babana n’ubwandu bwa HIV.

Mu myuga imwe n’imwe mu bihugu byinshi icyemezo cy’ubuzima gisabwa abagiye gutozwa, abanduye HIV ntibahabwa n’abaganga.

James nawe yangirwaga gutozwa kuko atashoboraga guhabwa icyemezo cya muganga ko ubuzima bwe ari ntamakemwa.

Gusa urwego rushinzwe iby’indege za gisiviri muri Ecosse/Scotland rwahinduye iri tegeko.

Nyuma yo gutozwa, kuva mu kwezi kwa 11 James yemerewe kuzitwara nk’umwuga muri iki gihugu.

Amabwiriza y’ikigo gishinzwe iby’indege za gisiviri zaho yavugaga ko umupilote wabigize umwuga ashobora gukomeza gutwara indege igihe yanduye HIV nyuma.

Ariko, ko umuntu wanduye HIV adashobora kubona ibyangombwa bimwemerera gutangira gutozwa gutwara indege.

James avuga ko iki kigo cyasobanuraga ko "hari ibyago ko umuntu wanduye HIV ashobora kunanirwa umurimo we hagati mu rugendo. Ko iryo tegeko ryakarebye n’abandi nk’abafite indwara y’igisukari(diabetes)".

James avuga ko ibi bishingira ku bushakashatsi bwakozwe mu myaka ya 1990.

Ati: "Ubu, umuntu ufata neza imiti igabanya ubukana bwa HIV nta nubwo igaragara [mu maraso]. Ntibashobora no kuyanduza abandi bityo nta kibazo baba bafite cyangwa bateje".

"Ntibyumvikanaga rero. Nashakaga kurwanya ibi bintu".

James yatangije uru rugamba ku kigo gishinzwe iby’indege za gisiviri aranarutsinda.

Iki kigo cyahinduye amategeko abuza umuntu ufite ubwandu bwa HIV kubona icyangombwa cy’uko ubuzima bwe ari nta makemwa kugira ngo yige gutwara indege.

Gusa, bazajya bahabwa ibyangombwa bibemerera kugurutsa indege, ariko bibabuza gukora imirimo imwe n’imwe y’abapilote.

Iki kigo kivuga ko ari ibi gishobora kuba gikoze mu gihe amategeko atarahindurwa n’ikigo kigenzura iby’indege mu Burayi bwose.

James, basanzemo HIV mu myaka itanu ishize, yabonye uruhushya rwo gutwara indege bwite (ntoya) afite imyaka 17 hari mbere y’uko amenya gutwara imodoka.

Kuva ari umwana yifuzaga kuba umupilote, atangira kugurutsa indege afite imyaka 15 gusa.

Avuga ko yatunguwe cyane asanze yaranduye bikavuga ko atashoboraga kubona uburenganzira bwo kwitoza gutwara indege nini z’ubucuruzi.

Nyuma y’amasomo y’amezi 18 no gutsinda urugamba yariho avuga ko ubu gutwara indege nini biryoshye kurushaho.

Icyemezo cyo gutinyuka kuvuga ko ari umupilote wanduye nacyo ngo cyari gikomeye cyane.

Uwamubereye urugero ni umukinnyi wahoze akina Rugby witwa Gareth Thomas wamenye akanatangaza ko yanduye HIV mu mpeshyi ishize.

James nawe yiyemeje gukoresha amazina ye nyayo mu rugamba rushya rwo kurwanya inenwa rikorerwa abafite ubwandu bwa HIV.

Ati: "Ntabwo ibi ari ibyanjye gusa, ni ibya buri wese wanduye ariko ushaka kuba umupilote. Ubutumwa bwanjye ni ubwa buri wese ubana n’ubwandu uhezwa ngo abirwanye kandi atsinde".

Imyaka yo kurama y’abanduye HIV ubu yegereye isanzwe no ku bandi kubera iterambere mu by’imiti igabanya ubukana ica virus intege zo gusagarira ubwirinzi bw’umubiri w’umuntu.

James avuga ko kubana na HIV uyu munsi atari kimwe n’uko byahoze mu myaka ya 1980 na 1990.

Ati: "HIV ntikwiye kuba inzitizi ku bashaka kugera ku nzozi zabo zo kuba icyo bifuza kuba cyo".

Dr Ewan Hutchison, umuyobozi ushinzwe kugenzura iby’ubuzima mu kigo cy’indege muri Ecosse avuga ko bishimiye kubona James atangira umwuga we.

Ati: "Yarakoze cyane kugira ngo atsinde, avaneho imbogamizi zari ku bantu bifuza kuba abapilote ariko baranduye HIV".

Arongera ati: "Twizeye ko ibi bizavanaho izindi nzitizi z’ibyangombwa by’ubuzima ku bapilote b’indege z’ubucuruzi babana na HIV".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo