Ubuzima

Umuntu wa kane yapimwe , bamusangana icyorezo cya Ebola i Goma

Umuntu wa kane yapimwe , bamusangana icyorezo cya Ebola i Goma

Kuri uyu wa Kane tariki 1 Kanama 2019,mu Mujyi wa Goma, umuntu wa kane yamaze gupimwa basanga arwaye Ebola nyuma y’uko iki cyorezo kimaze guhitana abantu 3 muri uwo Mujyi.

France 24 dukesha iyi nkuru itangaza ko uyu muntu wa 4 yasuzumuwe kuri uyu wa Kane, na we basanga arwaye Ebola. Umugore w’umugabo uheruka guhitanywa n’iki cyorezo, akaba yaritabye Imana ku wa gatatu tariki 31 Nyakanga 2019 niwe basanganye iki cyorezo gikomeje gukwirakwira vuba mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’Umujyi wa Rubavu mu Rwanda.

I Goma hari impungenge nyinshi ko iyi ndwara yaba yarageze no ku bandi bantu bakoranyeho n’abamaze guhitanwa nayo. Abashinzwe ubuzima bari kubashakisha ngo bakingirwe.

Ebola ishobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 21.

Kuva iki cyorezo cyakongera kwanduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize, kimaze guhitana abantu barenga 1700.

U Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mipaka y’Iburengerazuba, n’uwa Gisenyi na Goma by’umwihariko.

Tariki 01 z’ukwezi kwa munani umwaka ushize nibwo ubutegetsi bwa Kongo bwatangaje Ebola nk’icyorezo muri Kivu ya ruguru, imwe mu ntara za Congo ihana imbibi na Uganda n’u Rwanda.

Kuva ubwo kugeza ubu, abantu bagera ku 2,687 bafashwe n’iyi ndwara, 1803 imaze kubahitana nk’uko imibare mishya y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi ibigaragaza.

Icyi cyorezo nticyagumye muri Kivu ya ruguru gusa, kuko cyageze no mu ntara ya Ituri ndetse no mu burengerazuba bwa Uganda, nubwo hano abayirwaye bari bavuye muri Kongo bagasubizwayo.

Kugeza ubu abantu 771 bari gukurikiranwa mu bigo bivura iyi ndwara mu bice bya Butembo na Beni.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ubu kandi ryamaze kwemeza ko Ebola ari ikibazo cyihutirwa kandi gihangayikishije isi.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(1)

k
kambale simon - 6/08/2019 - 07:39

presinda wakongo ntiyita kubaturange inpavu niyi yakiyabz ambahanga mbakatwitaho byihuse bakamufasha