Umuganga arakubwira ibintu bishobora gutuma ukwezi k’umukobwa guhindagurika

Ubusanzwe ntabwo ari ihame ko ukwezi kw’abakobwa n’abagore guhorana iminsi imwe, guhindagurika kwako ndetse no kubabara mu gihe cy’imihango hari ubwo bibaho bitewe n’ibintu bitandukanye.

Umuganga w’inzobere mu kuvura abagore, Dr Butoyi ukorera mu bitaro La Croix du Sud bizwi cyane nko (kwa Nyirinkwaya), yatangarije Izuba Rirashe ko mu bitera guhindagurika k’ukwezi k’umugore harimo ibi bikurikira:

1. Kubura kw’imisemburo (Adenomyosis): Biri mu bituma umukobwa ashobora kujya mu mihango 2 mu kwezi, cyangwa yaba yabaye myinshi bigatuma umukobwa arenza igihe yari asanzwe agiramo mu mihango.

2. Umunaniro, agahinda gakabije cyangwa umuhangayiko, nabyo biri mu bituma ukwezi k’umukobwa guhindagurika kandi bikanatumutera kuribwa mu gihe cy’imihango, kuko ngo gahunda y’imihango y’abakobwa ikorana bya hafi n’ubwonko.

3. Guhindura ikirere: Akenshi iyo umukobwa ahinduye akarere runaka akajya mu kandi nabyo bituma ashobora kujya mu mihango kenshi cyangwa agatinda kuyijyamo bitewe n’uko umubiri we uba utaramenyera aho hantu.

4. Imirire mibi: Nayo ishobora gutuma umukobwa atabona imihango ye uko bikwiye, Dr Butoyi atanga urugero ku bakobwa biga mu bigo bibacumbikira aho usanga bajya mu mihango mu gihe cy’ibiruhuko, ariko bagera ku ishuri igahagarara.

Ibishobora gutuma umukobwa aribwa mu gihe cy’imihango

Uyu muganga avuga ko abakobwa bagira imyitwarire itandukanye mu gihe cy’imihango, ngo hari abaribwa bagakurizamo n’ubundi burwayi abandi bakagira imihango iza igihe kirekire hakaba n’abayijyamo bikamera nk’ibisanzwe.

Uwo muganga avuga ko abagore n’abakobwa bajya mu mihango bakaribwa, akenshi biterwa no kuba hari ibintu bimeze nk’ibinure biba byagombaga kujya mu mura bigakora uburiri bw’ahazaryama umwana, iyo bitagiyeyo bikigira ahandi hantu nko ku dusabo tw’intanga cyangwa se mu muyoborantanga, ugiye mu mihango iramubabaza.

Ikindi gishobora gutera ubwo bubabare, ngo ni ibibyimba byo mu mura cyangwa indwara zandurira mu myanya mpuzabitsina. Ibibyimba byo mu mura akaba ari byo ahanini binatuma umukobwa cyangwa umugore agira imihango imara igihe kirekire.

Dr Butoyi agira inama abakobwa bagira imihango iza ku buryo buhindagurika bikabije ndetse n’abo ibabaza kuri ubwo buryo, kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo basuzumwe barebe ko nta kindi kibyihishe inyuma.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Abimana isabelle

    Ese kujya mu mihango 2mukwezi byavurwa cg byakwirindwa bite?

    - 25/09/2019 - 18:16
Tanga Igitekerezo