Uko watandukana n’amibe yazengereje benshi

Amibe ni indwara y’inzoka zo munda ituruka ku mwanda.Bishobora guturuka ku mazi anyobwa cyangwa akoreshwa ndetse n’ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa ’Entamoeba Histolytica’ twinjira mu mubiri iyo uriye cyangwa unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.

Kugira ngo indwara y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.

Ibimenyetso bya Amibe ukwiye kumenya

• Kubabara mu nda
• Kugira umuriro rimwe na rimwe
• Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
• Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe ndetse no kubura appetit
• Impiswi akenshi hakagaragara mo amaraso
• Kwishimagura,………..
• Kubyukana isesemi
Kugira Diarrhea
• Kugugara mu nda, ndetse warya nka saa sita bikagera nimugoroba wumva utarasonza.

Uko twakwirinda Amibe

Inama y’ibanze yo kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi, ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo, ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe gusukura amazi, koza ibiribwa mbere yo kubirya, gukaraba intoki kenshi gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana ku babyeyi bonsa.

Uko watandukana na Amibe

Ushobora kuba urwaye Amibe bakakubwira ko ari twibanire idakira, ariko sibyo kuko hari imiti ndetse n’inyunganiramiramirire bikoze mu bimera bivura iyi ndwara y’Amibe.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi miti twegereye Ikigo cyitwa “ Horaho life Company” ( ni kompanyi ya hano mu Rwanda ivura ikanarinda indwara zitandukanye ikoresheje imiti ndetse n’inyunganiramirire zishingiye ku buvuzi gakondo bw’Abashinwa bitunganyijwe neza hamwe n’ikoranabuhanga ry’abanyamerika ) bati” Iyo umuntu aje atugana agaragaza bya bimenyetso twavuze harugu, tumusaba kujya kwa muganga bagasuzuma niba koko ari Amibe, iyo basanze ari yo, hano tumuha imiti yica za nzoka z’Amibe ndetse n’ibikono zihishamo, nyuma yaho tukamuha inyunganiramirire zituma agarura ubuzima.”

Iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire bikoze mu bimera kandi bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration),nta ngaruka bigira ku muntu wabikoresheje.

Muri yo twavugamo nka:Garlic oil capsule, Parashield plus capsule.

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0788698813 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo